Abafana b’ikipe ya Rayon sports batangiye gukuraho icyizere Komite ya Fidel Uwayezu n’umutoza we Haringingo Francis.

Urwikekwe ni rwose mu ikipe ya Rayon sports kuko Abafana bayo ntacyizere bafitiye Komite nyobozi ya Fidel Uwayezu.Impamvu n’uko kuva yayigabirwa atarstsinda ikipe ya Kiyovu sports cyangwa APR fc .Kuba Fidel afite abakinnyi benshi batagira umumaro.Rayon sports ifite abanyamahanga benshi,Kandi badakina bahembwa .

Umutoza Haringingo Francis isaha yo gutandukana na Rayon sports iregereje (photo archives)
Umutoza Haringingo Francis isaha yo gutandukana na Rayon sports iregereje (photo archives)

Umutoza Haringingo Francis we yabeshye ikinyoma ko abakinnyi bafite imvune.Haringingo yasanze ibyo kuvuga imvune bidahagije akurikizaho ko hari abamutegeka abakinnyi agomba gukinisha.Ibi byose nurwitwazo cyane ko ibitangazamakuru bitandukanye byerekanye ko Haringingo Francis adashoboye.Haringingo yisabiye kugenda Uwayezu Fidele ntiyabyubahiriza.Umukino wahuje iya Rayon sports niya Police fc werekanye ko hakenewemo impinduka nyinshi.Ikipe ya Rayon sports imyitozo irihasi kuko bakinnye iminota 55 ubundi barananirwa karahava.Umufana k’uwundi bari bafite umujinya mwinshi.Igisubizo cyo kuramira Rayon sports nugusezerera Haringingo Francis inzira zikigendwa.

 

 

 

Uwayezu Fidele Perezida w'ikipe ya Rayon sports (photo archives)
Uwayezu Fidele Perezida w’ikipe ya Rayon sports (photo archives)

Kuba biboneka ko ibyo Haringingo Francis yasabye yabikorewe ,akaba we ibyo asabwa atabitanga ,ikindi akaba yaribwiriye bamwe mu bakunzi ba Rayon sports ko natsindwa n’ikipe ya Gasogi United yegura ntiyegure,bikomeje kugaragaza ko ikipe akomeje kuyishyira mu manegeka.Umutoza Haringingo Francis niwe washyizeho umukono kuri buri mukinnyi waguzwe.Ikindi kuba asigaye avugako iyo avuze urutonde aza gukinisha barushyira ikipe baza gukina bigatuma atsindwa nabyo nibyefekana ko adashoboye.Uwayezu Fidel yakabaye yemera Inama z’abafana agasezerera Haringingo Francis ,cyane ko nakomeza gutsindwa,kandi imikino yo kwishyura izakimirwa i Muhanga yajya yisanga mu kibuga wenyine nk’uko ejo byagenze akina niya Police fc.

 

Abatoza benshi bemezako abakinnyi b’ikipe ya Rayon sports ari beza,ko ikibazo ar’umitoza utabaha ingufu z’umubili ukina umupira w’amaguru,kongeraho igitsure cyo mu mukino.Buri mukunzi wa Rayon sports wese atagereje kureba umwanzuro wa Komite nyobozi ya Fidel Uwayezu izafatira umutoza Haringingo Francis urimo uganisha ikipe mu murongo utukura.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *