Abashoferi bahohotewe mu muhanda Remera Giporoso Godiyali bakata basubira Alpha Place baratabaza

Ibihe bikomeje kubamo induru hagati ya bamwe mubatunze ibinyaruziga nababitwara.Ikibazo kibugarije nibimwe mubihano bahabwa na Polisi ishami ryo mu muhanda (traffic police).Umwe mubatuye mugace ka Remera hafi yiyahoze ari Hotel Alpha Place ubwo yakataga ava Remera Giporoso bamuhaniye mu muhanda wa Godiyali.

Ubwo itangazamakuru ryageragezaga kubaza inzego zikuriye ishami ryo mu muhanda ntitwabashije kubabona.Abaturage bagiye impaka nabo bapolisi babahaniye icyaha cyo kubuza izindi modoka kugenda.Ibi bihano bisigaye bibangamiye abagenza Imodoka.

Umuvugizi wa Police KABERA Jean Bosco[photo archieves]
Umunyamategeko twaganiriye ariko akangako twatangaza amazina ye kubera umutekano we yagize ati “Ibihano bisigaye bihabwa abatwaye imodoka ntaho byanditse mu bitabo by’amategeko ahana uwanyuranije nay’umuhanda.Aba baturage bahaniwe gukata bava Giporoso bafite ikibazo cy’uko batanabonye ubutumwa bugufi kuri telefone yabo,ngo banamenye amafaranga bazishyura.Umwe mubaciwe amande yatangarije itangazamakuru ko yarenganijwe na Polisi hirengagijwe itegeko rigenza imodoka mu mirongo yabugenewe.Ufite igisubizo cyo kugenzura uko amategeko y’umuhanda yubahirizwa no kurengera abagenza imodoka .

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *