Abafana b’ikipe ya Rayon sports bati”nta komite nyobozi nta mutoza nta ntsinzi yaboneka.

Umufana iyo ikipe yihebeye itsinzwe arababaza,ariko iyo itsinzwe igeze mu nzira zigana ku gikombe cya shampiyona ishavu riba ryose.Turi ku ikipe ya Rayon sports Ibihe bishirwa kenshi ariko umunsi umwe ikinyoma kikajya ahagaragara.Ikipe ya Rayon sports nimwe muzigira abakunzi benshi.Ikipe ya Rayon sports iheruka igikombe cya shampiyona 2019.Ikipe ya Rayon sports kuki harabavugako yabaye iya RGB ikigo cya Leta gishinzwe imiyoborere myiza?kuki harabavuga ko beneyo bigijweyo?Ibihe byahise reka tubyirengagize turebe ingona ya Fidel Uwayezu uvugwaho ko we na Komite ye bagabiwe ikipe ya Rayon sports.Benshi mu bakunzi b’ikipe ya Rayon sports batungujwe komite nyobozi ya Fidel Uwayezu nka Perezida na visi we Kayisire Jaques.Aha niho habaye icyemezo ko ikipe yambuwe beneyo kuko Kayisire Jaques akora muri Ministeri.Ingoma ya Fidel Uwayezu kuva muri 2021 yagabirwa ikipe ya Rayon sports ntiratwara igikombe na kimwe mubikinirwa mu Rwanda nta n’ubwo iratsinda umukeba wayo Kiyovu sports.Uyu mwaka w’imikino ikipe ya Rayon sports yatangiranye n’umutoza Haringingo Francis ,atangira agura abakinnyi.Benshi mubazi ibigwi bya Haringingo Francis babonye aje mu ikipe ya Rayon sports bati”azayisiga mu manga.Turebe uko Haringingo Francis yitwaye kuva yagera mu ikipe ya Rayon sports kugeza tariki 7 gicurasi 2023.Ikipe ya Rayon sports yahuye n’ikibazo cy’umutoza w’umuswa ,ikindi ugira ububeshyi bwinshi n’urwangano rudashira byose biherekezwa n’ubuhezanguni.Ubwe Haringingo yivugirako cyangwa na zimwe mu nshuti ze ko abakinnyi Mussa Camara na Rwatubyaye aribo atagizemo uruhare mu igurwa ryabo.Shampiyona igitangira ikipe ya Rayon sports yarangije imikino 6 iyoboye itaratsindwa.Umufana n’ubwo yabonagako batsinda byo gupfundikanya ,ariko bishimiraga intsinzi.Nyakibi ntirara bushyitsi k’umukino wa 7 Haringingo yatangiye gutsindwa imbere ya micro z’itangazamakuru yisobanurako abafite abakinnyi benshi bafite imvune.Haringingo na Fidel Uwayezu baje kuvumburwaho ko physique ariyo ituma abakinnyi bakina iminota 45 y’igice cya mbere bakaruha ,nagatsindwa mugice cya kabili.Ikibazo cyo kongerera imbaraga abakinnyi cyarirengagijwe kugeza n’ubu cyaburiwe umuti.Haringingo Francis yakoze amayeri menshi yizanira abungiriza(staff)nayo idashoboye.Rwaka umutoza wungirije urwego rwe ruri hasi cyane surwo gutoza ikipe ya Rayon sports,cyane ko nta nicyo yabwira shebuja Haringingo.Umutoza wa Physique Pablo we ntazi niyo biva niyo bijya nawe ntiyabona ikinyuranya cy’umukinnyi wakoze imyitozo k’urwego rurushije urw’undi kuko Haringingo abagomba gushyiramo inshuti ye cyangwa uwo basangiye icupa nk’uko akunze kubivugwaho.Ikindi cyavuzwe kuri Haringingo Francis n’uwitwa Mapuwa wavuzweho ububingwa bwo mu kibuga.

Uwayezu Fidel na Haringingo Francis ikipe ya Rayon sports irabananiye(photo archives)

Benshi mu bakunzi b’ikipe ya Rayon sports banenze ibyo haringingo akora bishimgiye guca bamwe mu bakinnyi mu kibuga.Urugero:Mugisha Francois Alias Master.Umunyakenya Paul ,Ndekwe Felex.Aba bakinnyi batangiye shampiyona bakina neza uko Haringingo Francis yababujije kongera gukina byatunguye benshi.Umukinnyi Mussa Camara we bizwiko yamwanze akigera mu ikipe amushinja ko afite ibyuma mu maguru.Igihe batangiraga imikino yo kwishyura n’umukinnyi Onana yari yaramwirukanye.Amakuru atugeraho ngo Onana yabwiye Komite ko afitanye ikibazo n’umutoza.Ibi byagaragajwe n’imikino itatu atakinnye.Uwahuje Rayon sports na Mukura kuri stade Huye,uwavuye Rayon sports na Musanze kuri stade ya Muhanga nuwayihuje na Kiyovu .Aha niho Uwayezu yari guhera agenzura imikorere ya Haringingo akamubaza imikorere ye n’imikoranire n’abakinnyi. Ibibazo byaje kuba byinshi mugihe bamwe mubakunzi b’ikipe ya Rayon sports basabaga Uwayezu Fidel ko hashyirwaho umutoza wongerera imbaraga abakinnyi akabyanga nabo bahagarika inkunga bamuhaga none no guhemba byamugoye.Haringingo ubwe yashinje umukinnyi Boneheur ko amutsindisha ,ariko we yatahanaga intsinzi none inshuti ye Adolphe yatsinzwe ibitego bitatu.Ikosa rya Haringingo ryongeye kuboneka k’umukino yatsinzwemo na Gorilla fc aho abakinnyi bagiye mu kibuga nta kwishyushya.Ibi nabyo byongeye kwigaragaza ubuswa mu mitoreze.Abajunzi ba Rayon sports barasanga uyu mwaka nawo ubabereye impfabusa kandi ihemba amafaranga menshi,kongeraho ifite abakinnyi n’abanyamahanga.Kuba Uwayezu Fidel abeshya ko afite ibiro akagira abakozi bahoraho.Ibi byose nta musaruro cyane ko ikigenderewe nigutwara ibikombe.Mugihe buri gikombe cyose kibura imikino ibiri ngo kibone ba nyiracyo ikipe ya Rayon sports isigaye mu cy’Amahoro.Ese ho ishobora kuzagitwara? Kugirengo ikipe ya Rayon sports ibashe gutwara igikombe cy’Amahoro bisabako hahindurwa imikinire.Mugihe bikomeza kudogera Haringingo Francis arakomeza ashinja abakinnyi ibyaha kugirengo birukanwe umwaka utaha azizanire abazaryamo komisiyo.Mugihe Uwayezu Fidel ikipe ikomeza kumunanira abayimugabiye bari bakwiye kumutwara igasubizwa beneyo.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *