Umukecuru waruzwiho kuroga ku rwego rukomeye yafatiwe mu cyuho aha umuhanzi uburozi we yita umuti.
Mu Rwanda hagiye havugwa ibintu byinshi bavuga ko abahanzi baba bakunda gukoresha amarozi kugirango bamenyekane kandi bagire igikundiro ndetse n'indirimbo zabo zibe mu mitima ya benshi, si umwe cyangwa babiri bagiye batungwa agatoki kuko usanga ari benshi bagiye bavugwaho amarozi, bimaze kugaragara ko atari mu Rwanda gusa ibi bigaragara dore ko no mu bihugu by&39;abaturanyi ibi bivugwa ku bahanzi bibi bihugu.
Inkuru dukesha rwandapaparazzi iravuga hari umucecuru witwa Nazaleti Hasimu Ukomoka mu Gihugu cya Nigeria Akaba atuye Mu gihugu cya Tanzania kuwa 5 yatawe Muri yombi, bivugwa ko Polisi ya Tanzania yari imaze iminsi ishaka ko uburyo yazamugwa gitumo Arimo gukora Amarozi ye cyagwa Agiye Kuroga Umuntu, kuwa 5 rero Ntabwo uwo munsi wamuhiriye.
Yafashwe Arimo guha Umusitari wa Tanzania Amarozi ngo ajye kuyakoresha kugirango Abashe kugera kuri Perezida wa Tanzaniya Kugirango Perezida Azamuhe ikiraka cyo kuzamwamamaza, Nazaleti yafashwe Arimo kuvanga imiti ye Ndetse Umukiriya we yamaze no kumwishyura, Amakuru akomeza avuga ko Polisi yaje gufata uyu Mukecuru imaze igihe yumva Amakuru ko uwo Mukecuru yamaze Abantu bagera kuri 20 Abakubitisha Inkuba.
Ndetse ngo nu Muhanzi Dimond ngo yaje Incuro Nyinshi kuri uwo Mukecuru uba mugace ka Tanzaniya kitwa Tanga. Dore ko haba abarozi benshi ariko ngo kabuhariwe nuwo Mukecuru nkuko byatangajwe na Paparazzi ikomeza ibivuga.
N’ubwo Polisi yafashe Nazaleti yemeza ko we Ataroga abantu ahubwo ngo Aravura bimwe bita ibya gakondo ariko Polisi yo Ikamushinja ko Aroga abantu ko hashize igihe Amakuru bayafite ko yica Abantu ndetse ubwo Polisi yajyaga ku mufata bajyanye Imbunda zifite ubushobozi bukomeye.
Kugeza ubu Nazaleti Ari mu maboko ya Polisi ariko ikibazo Gikomeje kwibazwa nuko uyu Mukecuru Ashaje cyane, umuntu akaba yakwibaza igihe bazafungira uyu mukecuru.