Mfasha mve mu byaha ndi umwana nkÔÇÖabandi.
Abana b’Iwawa bati:ADEPR idukuye mu byaha itwigishije ijambo ry’Imana.
Iyo utereranye umwana akagwa mu byaha uba ugomwa igihugu imbaraga zejo hazaza.Inkuru twandika irava ku kirwa cy’Iwawa. Ariko tutarinjira mu nkuru yacu twagirango tubereke uko ikirwa cy’Iwawa cyadutse. Iwawa hatangiye kumvikana mu 1995 mu gihe Lt col Rwahama wayoboraga umutwe wa mirtary police ushinzwe guha abasilikare displine.
Pasiteri Salton Niyitanga ushinzwe itangazamakuru muri ADPR
Muri iyo myaka rero umusilikare wananiranaga agatoroka igisilikare niho bamujyanaga kugirango agaruke k’umurongo. Leta y’u Rwanda yaje kongera kwitegereza isanga hari urubyiruko runywa ibiyobyabwenge kandi rwibera mu muhanda rugakorera abanyarwanda b’ingeri zitandukanye urugomo. Aha rero nibwo haje gutekerezwa uburyo urwo rubyiruko rwagororwa kandi rukigishwa imyuga rudafunzwe. PS wo muri Minisiteri y'urubyiruko ashimira ADEPR igikorwa cyiza yahaye urubyiruko rurerwa Iwawa
Bamwe mubo twaganiriye ngo ,mbere bumvaga ko umwana wabo yajyanywe Iwawa bakumva ko ari ukubaburiza abana uburenganzira. Umwe ati:Dusigaye twifuza ko umwana wese wananiranye yajyanwa Iwawa. Itorero ADEPR naryo ntiryatanzwe mu rugamba rwo gutanga umusanzu wo gukora ububyutse muri urwo rubyiruko hakoreshejwe ijambo ry’Imana.Tariki 13/08/2016 nibwo itorero ADEPR yakiraga ubusabe bwa bamwe mu baba Iwawa kugirango babe abakirisitu kandi bakijijwe banakiriye agakiza ,nyuma yo kuva mu byaha byo kunywa ibiyobyabwenge.Minisitiri y’urubyiruko nayo yari ihari nkifite mu nshingano zayo.
umuhamagaro mwiza ukura abari mu kaga kungoyi ya satani
Ushinzwe itangazamakuru muri ADEPR Pasiteri Niyitanga Salton yadutangarije ko bafasha Leta kwigisha urubyiruko ruba Iwawa gusoma no kwandika kuko rwazahajwe n’ibiyobyabwenge. Nyuma yo kubigisha amasomo atandukanye ,hazamo n’ijambo ry’Imana kuko ubu habatijwe abizera bashya 176 n’abandi bakiriwe 64 bose hamwe babaye 240 nyuma y’iyo mihango n’abandi 400 bakiriye agakiza batangira kwigira kuzabatizwa mu minsi itaha. PS wo muri Minisitiri y’urubyiruko yashimiye ADEPR igikorwa cyiza cyo kubafasha kwigisha urwo rubyiruko amasomo atandukanye kongeraho no kubigisha kuva mu byaha .
Umubatizo wo gukiza ibyaha
Nyuma y'umuhango wo kubatizwa bashimiye Imana
Urubyiruko rw'Iwawa rwahaye Imana icyubahiro rushimira na ADEPR
Nyuma yo kwakira agakiza bahisemo gukorera igihugu no kuba abakirisitu ba ADEPR
Bamwe mu baba Iwawa baganira n’itangazamakuru yadutangarije ko yaje kuri iki kirwa kuko yanywaga ibiyobyabwenge ,kandi akaba mu muhanda mu rwego rwo kuba ikihebe. Yagize ati: Ubu namenye Imana mbikesheje ADEPR kandi nimva Iwawa nzakoresha amaboko yanjye kuko nize umwuga. Buri wese akwiye gutanga umusanzu wo gukura urubyiruko mu muhanda no kunywa ibiyobyabwenge.
Kimenyi Claude