Rwanda uravahe urajyahe?
Itorero rya EDNTR ryagambaniwe na Twagirimana Charles abeshya ko ari inkotanyi kandi igihe cy’urugamba yari umwambari wa MRND
EDNTR abayibuza umutekano bose bari mu byaha bitandukanye,kuko birukanywe mu madini babarizwagamo.Twagirimana abayoboye mu gikorwa kibi cyo kwigumura kuri Leta. Rwamunyana we arazwi ko yiyamwe n’inzego z’umutekano kubera kurema umutwe utera amabuye.Iyo nama yiyamye Ramunyana yari iyobowe na Gen Ibingira Fred akiyobora ingabo z’igihugu mu mujyi wa Kigal n’icyahoze ari Kigali Ngali. Twagirimana arahiga kuganishwa mubutabera
Urugendo rurerure rw’ubuzima mu isi cyangwa mu Rwanda rwerekana ko ururimi ari inkota ityaye kandi ishobora ku kwicisha igihe cyose,kandi rimwe na rimwe urengana. Tuve imuzingo amateka y’u Randa hashingiwe ku karimi gasize umunyu kagatwara inkuru mbarirano.Ninde uyobewe umugabo Kamegeri warutuye mu Nduga akaza kugambanira mugenzi we ngo yicwe,gusa yategetse ko yatwikirwa k’urutare birangira ariwe umwami arushyizeho.Uburero inkuru yacu iri mu madini hakurikijwe uko buri wese abibona cyangwa ahakishwa mugenzi we ngo anyagwe ,kandi nabwo yitwe umwanzi w’ingoma. Rev Past Usabwimana Smuel yaragambaniwe yamburwa ADEPR none ubu ingoma y’abafundi byayicanze.Idini EDNTR ubu agatsiko kayobowe na Twagirimana Charles hamwe n’abandi birukanywe muyandi madini baragiye batanga raporo ko uyobora EDNTR adakunda FPR .
Babivuze ukuri koko ,ngo wikura inkuni ukazikunika abandi.Twagirimana Charles ni umuturage wavukiye mu cyahoze ari komine Taba,nyuma yaje kujya mu idini rya ADEPR avamo ajya mu idini rya EDNTR ,ariko ubu rigeze kubuce. Twagirimana yakoze amakosa atemrerwa kuba umuyobozi kubera gutanga amasheke atazigamiwe ,hongeraho no kutuzuza inshingano.Iyacumi nicyo kibaye igisasu mu madini cyangwa ishyari ryo guhakishwa mwe so nicyo gisasu? Bamwe bo mu bizerwa a Leta twaganiriye ,ariko bakanga ko amazina yabo yajya ahagaragara bantangarije ko ngo Twagirimana yajyanye akarimi gashyushye ajya gusebya itorero ko ritarayoboka FPR ,ahubwo we bamufashije gahabwa kuyobora EDNTR azajya atanga amakuru kuri buri wese uba mu itorero utayikunda. Rwamunyana bamwiyamye ko atazongera kudurumbanya rubanda none yabyongeye
Uwabaza Twagirimana hamwe naba mur’inyuma mu ikorwa bidurumbanya itorero bavuga ko aribo bakunda igihugu? Ikibabaje rero ubu ni uko itorero riri mu bibazo by’ingutu kandi ryashyizwemo na Twagirimana agamije kwangisha abanyarwanda ubuyobozi kuko yagize Gitifu w’umurenge wa Gatenga Manevure Emmanuel ikiraro bagafunga urusengero.
Nihafatwe ingamba zikaze kuko ururimi rutwaye inkuru mbarirano rukomeje gusenya ubumwe bw’abanyarwanda. Ubuyobozi bw’itorero rya EDNTR bwatakambiye inzego ngo ziburenganure ,ariko kugeza na n’ubu ntakirakorwa.
Ibimenyetso by’uko Twagirimana atayobora EDNTR bigaragazwa na RGB urwego rw’igihugu rubifitiye ububasha ,naho rero akarere ka Kicukiro ko kararengereye cyane.
Abatabara ni mutabare mwamagane ababangamira ubumwe n’ubwiyunge bwo musingi wa Leta y’u Rwanda. Murenzi Louis