Ubukomisiyoneri na betting bikomeje kuvuza ubuhuha mu mupira w’amaguru Perezida wa Ferwafa akigira ntibindeba.

Abayobora amakipe babitswemwo ubwoba niyo bagiye mu nama ntawavuguruza ijambo Perezida wa Ferwafa Nizeyimana Mugabo Olivier yateguye kubageraho.Ibi rero nibyo biha bamwe mubatoza kugurisha imikino no kurenzaho betting,hagasozwa habayemo abatoza bakinisha abakinnyi babahaye amafaranga.Umutoza ubu uri ku isonga ni Haringingo Francis w’ikipe ya Rayon sports.Ubu har’amakuru ava mu ikipe ya Rayon sports avugako umutoza Haringingo Francis yari yaranze gukinisha umukinnyi Mussa Camara kuko ntakomisiyo yamuriyeho.Rutahizamu Boubacar Traore yararakaye abwira umutoza Haringingo Francis ko agiye gushyira amabanga yose hanze,n’ibwo Traore yakinnye bwa mbere umukino wa Shampiyona bahura na Bugesera fc.abarebye uko yakinnye basanze arikimwe nabandi bose.Igitutu cya Traore cyakomeje kuba cyose Haringingo Francis amukinisha k’umukino w’ishiraniro ikipe ya Rayon sports yatsinzemo iya Gorilla kimwe kubusa.Umutoza Haringingo Francis yageze mu Rwanda atoza ikipe ya Mukura vs yagiranye ibibazo n’abakinnyi nka Cyiza Hussen,Iragire Said na Mujyanama.

Ubukomisiyoneri bwa Haringingo Francis mu bakinnyi n’ibwo bwatumye yanga Bukuru Christopher bituma Rayon sports imwirukana.Umutoza Haringingo Francis mu ikipe ya Police fc naho iyo ngeso ntiyayisize.Haringingo mu ikipe ya Kiyovu sports yakozemo amakosa cyane k’umukino wabereye mu karere ka Rusizi bakina n’ikipe ya ESPOIR.Abayovu babonye bakize Haringingo bariruhukije.Uburero mu ikipe ya Rayon sports nabwo Haringingo Francis arashushanya akitwaza ko har’abakinnyi barwaye,kandi nta mikino yavuga baba baramutsindiye ngo ayigire urwitwazo.Kuba har’abakinnyi batarakina umukino n’umwe kandi ubwe Haringingo Francis ariwe wabiguriye bitangaza benshi.

Andi makuru ava muri Ferwafa nay’uko bamwe mubayobora amakipe ari mu murongo utukura bashaka kureka ubuyobozi bwayo,ariko Olivier uyobora Ferwafa akabashyiraho iterabwoba,cyane ko nawe aziko bitamworoheye.Umwe k’uwundi rero mubakunda Umupira w’amaguru baratanga Inama zuko ikipe yajya iha umutoza akazi,ariko bakanamugenzura ntibaterereyo iyo nka Rayon sports yeguriwe Haringingo Francis,ushobora kuzayibuza amahirwe yo gutwara igikombe cyaba icya Shampiyona cyangwa nicy’amahoro.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *