Bamwe mu banyarwanda batuye mugihugu cy’u Bwongereza barashinja Gasaba Alfred gukorana na RNC umutwe w’iterabwoba .

Umutekano niwo musingi wa byose mu iterambere ry’umwenegihugu ku isi hose.Twe twakiriye amakuru ava mu mujyi wa Manchester wo mugihugu cy’u Bwongereza ko hari umuntu ufite ubwenehigu bw’ibihugu bibili aribyo Ubwongereza n’u Rwanda ariwe Gasaba Alfred.Uko leta y’u Rwanda idahwema kugaragariza amahanga ko ishyaka rya RNC ari umutwe w’iterabwoba ,ko abaritegeka banakatiwe n’ubutabera,bakabaye banafatwa bagashyikirizwa u Rwanda bakarangiza ibihano bakatiwe.

Gasaba Alfred (photo archives)

Abo dukesha ay’amakuru amazina yabo twayagize ibanga kubera umutekano wabo,ariko baragira bati”Hari ibimenyetso simusiga byerekanako Gasaba Alfred akorana byahafi n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda.Abaduha amakuru baragira bati”Gasaba Alfred azenguruka Uburayi ashakira RNC imfashanyo,ikindi akora ingendo muri Afurika nko mubihuggu nka Uganda,Kenya ajya mu nkambi z’impunzi akangurira abasore kujya mu mutwe witwaje intwaro w’iterabwoba wa RNC.Izo ngendo zose iyo ntasi Gasaba Alfred akora ahura nabibeshyako bazarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na FPR.Nkuko bivugwa ngo Gasaba Alfred iyo azenguruka Uburayi n’Amerika hamwe n’Afurika ababeshyako we n’umutwe wa RNC bazakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.Gasaba Alfred yajyaga ngo agera mu Rwanda acengeza ayo matwara mabi,ariko kuva Major Habibu Mudasiru nabo bari kumwe muri Congo Kinshasa bafashwe bakaza kubazwa uko bateguraga igisirikare cyo kuzahungabanya umutekano we yigiriye mu Burayi.Abakurikirana ingendo za Gasaba Alfred zishakira RNC ubufasha ngo bamuheruka muri nzeli 2021 yazengurutse Uganda na Kenya mu nkambi z’impunzi.Muri Mata 2022 no muri Kanama na nzeli 2022 kugeza muri Werurwe 2023.Uyu Gasaba Alfred iyo amaze gukora ubwo buvugizi bwa RNC ajya kwiryohera mu ma Hotel meza muri Uganda na Kenya.Iyo Gasaba Alfred arangije gahunda ze nibwo ajya guhura nabo bafatanije umugambi mubisha wo kuzahungabanya umudendezo w’u Rwanda.Abo mu nzego zitandukanye nabo batangiye kugenzura ibikorwa bya Gasaba Alfred nabo bakorana haba hanze y’igihugu n’imbere.Bizwiko u Rwanda nk’igihugu cy’ikitegererezo kigirwaho n’amahanga cyamaze kubaka ubutasi bukomeye cyane ko benshi mubagerageje kurema imitwe yo guhungabanya umutekano bafashwe batarabigeraho.Uwo munzego zizewe twaganiriye akangako twatangaza amazina ye kubera umutekano we, tuganira yantangarijeko u Rwanda rwongereye ubumenyi n’ubushobozi bwo gufata ukekwaho gushaka guhungabanya umutekano atarabigeraho.Kuba rero Gasaba Alfred akomeje kuba mu mitwe y’iterabwoba natabireka azisanga mageragere.Ubu Gakire Fidel ari mageragere.Rusesabagina Paul n’ubwo yarekuwe n’imbabazi za Perezida Kagame yakuwe imahanga . Perezida Kagame ubwo aheruka ikiganiro n’itangazamakuru yavuzeko umunyarwanda agomba kubaho atekanye.Ubworero Gasaba Alfred nizo ngendo ze akora ubutasi ntaho zizakora.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *