Ndayishimiye Eric Alias Bakame yatsinze ikipe ya Rayon sport mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kubera kumwirukana byishe itegeko
Me Zitoni na Muhirwa Fred bazahe abafana ba Rayon ibisobanuro by’ukuntu Bakame yatsinze urubanza.
Uruhururikane rw’ibibazo bikomeje kwibasira ikipe ya Rayon sport hashingiwe kwirukana abakinnyi binyuranije n’itegeko,kongeraho kudahuza hagati mu bafana kubera abagaragaza ibitagenda neza mu ikipe bagahimbirwa ibyaha.
Ikibazo cy’umukinnyi Ndayishimiye Alias Bakame cyatangiye kuba kibi gikuruwe na komite nyobozi y’ikipe ya Rayon sport aho yamushinjaga kugambana. Ikindi cyaje gukurura amakimbirane hagati ya Bakame na Komite iyobowe na Muvunyi Paul naho baje gukoresha umufana akamufata amajwi,ibi rero Muvunyi nabamugira inama zitubaka ikipe harimo Muhirwa Fred ari nawe wakwirakwije ibihuha ko hari ishyamba rirwanya ubuyobozi baje kwangira Bakame kongera gukinira ikipe kandi bamushyize ku rutonde ruzakinishwamuri shampiyona 2018/2019.
Kwerekana ko komite iyoboye Rayon sport isenya itagamije kubaka baje kwangira Bakame gukina banamwangira kwigira mu zindi kipe. Komite ya Rayon sport yaje guha Bakame ibyangombwa nabwo aguze amasezerano yarashigaje mu ikipe. Bakame nawe yahise arakara arabarega.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakiriye ikirego cya Bakame rugisuzumye rusanga gifite ishingiro. Iburana rigeze umunyamategeko waRayon sport Me Zitoni ntarabwira abakunzi b’ikipe uko batsinzwe. Ubu rero hategerejwe ko Rayon sport izajurura itabikora urubanza rugatezwakashe mpuruza Bakame akishyurwa ako kayabo kose.Andi makuru azunguruka dukura mu nkoramutima zahafi za Muhirwa Fred ngo abatoza birukanywe nabo bagiye kurega bahabwe ibyo amategeko abategenyiriza.
Ikindi kivugwa cyababaje abakunzi b’ikipe ya Rayon sport n’ikigendanye n’uburyo, Muhirwa Fred yirukanye umukinnyi Bayam Nova ngo yavuganye na Regis uva indimwe na Gacinya wahoze ayobora Rayon sport.Ikindi gikomeje kuvugwa n’uburyo bagurisha abakinnyi kandi shampiyona igeze mu mahina ashaka igikombe.
Abakunzi ba Rayon sport basanga amakosa arangwa muri komite nko kwanga gutahira abakinnyi ubukwe ngo ni uko baguzwe nabo basimbuye byagacitse,ikindi gikwiye gucika nuguheza bamwe babaziza ko batanze ibitekerezo bitandukanye nibyabo.
Nsabimana Francois