Ubuhamya bwa Kamikazi wabyaye umwana udafite virusi itera sida abikesha Kunywa imiti neza

Gufata  neza  imiti  igabanya  ubukana no kubahiriza  gahunda  n’inama z’abaganga, byagufasha  kubyara umwana  udafite  virusi itera sida.

Ubu ni Ubuhamya bwa Kamikazi.

Kamikazi(amazina ye yahinduwe nk’uko yabidusabye)  wo  mu karere ka Huye , avuga  ko akimara kumenya  ko  afite  virusi  itera sida  yihebye  cyane , akumva  ko atazongera kubyara  undi mwana, kuko yumvaga  bavuga ko umuntu ubyaye  yaranduye   umwana we atabaho, cyangwa  nawe avukana  ubwandu, dore  ko yari  yaranabibonye  ku  muturanyi  we  wari  uyirwaye  akaza  gusanga  n’abana  be  babiri  barayivukanye .

Icyakora  kubahiriza  gahunda  n’inama  z’abaganga  byamufashije  kubyara  umwana  muzima  udafite  ubwandu ubu agize imyaka 10.

Ati’’ Mutwite  nakomeje kunywa  imiti nk’uko muganga  yabinsobanuriye  bakajya bampamagara bagapima  ibizamini bareba abasirikare b’umubiri  ndetse  na virusi zisigaye mu mubiri. Nkarya indyo yuzuye  nkanywa amata  n’igikoma cya sosoma  baduhaga kwa muganga kugeza mbyaye . Umwana nawe bamuhaye umuti nkajya nkomeza kumwonsa bakanyereka igihe nzamugarura bagapima amaraso ye, bakambwira ko nta virusi  afite’’.

Akomeza agira ati’’Agize amezi atandatu  nakomeje kumuha imfashabere, agize umwaka n’igice bansaba kugabanya  ibere nkongera imfashabere, ari nako mutoza kumucutsa yagize imyaka ibiri arivaho, ni nako bakomezaga bamukurikirana bamuha umuti,  bamufata n’ ibizamini. Umwana wanjye ubu ni muzima nta kibazo afite , mbikesha kubahiriza gahunda  ya muganga n’inama bangiraga, n’ubu ndacyafata imiti neza ni ikintu kinshimisha cyane kubona umwana naramubyaye mfite virusi  ariko akaba ari muzima’’.

 

Minisiteri  y’ubuzima ivuga  ko  kuva  gahunda  yo gufata  imiti  igabanya ubukana  bwa  virusi itera  Sida yagera  mu Rwanda, bigaragara ko iyi  gahunda  yagize  umumaro,  kuko yagabanyije  umubare  w’abana  banduzwaga  n’ababyeyi  babo mu gihe  batwite, babyara ndetse  no mu gihe cyo konsa.

Dr Ndimubanzi  Patrick umunyamabanga nshingwabikorwa  w’urwego  rushinzwe  imyigishirize  y’abakozi  mu rwego  rw’ubuzima  muri  Minisiteri  y’ubuzima, ashingiye  ku byo  yiboneye  ubwe, avuga ko  agitangira akazi  ko kuvura, wasangaga  abana nka 40%  bavuka  bafite virusi, bayandujwe  n’ababyeyi  babo, ubu aho  imiti ibonekeye no kubamenya  hakiri  kare imibare yaragabanutse  kuko  ubu abavuka  bayifite , bari hagati  ya 1% na 2%.

Mu Rwanda mu myaka 15 ishize ubwandu bwa virusi itera SIDA bwagumye kuri 3% ku bantu bafite kuva ku myaka 15 kuzamura , ubwandu ku bana bavuka ku babyeyi bafite virusi itera sida, bwagumye munsi ya 2%. Mu bantu bagera ku bihumbi 230 bafata imiti bafite virusi itera sida , 94% muri bo bafata imiti igabanya ubukana , kandi bakaba bayifata neza.

Ubwanditsi Journal Ingenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *