Inama nkuru y’ishyaka Democratic Green Party-Rwanda yongeye gutora Dr Frank Habineza k’ubuyobozi bw’ishyaka no kuzarihagararira mu matora ya perezida wa repuburika yo muri 2024

Inama Nkuru y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda], yatoreye Depite Frank Habineza kuyobora iri shyaka muri manda y’imyaka itanu iri imbere, yanatorewe kandi kuzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe mu mwaka wa 2024.

Dr Frank Habineza yatorewe mu nama nkuru y’ishyaka yabereye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023.

Usibye Dr Habineza watorewe kuba Perezida wa Green Party, abandi batowe barimo Carine Maombi watorewe kuba Visi-Perezida, Hon Ntezimana Jean Claude wongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru waryo, Masozera Jacqueline watorewe gukomeza kuba umubitsi na Uwera Jacqueline nk’umuhuzabikorwa n’ushinzwe itangazamakuru.

Usibye gutora Komite nyobozi ya Green Party, abanyamuryango b’iri shyaka banavuguruye amwe mu mategeko y’iri shyaka “yari abangamiye imikorere yaryo”.

Mu mategeko yafatwaga nk’abangamye arimo kuba abagize komite bari basanzwe ari icyenda (9), na ho umubare w’abasabwa kuba baterana bagafata ibyemezo (Forum) bakaba barindwi (7).

Ibi rimwe na rimwe ngo byatumaga inama z’ishyaka zitaba kubera umubare utuzuye.

Mu itegeko rishya abanyamuryango bemeje ko ubu abagize Komite Nyobozi bazajya baba ari batanu.

Irindi tegeko ryari ribangamye byabaye ngombwa ko rihinduka ni irirebana na manda ya Komite Nyobozi, bijyanye n’uko itegeko ryari risanzwe ryavugaga ko abagize komite nyobozi ya Green Party batorerwa manda y’inyaka itanu yongerwa rimwe.

Mu itegeko rishya abagize Komite Nyobozi bazajya batorerwa manda y’imyaka itanu yongerwa inshuro zirenze imwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *