Umutoza Eric Nshimiyimana nibadatabara ashobora gushyira ikipe ya Bugesera mucyiciro cya kabili.

Umupira w’amaguru ubamo ingingo eshatu,ariko ba nyir’ikipe, abakinnyi n’umutoza bajya mu kibuga bashaka kubahiriza ingingo imwe igizwe n’insinzi.Mugihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda ibura iminsi itatu ku ikipe zimwe n’izindi zibura iminsi ibiri ngo bamenyekane izatwara igikombe ninako izindi kipe n’abatoza umutima udiha ko zizamanuka mucyiciro cya kabili.Ubu rero turi ku ikipe ya Bugesera fc itozwa n’umutoza Nshimiyimana Eric.Icyamaze kugaragara n’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera niburabgara ikipe yabo akaguru kamwe karayerekeza mucyiciro cya kabili,nk’uko akandi kayigumisha mu cyambere.Isesengura.Umutoza Eric Nshimiyimana ntashoboye kuko aho yanyuze bikamunabira,mur’amwe mu makipe yarafite ubushobozi ntiyari kubasha gutoza Bugesera fc idafite ubuhagije ngo ayihe intsinzi.Bimaze kumenyerwa ko har’abatoza batajya babura amakipe kandi ntabushobozi bafite bwo gutoza,abo barimwo na Eric Nshimiyimana.Iyo Eric Nshimiyimana aza kuba azi umwuga wo gutoza yakabaye yarakoze impinduka mu ikipe ya Bugesera fc,ahubwo aho yayisanze hari heza none irarwanira kujya mucyiciro cya kabili.Kuba rero iz’ikipe z’Uturere zigenerwa Abatoza nabyo biri mubizitera ibibazo.Ikipe iyo ikoze ingingo imwe yo gutsinda bishimisha buri wese uyifiteho uruhare.ikipe iyo inganyije uyifiteho uruhare arihangana.Ikipe iyo itsinzwe buri wese uyifiteho uruhare arababara.Amakuru azenguruka mu mupira w’amaguru mu makipe ari munshingano z’Uturere n’uko iyo bahawe umutoza badashobora kumwirukana batabanje kubaza abamwohereje.Ibi byose nibyo bikomeje kudindiza umupira w’amaguru mu Rwanda ukaba udatera imbere.Amakuru ava mu karere ka Bugesera mu ikipe yabo ngo bashatse guhagarika umutoza Eric Nshimiyimana basanga nta bushobozi n’ububasha babifitiye.Ingero z’Abatoza bazengurutswa amakipe y’Uturere ni benshi ,ariko bagenda bahava nabi kubera umusaruro mukeya,ariko bwacya bene wabo bakabashakira akandi karere bajya gutozamo.

Umutoza Eric Nshimiyimana yasanze ikipe ya Bugesera fc muzihatanira igikombe none ayishyize muzijya mucya kabili (photo archives)

Tuzabakorera urutonde rwabo tunabereke ubusabira akazi kugirengo babangamira izamuka ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.Mu karere byerekanako u Rwanda ariwo ruri nyuma cyane mu mupira w’amaguru.Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *