Rayon Sport mu nzira zo kwiyuka Paul Muvunyi niwe wabaye umuyobozi

Gacinya Chance Denys wari usanzwe ari Umuyobozi wa Rayon Sports yemeranijwe n’abanyamuryango ba Rayon Sport bari bitabiriye amatora y’abayobozi bashya, aha Paul Muvunyi ubuyobozi bwa Rayon Sport maze inteko rusange yunga murye irabyemeza.

Muvunyi Paul umuyobozi mushya wa Rayon Sport na Gacinya Denys visi Perezida[photo ingenzi]
Muvunyi Paul umuyobozi mushya wa Rayon Sport na Gacinya Denys visi Perezida[photo ingenzi]

Paul Muvunyi wahise abwira abari bitabiriye amatora ko  Gacinya Denys amubera visi Perezida, kuko we na Komite yose bari bafatanyije bakoze byinshi by’indashyikirwa, kandi ikipe itsinda ntisimburwa ahubwo yongerwamo amaraso mashya.

Inama y’Inteko rusange ya Rayon Sports yimitse Muvunyi Paul nk’umuyobozi hatagombye kuba amatora, bitewe n’uko Gacinya Chance Denys bari bahataniye uwo mwanya na we yahise avuga ko ashyigikiye uyu mugabo wari usanzwe mu kanama k’inararibonye z’iyi kipe.

komite nyobozi ya Rayon Sport[photo ingenzi]
komite nyobozi ya Rayon Sport[photo ingenzi]

Paul Muvunyi yamamajwe na Dr Rwagacondo wabanje kumuvuga imyato, bishyigikirwa na bamwe mu banyamuryango, maze bihabwa umugisha na Gacinya Denys wari usanzwe ku buyobozi, uyu akaba ari we wahise ugirwa Visi Perezida rukumbi wa Rayon Sports.

 

Akimara kwemera Ubuyobozi bwa Rayon Sports, Paul Muvunyi yahise kugirango abashe gusohoza inshingano ze neza agomba gukorana na Gacinya Chance Denys, ngo kuko ibikorwa yakoze kimwe n’abo bari bafatanyije kuyobora Rayon Sports birivugira, kandi ngo “Ntawe uhindura ikipe itsinda.”

Mw’ijambo rye yagejeje kubari bitabiriye amatora Perezida mushya wa Rayon Sports, Muvunyi Paul yahise avuga ko amasezerano y’ikipe ya Rayon Sports na SKOL agomba guhita avugururwa, aho yavuze ko uruganda rwa SKOL ruhenda iyi kipe.

Inreko Rusange yemeza ko Paul Muvunyi aba umuyobozi wa Rayon Sport
Inreko Rusange yemeza ko Paul Muvunyi aba umuyobozi wa Rayon Sport

Mw’ijambo rye yagize Ati “Ibyo iduha si n’agatonyanga k’ibyo idukuramo, dukina tuyambaye, tubyina tuyambaye,…tugomba kuvugurura amasezerano, ikatwereka na yo ibyo igomba kudukorera bidufitiye inyungu. Ubu koko turi abo guhabwa akabari? Baduhaye se amadepo Karongi, bakayaduha Nyagatare cyangwa n’ahandi?”

Yanijeje abari aho ko mu gihe gito Rayon Sports iba ifite imodoka yayo, ngo kuko ubushongore n’ubukaka bwayo butajyanye no guhora itegatega moto cyangwa izindi modoka zahato na hato, yongerago kandi ko azita cyane kukizatuma abakinnyi maze ikibazo cy’umushahara kikava mu nzira burundu. Muvunyi Paul yibukije ko guhembera igihe abakinnyi ari yo ntego y’ibanze imugaruye ku buyobozi bwa Rayon Sports.

Gacinya Chance Denys yari Perezida wa Rayon Sports FC kuva kuwa 2 Kanama 2015, ubwo Ntampaka Theogene yari amaze kwegura kuri uwo mwanya.

Mu bindi byaganiriweho mu nama y’Inteko rusange, hemejwe ko Umunyamuryango wa Rayon Sports wemewe ku buryo azajya anitabira Inteko rusange ari utanga umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda 10.000 nk’uko byasabwe n’abityabiriye Inteko rusange, bikemezwa  n’akanama k’inararibonye.

 

 

Ubuyobozi bwa Rayon Sports muri iyi myaka ibiri itaha:

Komite nyobozi:

Perezida: Paul Muvunyi
Visi Perezida: Gacinya Chance Denys
Umubitsi: Muhire Jean Paul
Umunyamabanga Mukuru: Itangishaka Bernard ’Kingi’

Akanama k’inararibonye:

Perezida: Dr.Emile Rwagacondo
Visi Perezida: Ngarambe Charles

Abagenzuzi:

Umuyobozi: Bagwaneza Theopiste

Akanama Nkemurampaka:

Jean Damascene
Gatete
Ahishakiye Silas

 

NSABIMANA Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *