Ababyeyi bashinze ishuri APERWA baratabaza Perezida Kagame
Ababohoje bafite APERWA kuva 1995 kugeza 2016 basize bayikodesheje mu buryo bunyuranije n’itegeko.Ababohoje APERWA bishe ireme ry’uburezi.Abashinze APERWA nabayibohoje bakomeje kugana inkiko.
Ababohoje baratsindwa ntibave ku izima.Imyaka isaga indi niyo ishize mu Rwanda hatangijwe amashuri.Iryo tangizwa ryayo mashuri ryari mu maboko y’abamisiyoneri gatulika hakomerezaho nandi madini. Guhera muri 1982 nibwo ababyeyi batangiye kwishyira hamwe bagashinga amashuri.
Inkuru yacu iri ku ishuri rya APERWA riherereye mu murenge wa Rusororo w’Akarere ka Gasabo,aho bivugwako ryugarijwe n’ibibazo byatejwemo n’itsinda ryaribohoje kuva 1995 kugeza ubu kuko ryanze kubahiriza amasezerano yo kuritanga.
Mu rubanza ruburanwa hashingiwe kubashinze APERWA nabayibohoje mu rukiko rufite icyicaro cyarwo ku Kimihurura,ubwo haburanwaga inzitizi uwunganira Karake wabohoje na bagenzi be yasabwe ibimenyetso arabibura umucamanza amubwira ko azabimuhanira nasanga ibyo yavuze ari ibinyoma. Abari bahagarariye abandi ku mpande zombi ni aba bakurikira: Abashinze ishuri ni Buturutsemwabo Michel naho kuruhande ruregwa ko rwabohoje rwari ruhagarariwe na Karake Francois.
Umwimerere wa APERWA werekana ko yashinzwe 1985.Ikindi kitavugwaho rumwe ni iyoborwa ry’ikigo cy’ishuri rya APERWA kuko ubu ryabaye ibihuru ,rikaba rinasenyuka binavugwa ko inzugi n’ibindi bikoresho bisahurwa.
APERWA yahawe ubuzima gatozi tariki 10/08/1987. Ababohoje baratsinzwe kuva 2007 kugeza 2010 kijya mu maboko y’Akarere ka Gasabo. Andi makuru yavugiwe mu rukiko ni uko ababohoje APERWA bavuye mu kigo bataburanye bagasiga bagikodesheje.Igitangaje ni uko tariki11/05/2016 ababohoje basinyiye imbere y’intumwa z’Akarere ka Gasabo amasezerano ko basubije ikigo abagishinze,ariko ibi ntibyubahirijwe kuko abanyamuryango b’ikubitiro baracyazunguzwa mu butabera. Ikindi kivugwa n’uburyo banyereje umutungo wa APERWA batabifitiye uburenganzira.
Abanyamuryango mu rukiko basabaga gusubizwa APERWA yabo kugirango bakomeza inshingano zabo zo guteza uburezi imbere. Aha bavuga ko bari bafite gahunda yo kubaka na Kaminuza none bakaba barakomwe mu nkokora na Karake Francois na bagenzi be babashoye mu manza. Impande zombi zitegereje isomwa ry’inzitizi.
Murenzi Louis