Ikipe y’As Kigali yatsinze iya Kiyovu sports abafana binubira betting ya Perezida wabo Mvukiyehe Juvenal.

Abafana b’ikipe ya Kiyovu sports bakomeje kwinubira imikorere igayitse isigaye iranga Mvukiyehe Juvenal ushaka kubasigira ibibazo.Abayovu se bazamwemerera ko abasigira ibibazo ?Abayovu se bo bahagaze gute mu bibazo hagati yabo?Kuki bamwe mubafana b’ikipe ya Kiyovu sports batangiye gukemanga Mvukiyehe Juvenal bavugako betting ariyo ibabuza gutwara ibikombe?

ikipe ya kiyovu sports (photo archives)

Umupira w’amaguru urangwa no gutsinda kuko iba ariyo ntego ya buri kipe mbere y’uko yinjira mu kibuga.
Kunganya kuko ntacyo biba bitwaye.
Gutsindwa byo bibabaza buriwese ufite aho ahurira n’ikipe itsinzwe.
Turebe uko ikipe ya Kiyovu sports ihagaze mu bibazo hagati ya Mvukiyehe Juvenal Perezida wayo ,hamwe n’abo basangiye Komite nyobozi,twongereho abakunzi b’ikipe,twongereho n’abafana.Umwe k’uwundi mu bakunzi b’ikipe ya Kiyovu sports ntibariyumvisha impamvu badatwara igikombe na kimwe gikinirwa mu Rwanda?
Kugeza ubu mu ikipe ya Kiyovu sports harimo ibibazo by’ingutu bishingiye ku mikino ibili ya shampiyona yatsinzwe mu buryo butavuzweho rumwe.
Ikibazo cyatangiriye k’umukino wa shampiyona wahuje ikipe ya Kiyovu sports niya Gasogi United.Ikipe ya Gasogi yatsinzemo iya Kiyovu sports maze hatangiramo gutererana amagambo.Icyaje guteshwa agaciro n’icyemezo cya Mvukiyehe Juvenal yarafashe cyo kwirukana umutoza.Abo muri Komite nyobozi bahise bereka Mvukiyehe Juvenal ko icyemezo cyo kwirukana umutoza batakemera.Impamvu zatanzwe niz’uko Abayovu barebeye ku ikipe ya Rayon sports uwari Perezida wayo yirukanye umutoza akigendera amadeni yabasigiye.Ikipe ya Mukura V S nayo Nizeyima Mugabo Olivier yirukanye umutoza na n’ubu ikipe iracyarwana no kuyishyura.
Mvukiyehe Juvenal ubu yafashe umutoza amuhindurira inshingano kwerekana ko ikipe ariye ntawundi wamuvuguruza.
Umukino ikipe ya Kiyovu sports yatsinzwemo niy’As Kigali ibitego bine kuri bibili,buri muyovu yasohotse muri stade regional atuka Mvukiyehe Juvenal.
Impamvu shingiro yo kuba Abayovu batakemera Mvukiyehe Juvenal n’uko bamutahuyeho ku betting.Mvukiyehe kuba umwaka washize yaratsinze ikipe nka APR fc,Rayon sports,As Kigali na Police fc byarangira Kiyovu sports ntitware shampiyona ntabwo byumvikanye.Umwe mu bayovu ati “kuba Juvenal atujijisha yatsinze Rayon sports ,ariko nyuma agatsindwa nizindi.Umwe k’uwundi mu bakunzi b’ikipe ya Kiyovu sports tuganira yagize ati “Mvukiyehe Juvenal tugize amahirwe yagenda kuko yarasezeye ,ariko yanze kugenda.Kiyovu sports iriho,izabaho nta n’ubwo yashinzwe na Juvenal?nagenda izakomeza ibeho . Amakuru ava mu nshuti za hafi za Juvenal zadutangarijeko Komite nyobozi ya Kiyovu sports nitamwemerera ibyo yifuza azagenda akabatwara imodoka,akabambura ibiro bakoreramo n’ibindi byose yazanye,kandi agahabwa n’amafaranga yaguze abakinnyi.Ibi rero niba ariko atekereza,haribyo yabona ibindi ntabibone cyane nko Kuvuga ko yahabwa amafaranga yaguze abakinnyi.Izi rwaserera zigenda zugariza amakipe zituma adatera imbere.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *