Bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkontanyi barasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku iyicwa rya Dr Twagiramungu Fabien wishwe urw’agashinyaguro

Umwaka ugiye gushira Dr Fabien Twagiramungu yishwe na Yves Kamuronsi.

Kuva Nyakwigendera Dr Fabien Twagiramungu yakwicwa, hagiye habaho ibintu biteye urujijo.
Duhereye ku bijyanye n’urubanza rwaburanishijwemo icyaha cyo kwica mu rukigo ryisumbuye rwa Gasabo, aho Yves Kamuronsi wishe Dr Fabien Twagiramungu byarangiye ahanishijwe imyaka 2 y’igifungo gisubitse, agahita afungurwa. Ntibisanzwe mu butabera bw’igihugu cyacu aho umuntu akora impanuka. Iyo mpanuka ikica umuntu wikorera imyitozo ngororangingo ku nzira y’abanyamaguru, akazimangatanya ibimenyeto, akongeraho no kudatabara uwo amaze kwica, ahinishwa igihano cy’imyaka ibiri isubitse, agahita arekurwa.
None se ko havugwa ko hasibanganyijwe ibimenyetso, ibyo bimenyetso ni ibihe yahishaga, nimba atari ibyo kwica Dr Fabien Twagiramungu ?
Twabibutsa ko ubucamanza bw’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo bwanzuye hirengagijwe nkana ko Me Buhuru Pierre Célestin na Me Nkuba Militon bunganira abaregera indishyi mu rubanza bari basabye ubugenzacyaha gutanga amashusho ya za caméra yahabereye iyicwa rya Dr Fabien hamwe na numero za telefone z’abantu bose Yves Kamuronsi yahamagaye mbere yo kwica Dr Fabien Twagiramungu. Twongereho kandi ko bari banasabye urukiko ko rwagera ahabereye icyiswe impanuka, rukaba mu bubasha bwarwo bwanasaba ko hakorwa iperereza ry’imbitse.

Ariko ibyo urukiko ntirwabihaye agaciro.

None se ko tuzi ko amategeko y’igihugu cyacu arengera buri wese kugeza naho uwambaye atikwije ahanwa, akabifungirwa, uwariye ruswa akabihanirwa, uwibye ihene n’intama nawe akabihanirwa. Ni gute Yves Kamuronsi wishe Dr Fabien Twagiramungu arekurwa akaba ubu ari hanze yidembya ? Ese ni gute mu urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, ruhagarariwe na Procureur Mushimiyimana Françoise, umugore wa Egide Nkuranga, rwakoze nkaho ayo mategeko ahana abandi hari abo ategeraho ?
Reka tugaruke ku byo uwaduhaye amakuru ubushize witwa Habimana yatubwiye.


Ese koko inkuru ibaye impamo ibyo abo k’urunde rwa Yves Kamuronsi bivugira ga ngo « azafungurwa kuko ubucamanza buwizeye ari ubwabo ? », birangiye ariko bibaye ?
Ese ko bamwe mu nkoramutima za Dr Fabien Twagiramungu aribo Egide Nkuranga, Raphael Ngarambe, bari basangiye akabari ka 2 shots Club, kimwe na Sakindi Eugène, birangiye uko babivuze bibaye impamo ? Bahoraga bavuga ngo « Yves agomba gufungurwa bitewe n’uko bo ngo bigererayo ? ».

Umushinjacyaha k’urwego rwisumbuye Gasabo Mushimiyimana Francoise (photo archives)

Ibyo byose byatumye bamwe mu inshuti za Dr Fabien, babarizwa no mu muryango wa FPR Inkotanyi, bifuza ko hakorwa iperereza ryimbitse kugirango umuryango we wose ubone ubutabera n’abanyarwanda bose bamenye ukuri kuri urwo rupfu.
Ibyo bakabyifuza bahereye ku myanzuro yabatunguye kandi itarabanyuze yavuye mu butabera bwo mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo.
Inshuti za nyakwigendera n’abukunzi b’ukuli bose bahanze amaso ubutabera.

Abanyarwanda bakomeje kwibaza uburyo Abadepite bagera kuri batatu begujwe mu nteko ishingamategeko bazira gusinda ariko Kamuronsi Yves we waburanye yemera ubusinzi atabihaniwe.Nigute harabahanirwa gusinda abandi ntibabihanirwe.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *