Rubavu: Baraharanira kuva mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe
Bamwe mu batuye Akarere ka Rubavu baravuga kuba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe atari amahirwe ahubwo ari ikibazo bagomba guhangana na cyo.
Barabivuga bashingiye ku kuba ngo bajya mu mabanki gusaba inguzanyo bagasubizwa inyuma, kuko amabanki atinya ko batazabona ubwishyu.
Bakundukize Emile utuye mu Murenge wa Rugerero yabwiye Ikinyamakuru Ingenzi ati “Iyo ugiye muri banki bakubwira ko nta ngwate wabona ugasanga ubuze ukundi ubigenza.” Uyu muturage asobanura ko nubwo benshi baba bashaka kuba mu cyiciro cya mbere ngo bafashwe na Leta, we akora iyo bwabaga ngo akivemo vuba bishoboka. Ni umwe mu bahembwa amafaranga 1300 ku munsi muri VUP mu bikorwa byo kubaka imihanda muri aka karere.
Akomeza agira ati“Nkora hano utwo bampembye nkagenda mbikaho duke kugira ngo nanjye nubake ubushobozi ku buryo mu gihe gito icyiciro cya mbere nzaba nakivuyemo rwose.”
Kubwayo Mado umwe mu bakozi bahagarariye abandi (gapita) mu bikorwa bya VUP mu Murenge wa Rugerero muri aka Karere ka Rubavu, aravuga ko mu gihe kiri imbere kuva mu cyiciro cya mbere bizaba byoroshye ku bakora muri VUP.
Mu gihe abakora muri VUP bavuga ko amafaranga igihumbi 1300 bahembwa ku munsi ari make, Kubwayo avuga ko n’ubuyobozi bwabibonye, bukanzura ko azamurwa akaba 1500 uhereye mu kwezi gutaha kwa cumi. Avuga ko n’amasaha yo gukora ku munsi azava kuri atandatu akaba atanu, ibyo akizera ko bizatuma abakora muri VUP babona umwanya wo kwita ku miryango yabo. Iyo bahembye abakozi ngo babagira inama yo kugira amafaranga bizigamira yafasha kugira urundi rwego bigezaho.
VUP ni gahunda ya Leta igamije guteza imbere abaturage babarirwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Abasheshe akanguhe guhera ku myaka 65 bahabwa inkunga y’ingoboka, naho abafite guhera ku myaka 18 bagahabwa akazi kafasha kwiteza imbere.
François NSABIMANA