Ubujura butandukanye bukomeje kuvuza ubuhuha mugihe umuturage yishyura amafaranga y’umutekano

Hashize igihe havugwa ko hari ubujura bukorerwa abaturage mu ngeli z’itandukanye.Inkuru yacu irazenguruka uturere twose.Akarere ka Rusizi.Mbere ubujura bwakorwaga mugihe cyo kuva samoya z’umugoroba kugeza sa kumi nimwe za mugitondo.Aho byakorwaga ni nko mu Bugarama,aho bategaga abazindutse bajya kurangura ibicuruzwa.Rusizi mu mujyi rwa gati waba werekeza mu karere ka Nyamasheke cyangwa unyura kuri gare ugana utundi duce.Akarere ka Nyamasheke.Aha batobora amazu,biba ibihingwa biri mu murima.Akarere ka Karongi.Biba amatungo,gutobora amazu n,ubundi bujura bwose kugeza ubwo kugenda isaha z’umugoroba biba bigoye.Akarere ka Rutsiro.Aha buri muturage waho avugako gutanga amafaranga y’irondo arukumuhohotera kuko bibwa banataka ntihagire ubatabara.Akarere ka Ngororero.Ubujura bukorerwa ku gasoko kahitwa ku cyome, Ngororero hafi n’Akarere naho usanga abantu bamburwa utwo bavuye guhaha.Akarere ka Rubavu.Aha ho hadutse abajura biyise abuzukuru ba Shitani.Rubavu kuberako ari Umujyi munini hariyo ubujura bushikuza abagore amashakoshi,kwambura amatelefoni mugihe abantu bazivugiraho.Akarere ka Nyabihu.Bimaze igihe bataka ubujura bwiba amatungo, ibihingwa biri mu mirima,gutega abaturage bataha,ku mugoroba,cyangwa abazindukiye mu mirimo.Akarere ka Musanze Aha hamaze kuba Umujyi munini basigaranye umutekano muke kugeza naho bisigaye bizwiko abagore bakorayo uburaya aribo basigaye biba,batabikora bagafata abagabo bajya kuryamana bagakingurira amabandi akaza yigize nyirirugo.Akarere ka Burera hano bizwiko ubujura bwahawe intebe buricara cyane ahazwa ni nko ku isoko rya Rugarama,kongeraho abahoze ari abarembetsi.Akarere ka Gakenke ho wagirengo ubujura bwo kwiba amatungo, ibihingwa byo mu mirima no gutobora amazu babigize umuhigo.Akarere ka Rulindo.Umutekano uterwa n’ubusinzi bw’inzoga z’inkorano bigatuma insoresore ziheba zigatega abajyanye ibihingwa mu isoko rya Nyabugogo kuko abava Rutongo na Mugambazi ntibashobora kuzinduka cyangwa ngo hagire abagenda batarenze umubare ugera kuri 20.Akarere ka Kamonyi ni hamwe muhamaze guturwa cyane ni nako wagirengo uko hagera amajyambere ninayo azana ubujura.Kuva ucyambuka iteme rya Nyabarongo ntushobora kuvugira kuri telefone insoresore cyangwa inkumi ziyambitse kininja zirayikwambura.Isoko rya Bishenyi wagirengo hari ishuri ry’ubujura.Leta yashyize abasirikare mu ishyamba riri ruguru ya Rwabashyashya bituma batagifungura amabutu y’imodoka ngo bapakurure imizigo,ariko amatungo,no gutobora amazu babigize umuhigo.Akarere ka Muhanga.Umutekano ugerwa ku mashyi cyane ko no mu manama akorwa buri gihe ikibazo cy’umutekano muke nicyo kiza k’umurongo wibyigwa.Akarere ka Ruhango hano ho uretse n’umutekano muke uterwa n’abajura n’ubwicanyi buravuza ubuhuha hakenewe ingando.Akarere ka Nyanza.Mu mujyi rwa gati kugenda ugana Nyamagana,ukagera murugabano n’Akarere ka Huye ubujura bushikuza icyo umuntu afite babigize umuhigo.Imirenge yo mu cyaro kwiba amatungo, ibihingwa byo mu mirima,gutobora amazu wagirengo babiherewe uburenganzira.

