Abafana b’ikipe ya Rayon sports bamaganiye kure ijambo rya Gen Mubarak Muganga risabira Umutoza Haringingo Francis kutirukanwa.

Umwe k’uwundi mu bakunzi b’ikipe ya Rayon sports bagize bati “Kuki Perezida w’ikipe y’APR fc Gen Mubarak Muganga asabira umutoza Haringingo Francis kutirukanwa?bati”niba amukunze kuki yamutsinze iyo areka bakanganya?Umukino wa cumi na kane wa shampiyona wahuje ikipe ya Rayon sports niy’APR fc werekanye ibintu bitandukanye,imifanire kuko ikipe ya Rayon sports yakoze uburyo bwo kwinjira bivugwamo ukundi ariko birangira umufana yuzuye stade Regional Nyamirambo.

Inkuru yacu iri ku ngingo eshatu.Ingingo ya mbere iri ku ijambo ryavuzwe na Gen Mubarak Muganga akaba Perezida w’ikipe y’APR fc risabira Umutoza Haringingo Francis kutirukanwa.
Ingingo ya kabili iri k’umutoza Haringingo Francis ugenda asubira inyuma ahunga intsinzi.
Ingingo ya gatatu iri ku bafana b’ikipe ya Rayon sports basubije ijambo rya Gen Mubarak Muganga ryo kutirukana umutoza Haringingo Francis.
Perezida w’ikipe y’APR fc afite impamvu yasabye ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sports kutirukana umutoza Haringingo Francis.Ese ikipe itegeka indi uko ibaho?
Umutoza Haringingo Francis kuki yatangiye kugenda ahunga intsinzi?Umukino wa cumi na kane wa shampiyona wahuje ikipe ebyeri zikomeye mu Rwanda hakozwemo amakosa kuko abakinnyi Mbilizi na Ishimwe Blaise batangiranye ingufu nkeya umutoza Haringingo Francis ntiyabakuramo.Umukinnyi Blaise yavuyemo amaze gutanga umupira wavuyemo igitego.
Abafana b’ikipe ya Rayon sports bagize bati”Igihe kiragera ukuri kukigaragaza koko ikipe y’APR fc niyo igenera andi makipe amatoza n’abakinnyi kugirengo ijye ihora izitsinda.Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports nyuma yaho ibitangazanakuru bitandukanye bitambukirije ijambo rya Gen Mubarak Muganga ko asabye Rayon sports kutirukana umutoza Haringingo Francis bagize bati “Umutoza Adil Muhammad Euradi ntibafutanye urubanza rwuko bamwirukanye?ikindi ko Adil yifuza Miliyoni magana cyenda ,kugeza ubwo bohereje intunwa zirimo Mupenzi Eto bikananirana.
Niba rero Uwayezu Fidele Perezida w’ikipe ya Rayon sports atirukanye umutoza Haringingo Francis azaba yerekanyeko adashaka igikombe. cya shampiyona,ko ashaka guherekeza ikipe y’APR fc.Abarebye uko umukino wagenze basanze hari byinshi bigomba gukosorwa mu ikipe ya Rayon sports.

Kalisa Jean de Dieu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *