Akarere ka Gisagara ibikorwa remezo aho kuba igisubizo byabaye ibibazo mu baturage.
Kuki Akarere ka Gisagara na Minisiteri y'ibikorwa remezo bashyira abaturage mugihirahiro? ninde uzakura aba baturage mugihirahiro ngo bishyurwe imitungo yabo yangijwe n'ikorwa ry'imihanda?
Akarere ka Gisagara ni kamwe mutugize intara y'Amajyepfo kakaba gahana imbibi n'igihugu cy'uBurundi, niko karere gafite ibishanga byinshi.
Ubu rero buri muturage wo mu karere ka Gisagara iyo muganiriye agutura amarira kubera kuba mugihirahiro, aho kuba mumudendezo.
Reka duhere ku kiraro cy'umugezi wa Kabogobogo. Aha biteye ubwoba kuko iteme ryaracitse.
Iri teme rya Kabogobogo ryatumye abasore b'ingufu barihangiye akazi ko guheka abaturage.
Uva hakurya nuwambuka bose bakenera guhekwa kugirengo bakomeze urugendo.
Meya w'Akarere ka Gisagara ntatangaza igihe iki kiraro cya Kabogobogo kizubakirwa.
Umwe kuwundi muri babandi bahekwa batangarije itangazamakuru ko bari mugihombo gikabije.
Indi nkuru yo mu karere ka Gisagara yerekana ko ibikorwa remezo byabaye ikibazo mu baturage, aho kuba igisubizo ni abasenyewe n'ikorwa ry'umuhanda bakaba batishyurwa.
Abaturage ntibahuza n'ubuyobozi bw'Akarere kuko ngo hashize imyaka babeshya ko bazishyurwa, ariko amaso akaba aheze mukirere.
Umukuru w'igihugu abwira abayobozi ko mbere yo gukora ibikorwa rusange ngo bajye babanza bishyure ibikorwa by'umuturage.
Indi nkuru ivugwa muri Gisagara ni umutungo wa rubanda ushingiye ku bitoki byera bigahomba kuko batabona aho babigemura.
Aha bavuga ko kuvana ibitoki i Nyaruteja cyangwa za Nyaruhengeli nahandi ngo ugemure ibitoki muruganda rw'Akarere bibavuna bityo bikabatera igihombo.
Buri muturage akaba yibaza impamvu ubuyobozi bubatererana, aho kubabera ijisho ribareberera icyabateza imbere.
Umuturage wo muri Kibirizi we avugako yagize igihombo kuko ibitoki bye abura isoko ryabyo.
Iyi mvura nyinshi nayo ikaba ishyira bamwe mubaturage mu kaga kubera imyaka yabo ihinze mu bishanga yangizwa n'ikorwa ry'imwe mumihanda bakayobora amazi muburyo butateganyirijwe.
Ibi nta muyobozi ugira icyo abivugaho nugize icyo atangaza avugako ari munama, akaguha gahunda wakongera kumuhamagara ntakwitabe.
Kalisa Jean de Dieu