Akarere ka Nyamagabe ubujura bukorwa mu mirenge yose kongeraho hafi n’isoko ariko kwiba amatungo bikaza ku mwanya wa mbere Akarere ka Gisagara.Inzoga z’ibikwangari ziza nkiziyobora ubujura kuko abazinywa iyo babuze azigura bituma biba kugirengo batayirara.Mu byuzi bya Rwasave nkahazwi kuva kera ko ari mundiri y’Abajura banze kuhacika.Kuva muri Gisagara ugana mu mujyi wa Butare mbere ya sakumi nebyeri biba bikaze . Akarere ka Huye.Abajura bari muri buri gace kari akubucuruzi cyane ko igice cya Rwabayanga,ishyamba rya INRS wambuka ugana Mpare na Gishamvu bakwambura bakirukiramo.Mu i Rango ugana Sahera barakwambura nta nuwatinyuka kuvuga.Rwabishyende hirya yo kwa Bwanakeye barakwiba ukihabagura.

Akarere ka Nyaruguru hakorwa ubujura bwo buhavugwa harimo kwiba Inka,ihene, ingurube bakabitwara mu gihugu cy’u Burundi.Ubujura butobora amazu kugeza kuri za butike zaba iri mu ngo cyangwa nk’izo Mu Birambo,Viro nahandi bacuruza.Akarere ka Gicumbi ho bizwiko amatungo kuyiba byabaye umuhigo,ariko igitangaje n’uko mu ijoro iyo bayiba usanga abaturage bavuza induru n’irondo ntiritabare.Akarere ka Gatsibo.Ubujura buvugwa cyane n’ubwo kwiba amatungo,ariko no muduce tw’ubucuruzi biba batoboye amazu.Akarere ka Rwamagana ho kuva ku isoko rya Ntunga,Rwamagana mu mujyi,Rubina,Nzige na Gahengeli induru zurara zivuga.Akarere ka Kayonza uretse umutekano muke uterwa no kwiba amatungo n’ibihingwa biri mu mirima nta nushobora kuzinduka kuko abiyita abaninja baba bambaye ikigofero mu mutwe gihishe amaso barambwambura.Akarere ka Ngoma umutekano naho ugerwa ku mashyi ikibazo cyabahatuye bagisangiye nabandi.Akarere ka Nyagatare naho ntibasigaye inyuma cyane ko nuwibwe ntataka ngo atabarwe.Akarere ka Kirege,ho hibazwa impamvu bibwa kandi havugwa utudege twanayobera.Umujyi wa Kigali.Niho hantu higanje ubujura burenze urugero.Kuvugira kuri telefone ukajya mu muhanda n’icyaha kandi igiteye agahinda n’uko irondo riba rihagaze aho Ahazwi hamburirwa amatelefoni n’amasakoshi.Biryogo,Gitega,Rwarutabura,Kimisagara,Gikondo Sodoma,Ku Cyumbati, migina ya Remara,Gatenga Magerwa,Agakiriro ka Gisozi.Ahamaze kuba ikibazo ni muri Nyabugogo aho bakwiba ntutabarwe.Abanyarwanda bakibaza uko bizarangira bikabashobera cyane ko bikomeza kwiyongera.Uko bucya bukira ubujura bwo kwambura icyo umuturage afite mu ntoki gukora mu mufuka burakomeza gufata intera.Abo bireba nibo bahanzwe amaso.

Guverinoma niyo ihanzwe amaso ikibazo cy’ubujura Ministri w’intebe Dr Ngirente Eduard (photo archives)

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *