Ishyamba ryongeye kuvuka mu ikipe ya Rayon sports bananiza Perezida Uwayezu Fidele bakoresheje Haringingo Francis.

Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bakomeje kwinubira ibiriho bikorerwa hagati mu bakinnyi bikozwe n’umutoza Haringingo Francis.Amakuru akomeje kuzungurika mu ikipe ya Rayon sports nashingira ku makosa umutoza Haringingo Francis akomeje gukora yanga gukinisha abakinnyi nka Mussa Camara.Uko amakuru agera ku kinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo com arahamyako mu ikipe ya Rayon sports harimo abaremye ishyamba bakoreshejwe na Mupenzi Eto.Aha rero niho hajemo ikibazo cy’uko Eto Mupenzi yanyuze muri abo bafana baba hafi y’ikipe bakwirakwiza ko Mussa Camara adashoboye,ariko mu mayeri menshi umutoza Haringingo Francis akazakinishwa Rayon sports yaramaze gukina n’ikipe y’APR fc.Andi makuru azunguruka n’uko umukinnyi Mussa Camara yimwe amahirwe kuko umutoza Haringingo Francis akomeje gukoreshwa nabo batangiye kurema ishyamba bagamije kunaniza Perezida wa Rayon sports,berekane ko ikipe imunaniye.Abasesengura iby’umutoza Haringingo Francis nyuma y’umukino wa shampiyona wahuje ikipe ya Rayon sports niya Marine fc kuri stade Umuganda ,aho kugirengo umutoza Haringingo Francis aze gutegura igikombe cya Made Rwanda we yigimiye ku mazi yitamirira amazi yengerwa muri Bralirwa.
Andi makuru nay’uko Rayon sports nimara gukina n’ikipe y’APR fc aribwo Haringingo Francis azerekana uko ahagaze mu mitoreze.
Abasesengura bo baragira bati “ni gute umuntu avugako akunda Rayon sports yarangiza akaba ikiraro Mupenzi Eto anyuraho atsinda .Umwe kuwundi bahanze amaso ikibazo cy’umukinnyi Mussa Camara udakinishwa kandi yaraguzwe aje gufasha ikipe guharanira intsinzi.

Umutoza w’ikipe ya Rayon sports Haringingo Francis (photo archives)

Biteye agahinda kubona umutoza Haringingo Francis atangira gukorana nabamuyobya .
Ikipe ya Rayon sports ifite abakinnyi benshi batarakina umukino numwe,kuko Haringingo Francis afite inyungu zo kongera kugura abo azabonaho icyacumi.
Perezida wa Rayon sports nadahahurukira amakosa akoreshwa Haringingo Francis ashobora kubura igikombe.Bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon sports twaganiriye ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo , tuganira bagize bati “Mupenzi Eto yavuzweho amakosa yo gutsindisha amakipe anyuze muri beneyo,na n’ubu rero nibyo byatutumbye mu ikipe ya Rayon sports.Umukinnyi Mussa Camara yakinnye umukino wahuje Rayon sports na Kiyovu sports iminota mikeya ntabwo yakinnye nabi.Umukino wahuje ikipe ya Rayon sports niya Mukura V S nabwo Camara yatsinzemo igitego aza no gusimbuzwa.Kuba rero Rutahizamu Mussa Camara adakina ikosa sirye niry’umutoza Haringingo Francis utamukinisha.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *