Kuki Repubulika yashyize ikibazo hagati y’u Rwanda n’u Burundi bikaba bibaye akarande?
Gen Kayumba w’umunyarwanda bivugwa ko ngo yaba aba i Burundi agamije guhungabanya umutekano w’igihugu cye,Gen Niyombare w’umurundi nawe bivugwako ngo yaba aba mu Rwanda agamije guhungabanya umutekano w’igihugu cye.
Umunyarwanda aho ari hose mu Rwanda aravuga umurundi aho ari mu Burundi akumva n’ibihugu bihuje umuco ,bihuje ururimi kugeza naho byakoronijwe n’igihugu cy’Ububiligi umurwa mukuru uri muri Astrida yo mu Rwanda.Ibi bihugu bibamo ikibazo cy’Amoko y’Abahutu n’Abatutsi .Iki kibazo kikaba cyariziritse cyaranze gucika.
Amateka ahisha igihe cya politiki hagakomwa amashyi,ariko yahishura ibihe bya politiki induru zikavuga. Ibihugu u Rwanda n’u Burundi bipfa ikintu kimwe kitazanashira kuko politiki yabyo ikiri mu nzira ya Demokarasi. Intandaro y’ibibazo byabaye umuzi kuva ibi bihugu byakwigenga bikaba Repubulika yashingiye k’ubuhunzi bw’Abanyarwanda bahunze ingoma ya Perezida Kayibanda n’iy’Abarundi bahunze ingomaya Perezida Micombero.
Amateka yerekana ko igihugu cy’u Rwanda n’igihugucy’u Burundi byagiranye ikibazo kiza guhagarara ari uko ingoma ya Perezida Kayibanda ivuyeho 1973. Uwari Perezida w’igihugu cy’u Burundi Micombero yahise asura u Rwanda 1974 agera no mu Nyakibanda kuri Semineri Nkuru aho yize.Umubano w’ibihugu byombi wakomeje kubaho ntakongera kumva bafitanye urwikekwe.Amateka ahishuye ibibi kuko ubu mu Rwanda hari impunzi z’Abarundi no mu Burundi hari impunzi z’Abanyarwanda.
Ibi rero bikurura amakimbirane mu rwego rwa politiki kuko buri umwe aba yumva ko undi azamuteza za mpunzi zikamutera zikamwambura ubutegetsi.U Rwanda rushinja u Burundi gucumbikira inyeshyamba ziruhungabanya. Uburundinabwo bugashinja u Rwanda gucumbikira abashaka kubuhungabanya. Kwitanabamwana n’ikibazo cyabiriwe umuti kugeza muri iyi myaka 56 ishize. Ubu rero biravugwa ko hagati y’u Rwanda n’u Burundi umubano utameze neza kubera ko buri Leta ikomeje gushinja indi gucumbikira abanzi bayo.
Mu Rwanda MDR Parimehutu yafashe ubutegetsi Abatutsi barahunga,FPR ifashe ubutegetsi bamwe mu barundi bahungana n’interahamwe ,dore ko hari nabashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bakaba bari no mu myanya y’ubutegetsi mu Burundi. Mu Burundi UPRONA yafashe ubutegetsi Abahutu barahungaCNDD ifashe ubutegetsi Abatutsi barahunga none yo yatangiye guhora kuko yashyizeho itegeko ryo gufunga Buyoya wigeze kuba Perezida akaza kurangiza manda ye.
CEPGL yo yarazimye naho EAR ntirerekana aho ihagaze mu kibazo mugihe hari hashyizweho ko abagize uyu muryango hazajya hakoreshwa irangamuntu hakavanwaho izindi mpapuro z’inzira.Politiki iyo yakubereye ikibazo wibaza icyatumye uyijyamo,iyo yakubereye nziza wumva ntacyayiruta. Amateka y’u Rwanda n’u Burundi ntakwiye kuba imizi mu baturage bayo.
Kalisa Jean de Dieu