FPR mu myaka 23 ifashe ubutegetsi byifashe gute?
Urugamba rwo kubohoza igihugu rwerekanye ko FPR yaruteguye kurenza UNAR ya Rukeba. Imyaka yashize yavuzwemo ko u Rwanda rwuje umwijima maze imivu y’amaraso irameneka havuka amakimbirane arenze umurongo wo kubaho.Nibwo havutse ishyaka rya MDR Parimehutu rimenesha abanyarwanda rishingiye ku bwoko.
Muri iyo myaka havugwaga umutwe w’igisirikare witwaga inyenzi :Izina inyenzi cyangwa izina inkotanyi byose yari ay’ingabo z’umwami Rwabugili.Inyenzi zabyaye inkotanyi.FPR yahuye n’ikibazo mu itangira ry’urugamba gusa rwahinduye isura ibohoza igihugu. FPR mu myaka 23 harimo inyangamugayo zikwiye gushimwa ,uwatannye akagwa ihabe nawe akwiye guhaburwa akagarurwa murwamubyaye. ihabe riva ku itonesha cyangwa igihunga gihunga igihugu kuko iyo utana ntubuzi irengero ry’ubuzima bwawe n’ubwabawe hejo hazaza. Rimwe gusa hashobora kubyarwamo mu igabo w’intwari akakugarura mu Rwanda.
Iyo binaniranye zitana zitazi iyo zigana hakurikira ibi: Bamwe barahunga,abandi bagafungwa, abandi bagatoneshwa,abandi bagakamirwa ,ariko haracyarimo inyangamugayo:Uwaragiye neza aragabirwa ,uwaragiye nabi aranyagwa,uwaragiye areba hirya no hino ntamenya igihe yanyagiwe kuko n’ubundi aba atarazikunze.Nabari hakurya baraje basoma ku ntango gusa barayisoma ntibacurure kuko bikanga ko nabo batasangiye cyangwa batasangizwaga kuri ya ntango nyarwanda. Gusangira bitera urukundo mu banyagihugu ,naho kwikubira bitera intambara yurudaca.
Ingoma isimbura indi,umutegetsi asimbura undi,ariko ubutaka ntibusimbura ubundi.FPR Inkotanyi yavuzweho byinshi ikivuka kugeza ifata imbunda ikarasa ku ngoma ya MDR n’ubwo byitwaga MRND ,ariko ntaho byari bitaniye na MDR Parimehutu. Iya mbere ukwakira 1990 yumvikanye ko Inkotanyi zateye u Rwanda,naho Leta ya Kigali iti:Umwanzi Inyenzi yagaruye gihake na Gikoroni biherekejwe n’ikiboko. Urugamba rwararemye amasasu aravuga FPR yirukana Inzirabwoba mu Rwanda.FPR yafashe ubutegetsi hakozwe iki?FPR ifashe ubutegetsi hahindutse iki?FPR ifashe ubutegetsi nibande babaye inyangamugayo?inkuru yacu irashaka kwerekano ko FPR ifashe ubutegetsi habayemo ibice byinshi kubera imyumvire hakazamo na munyumvishirize hakiyongeraho na zimwe mu nkotanyi zabaye inyangamugayo.
Abo tuvuga ni babandi batatunzwe urutoki kugeza na n’ubu cyangwa ngo hagire ubitwaza mu bikorwa byabo.Isesengura ryerekana ko kuva FPR ifashe ubutegetsi ikabohoza igihugu harimo inkotanyi zatannye hakaba hakiri izindi zikiri indashyikirwa.Ikubitiro ryagaragayemo itoroka rya zimwe mu nkotanyi zari ziyobowe na Depte Col Lizinde Theoneste hamwe na Seth Sendashonga,bidateye kabili haza isezererwa ry’abasirikare,haje kubonekamo zimwe mu nkotanyi zaje kuva muri FPR ziyobowe na Bizimungu Pasteur zishinga ishyaka.Ihunga n’ifungwa byaje kugenda bisa nkaho bitavuzweho rumwe.
Ikindi cyaje gutungurana n’ihunga rya bamwe muri aba bakurikira: Depte Deus Kagiraneza,Major Ntashamaje Gerard ubu yaragarutse,Depte Kajeguhakwa Valens ubu nawe yaratashye,Rujugiro we aracyari mu buhungiro.Ihunga rya Gen Bem Habyarimana aherekejwe na Col Ndengeyinka.Uko imyaka yagiye iza hakomeje guhunga inkotanyi nka: Major Rudasingwa Theogene na mukuru we Gahima Gerard. Abasirikare ni:Gen Kayumba Nyamwasa,Col Karegeya Patrick,Major Micombero Jean Marie.Haje kumvikana ifungwa rya Gen Rusagara Frank hamwe na Col Tom Byabagamba.Imyaka yakurikiyeho humvikanye ihunga ry’abanyamakuru Kabonero n’abo bakoranaga mu kinyamakuru Umuseso hiyongeraho Gasasira Jean Bosco w’ikinyamakuru Umuvugizi hatibagiranye Rugambage Jean Leonard wari umwanditsi mukuru wacyo warasiwe imbere yiwe.
Uko iminsi yagiye iza humvikanye urupfu rwa Rwigara Assinapol humvikana urupfu rwa Padri Karekezi Dominique.Abasesengura batanga amakuru bavuga ko hari zimwe mu nkotanyi kuva FPR yafata ubutegetsi zitaragira icyaha zibazwa kugeza ubu abo ni: Gen Nyamvumba Patrick ubu niwe mugaba w’ingabo ntabwo yigeze avugwaho ku- gira icyo abazwa haba mu rwego rusanzwe rwa FPR cyangwa urw’igisirikare nta nuwigeze amwitwaza mu nyungu ze bwite. Gen Kabarebe James ni Minisitri w’ingabo z’u Rwanda ntacyaha arumvikanaho kiratuma yisobanura ku nzego zitandukanye. Gen Dr Emmanuel Ndahiro uyu mu gabo yavuzweho ko yanga icyamwanduriza izina kuko nta nubwo yigeze anagira icyo atwara kitari mu nshingano. Gen Dr Ndahiro kugeza ubu nawe ntaho aritaba uwego rumukuriye.
Hon Senateri Tito Rutaremara ni umukada kuva izina FPR ryatangazwa nta cyaha aravugwaho kugeza ubu nta n’ubwo aritaba FPR yisobanura nkabandi bagenzi be. Dr Muligande Charles uyu mur- okore nta cyaha agira keretse abakimushakira nka Sam Nkunsi wigeze kumutuka. Dr Majr Senateri Sezibera Richard nawe kugeza ubu ntaravugwaho ikosa. Munyentwari Alphonse ni Guverineri w’intara y’iburengerazuba ntaho aravugwaho icyaha kandi amaze imyaka cumi n’itandatu mu nzego z’ibanze(16)Seraphin Rushigajiminsi akora ku rwego rw’umuvunyi nta muntu uramwiyitirira mu nyungu ze biboneka ko ari inyangamugayo.
Inkotanyi ziri mu myanya zivugwaho amakosa cyangwa zitwazwa nabayakora abo ni: Minisitri w’ubutabera Busingye Joshon yavuzwe n’umuhesha w’inkiko witwa Iddy Ibraham Niyonshuti muri cyamunara yabaye kwa Kabuga Flecien. Musoni James Minisitri w’ibikorwa remezo yagiye yitwazwa na Tom Rwagasana mu gitugu yakoresheje ahohotera ADEPR. Rugamba Egde nawe yitwajwe na Tom Rwagasana muri ADEPR nk’inama zabereye mu Kagarama ka Kicukiro.Minisitri Malimba Musafili nawe yitwazwa nabahohotera amashuri makuru.Ikibandwaho n’iterambere,ubutabera n’ubukungu.
Amazu arazamuka uko bwije ni uko bukeye,ariko se ko ntawuyagana ngo ayakoreremo byo bizagenda gute?abavangira FPR nabo ntibabura abo bagaragara kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’igihugu. Imidugugu haboneka abiyita abanyamuryango bakambara bakaberwa ariko imbere imbereka ari zose.
Ubucuruzi bwo mu rwego rwo hejuru hacibwa amasoko aciriritse ,hacibwa amamodoka ya rubanda amwe yitwaga Minibus,havuyeho ONATRACOM imwe yagendaga imisozi iyihinguranya. Amashuri yigenga kuva kuy’incuke kugeza kuri Kaminuza yariyongereye ni menshi cyane hari nayigira mu mazu yo guturamo.Imyidagaduro yo yaradindiye kuko umupira w’amaguru wasubiye hasi kuko 2004 u Rwanda rwari rwazamutse none rwaramanutse ibi ntawabura kubishimira Gen Kayizari.
Imiyoborere yo ifite imbogamizi kuko hose mu mirenge n’uturere usanga ishyamba ryarabuze kizimya. Kwimura abaturage huti huti bikozwe mu nyungu z’abantu bamwe aho kuba iz’igihugu.Habaye amatora y’umukuru w’igihugu inshuro ebyeri kandi FPR itsinda amatora ndetse no mu nteko ishingamategeko niyo yatsinze. FPR yahaye abagore ijambo kugeza aho bayobora umutwe w’Abadepite.Ikitarakorwa kigomba gukorwa ni uguha abanyarwanda ubwisanzure muri siporo ikava mu maboko y’abantu ku giti cyabo.
U Rwanda kurinda umutekano ni urwambere kuko bihamywa n’amahanga ,ariko mu ngo ho ishyamba si ryeru zirara zishya bwa cya zikazima. mbega!!Musenyeri Nzakamwita yarabivuze Me Uwizeyimana Evode ashaka kumureba igisture cya politiki apfuka ingohe kuko intarakamirwa ntivogera iyabyawe na gitinywa. Ibyagezweho byo bizasagasirwa kugeza bibyaye umusaruro,ariko indakoreka zo zizagana he?uwazikamiye nazicutsa aho ntizazamena ibiraro zijya gushaka aho zona uruhira kandi zitarurutwitse.Umuturage niwe bukungu bw’igihugu ibi iteka nibyo umukuru w’igihugu abwira bamwe mu bayobozi batatira inshingano.
Ephrem Nsengumuremyi