Kigali: Rwanda FDA yatanze impamyabushobozi ku nganda zujuje ibisabwa mu gukora imiti n’ibiribwa

Ikigo gishinzwe kubungabunga ubuziranenge bwite ku bijyanye n'imiti bahaye impamya bushobozi abantu bashoboye kuzuza ibyangombwa biteganywa n'ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti aricyo Rwanda FDA.

Hatanzwe kandi ibyangombwa kuri kampani zujuje ubuziranenge bivuze ko ibyangombwa byabo bashobora no gukoresha ikoranabuhanga biboroheye bakabikora bibereye iwabo.

Imwe mu myanzuro yafatiwe hamwe n'abacuruza ibyokurya no kunywa ndetse n'ikigo cya Rwanda FDA mu Rwanda, mu nama yahuje izi nzego mu kwezi gushize yari yanzuye ko ikigo cya Rwanda FDA cyajya kihutisha serivise gitanga hakiyongera ho no kugabanya amafaranga anyuranye kibaca.

Amafaranga atangwa ku biribwa byatumijwe hanze ngo bisuzumwe yashyizwe kuri 0,8% avuye kuri 1% by'agaciro k'ibyo umucuruzi yinjije mu gihugu, ngo aho ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bizajya bicibwa ibihumbi 2000 Ku isuzumwa rizajya rikorwa mu  gihe cy'imyaka 5.

Hari ibicuruzwa 47 byahawe icyemezo cy'uko byapimwe kandi byujuje ibisabwa kugirango bigurishwe ku isoko ry'u Rwanda, ni ibicuruzwa bikorwa cyangwa bigatumizwa na sosiyete 6 aho abazihagarariye basobanura ko ibi byemezo bahawe bifite akamaro gakomeye mu bucuruzi bwabo.

NGABOYISONGA René ukorera mu kigo gicuruza imiti avuga ko guhabwa seretifika bivuzeko bemerewe kuzana umiti mu buryo wandikishije mo bikazakumira indi miti yazaga yiyitirira imiti yabo.

Ati" Basangaga wenda nko mu bitaro umuti wateje ikibazo umurwayi ndetse n'ibibazo bishobora kumugeza ku rupfu, ariko kuko ubu ngubu Rwanda FDA ari uburyo bushyashya ni ukugirango bemeze ko umuti ufite karite ihagije kugirango bya bibazo bigabanuke Ku isoko urumva  kuri twebwe iyo dutanze umuti ugatera umurwayi ikibazo natwe ubwacu si imikorere myiza."

TUYISHIME Pascal ukorera  mu ruganda rukoresha ibikoreshwa mu Rwanda, avuga ko guhabwa seretifika bigiye kubongerera imbaraga ngo banoze ibyo bakora kandi batere imbere.

Ati" Twatangiye turi uruganda ruciriritse ariko aho tugeze urumva iyo baje bagakora igenzura bakareba ibyo dukora bakareba aho tuvuye n'aho tugeze bakagera n'aho baduha iki kirango, iki cyangombwa ngirango hari icyo bidusobanuye. Bisobanuye ikintu kinini kuko bizatuma mu mikorere yacu tugumya kunoza ibyo dukora kandi tugumya no gutera imbere".

Umuyobozi mukuru w'ikigo kigenzura ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti mu Rwanda, Dr KARANGWA Charles avuga ko uburyo bwo gusuzuma ibikorwa ibiribwa n'imiti buzasiga hari igihindutse mu mikorere ya  bakorera mu Rwanda nababitumiza hanze.

Ati" Kuko iyo twakiriye amakuru twanditse akigaragaza uko cyakozwe mu ruganda niyo aba ari muri m'uburyo aduha ubushobozi bwo kongera kumenya ko ari cya cyindi kiri ku isoko hanyuma rero uretse kutakigana na babandi bagendaga bakabigura ku masoko ahandi bakabizana ntibizaba bigikunze"

Mu Rwanda habarurwa inganda zitunganya ibiribwa n'ibinyobwa 647 aho izigera kuri 300 zasabye gukorerwa isuzumwa, n'aho mu miti ibihumbi 6000 iri ku isoko igera 1200 yasabiwe gusuzumwa, ukwezi kwa 3 ngo kuzashira hatanzwe nibura ibyemezo 120 ku ruhande rw'ibiribwa.

Bahawe impamyabushobozi ku bigo byagenzuwe

Abahagarariye inganda zitandunye zikora imiti n'iniribwa

Abitabiriye inama banahawe impamyabushobozi bifotoranyije n'ubuyobozi bw'ikigo FDA

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *