Umutoza Rwasamanzi Yves akomeje kuganisha ikipe ya Marines fc mu marembo y’icyiciro cya kabili.

Umupira w’amaguru ugira ibyiciro bitandukanye ,ariko icya mbere nicyo gutsinda.Igice kindi nukunganya.Icya nyuma aricyo kibi nugutsindwa.Inkuru yacu iri ku ikipe ya Marines fc itozwa n’umutoza Rwasamanzi Yves.Ikibuga gikinirwamo umupira w’amaguru niyo wakora gute haribyo uhisha,ariko bikarangira bihishuwe.Umutoza Rwasamanzi Yves niwe ukuriye ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda.Nyuma yo kugabirwa iri shyirahamwe ry’abatoza Rwasamanzi Yves yaje gushinga ikindi gikuta cyo guheza abandi batoza yisungana na Seninga Innocent bagiriwe Inama na Mashami Vincent.Aba tuzabagarukaho mu nkuru zacu kuko nka Mashami Vincent ashobora kwishyurwa amafaranga ye akigendera.Rwasamanzi akiva mu ikipe y’APR fc nibwo yahawe ikipe ya Marines fc.Kubera guhora mu gituza cya bamwe mubayobozi ba Ferwafa Rwasamanzi Yves yahawe gutoza ikipe y’igihugu Amavubi yabaterengeje imyaka 22.Aha naho ntiyabikoze neza kuko yakinishaga abakinnyi yishakiye,aho kureba ubuhanga bwa buri mukinnyi.Uburero Rwasamanzi Yves we n’ikipe atoza ya Marines fc ntibacana uwaka.Amakuru twahawe nabo muri Marines fc,ariko kubera umutekano wabo banze ko twatangaza amazina yabo,ariko bagize bati “Rwasamanzi Yves n’umuntu utazi kubana nabandi bityo bikaba ikibazo cyo guhuza n’abo bakorana ngo bahuze babone intsinzi,ikindi badutangarije nuko Rwasamanzi Yves ari mu ikipe yabo batamufiteho ububasha bwo kumwirukana.Abo bo muri Marines fc bakomeje badutangariza ko ikipe yabo byo byerekana ko yamanutse mu cyiciro cya kabili kubera umutoza w’umuswa udashobora gukora impinduka.Kuba iy’ikipe irwanira kujya mucyiciro cya kabili kuburyo budasubirwaho.Ikipe ya Marines fc nayo yagendeye mu murongo wo gukinisha abanyarwanda gusa ,ariko byerekanako ataricyo kibazo ,ahubwo umutoza ntashoboye.Kuba Rwasamanzi Yves yaroherejwe n’ikipe y’APR fc gutoza it’s Marines fc benshi basanga aricyo cyagoranye kugirengo abe yafatirwa ingamba zamusezerera kubw’umusaruro mukeya.Andi makuru ava ahizewe ngo bashaka ko Marines fc ngo mugihe yaba imanutse mucyiciro cya kabili Yves Rwasamanzi yahita ashakirwa indi kipe cyane nk’izi z’uturere, nk’uko bahaye Seninga Innocent ikipe ya Sunrise.Abayobora amakipe y’Uturere nabo bakaba binubira guhabwa abatoza,aho kubishakira.Mugihe byakomeza kugenda bizamba bamwe mubatoza bazirukanwa.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *