Umujyi wa Kigali :Abacuruzi barashinja abashinzwe umutekano ko aribo baha icyuho abazunguzayi bikababera igihombo.

Uruhurhrikane rw’ibibazo n’ibisubizo nibyo bihurizwa ku kibazo cyabitwa abazunguzayi.Ijambo abazunguzayi rimaze igihe kinini mu mujyi wa Kigali,ariko ikibazo cyabo,cyangwa igisubizo cyabo kugeza n’ubu biracyategerejwe.Urwego rwa mbere.Umuntu ukora ubuzunguzayi ninde?aturukahe?uko bihagaze.Umujyi wa Kigali guhera 1980 nibwo hatangijwe igikorwa cyo guca inzererezi ,icyo gikorwa cyari cyarashinzwe Ajdat Migambi wari Umujandarume.Amakuru twakuye kubitwa Abanyamugi harimo Hitimana ufite imyaka 76 wavuye iwabo Kibungo atwara imodoka agatura mu Gacyamu ka Gutega.Tuganira yagize ati “kera abantu bazinguzaga imyenda ku maboko, nk’uko n’ubu bikorwa,ariko yaba umupolisi wa Komine Nyarugenge cyangwa umujandarume ntawabafataga cyane ko na hano mu mujyi rwagati wasangaga bacuruza ikarito,benshi bayivugeho bagana ubundi bucuruzi ,kuko naba ubona mu maduka harimo abayacuruje.Ubu rero ibintu byarahindutse ubuzunguzayi bufatwa nkubuteza akajagali mu muhanda.Inkuru yacu igeze ku cyiciro cyaho umuzunguzayi ava.

Rubingisa Pudence Meya w’Umujyi wa Kigali (photo archives)

Isesengura: Umuzunguzayi ava mu bantu baba bashakisha ubuzima bwa buri munsi birinda ubujura n’uburaya.Umwe mubazunguza twaganiriye afite imyaka 40.Tuganira yagize ati “Twe dukora ubuzunguzayi turavunika cyane kuko duhora twirukanka duhunga inzego z’umutekano.Ntabwo Leta yumva ikibazo cyacu.Yakomeje agira ati”Hari abavukiye muri Kigali ababyeyi babo bakaza gutandukana bataberetse iyo bakomoka.Hari abavutse ku babyeyi bakoraga imirimo iciriritse nabo bakaza gupfa nabo batagira gakondo Abana bandi batahukanye n’ababyeyi batura muri Kigali mu nzu bakodesha nabo ntibazi gakondo.Abenshi ntibize,ntacyo bazi gukora.Abacuruzi bafite amaduka bo kuki bakomeje kurebana ay’ingwe n’inzego z’umutekano? Uruhande rw’abacuruzi baragira bati “Twe dutanga imisoro,ibyo ducuruza mu maduka ni nabyo umuzunguzayi afite imbere y’iduka,niba twe tugurisha bitanu we agurisha bitatu,kuko adasora.

Bamwe mubakora ubuzunguzayi [photo archives]
Kuki rero inzego z’umutekano zishyirwa mu majwi? umucuzi ati”iyo twasakuje abazunguzayi babaye benshi nibwo Irondo,Dasso na Polisi baza bagakina umukino usa n”uw’inyana yahutse isanze nyina murwuri.Izo nzego nkubwira zituruka ruguru abazunguzayi bakimanukira hepfo hagashira isaha bazunguza.Twe bidutera igihombo.Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence aherutse gutangaza ko abazunguzayi bagiye gufatirwa ingamba zikakaye kugirengo bacike burundu.Twashatse amakuru k’Umujyi wa Kigali bose banga kwitaba.Twagiye no kubiro abashinzwe kwakira abagana Umujyi wa Kigali batubwirako abayobozi bari mu nama.

Umupolisi ushinzwe kurwanya ubuzunguzayi tuganira yanze ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we,ariko yagize ati”Twebwe dufata abazunguzayi tukabatwara kwa Kabuga Gikondo.Birababaje kubona umuntu yatangariza itangazamakuru ko inzego z’umutekano zikingira ikibaba abazunguzayi?twe nk’inzego z’umutekano duhorana inshingano zo kubungabunga umutekano w’abaturage nibyabo.Uko turindire umutekano umucuzi uri mu iduka ni nako nuriya muzunguzayi tuwumurindira kugirengo hatagira umuhohotera niyo mpamvu tumutwara Gikondo kumwigisha ko ibyo akora ataribyo Leta yubatse amasoko murwego rwo guca ubuzunguzayi ariko baranga bakayongera.Ikibazo n’uko imirimo myinshi yakuweho bituma ubushomeri bwiyongera Abareberera rubanda nimwe muhanzwe amaso.Gufunga sicyo gisubizo.Niharebwe uko uwo muzunguzayi utagira gakondo yatuzwa.Umunsi hazagira urwego rwa Leta ruzemera kugira icyo rutangaza tuzabagezaho icyo kiganiro.

Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *