Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ikomeje kwirengagiza ikibazo cy’abana bazerera mu mujyi.
Biravugwa bigacecekwa bikongera bikavugwa bikarangira nta gisubizo basanze. Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ntiratanga ishusho nyayo y'igisubizo cy'umwana w'umunyarwanda urara rwantambi, urara munsi y 'iteme urya ku buntu bwa rurema.
Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu mu nshingano zayo harimo kureberera buri wese uri mu Rwanda. Inkuru yacu iri ku mwana uba mu muhanda mubuzima bugoye. Uyu mwana ni ikihebe. Uyu mwana yitwa saligoma.
Kuki umwana w'u Rwanda aba mubuzima bugoye? Amakomisiyo atandukanye kongeraho inzego za Leta zitandukanye bibanda ku kibazo cy'abana bakoreshwa imirimo ivunanye. Abasesengura basanga umwana ukora umurimo uvunanye bimugiraho ingaruka mu mikurire ye ni imitekerereze ye kuko niyo agiye kwiga bimunanira.
Ahandi harebwa nabo basesengura ubuzima bw'umwana uba mu muhanda bo bemeza ko iyo akuze agira ubwihebyi kubera ko yabayeho nabi "yanyweye urumogi nibindi biyobyabwenge yarakubiswe yarafunzwe nta rukundo yeretswe "Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu yakuyeho ibigo byareraga abana batagira kirengera none bafungirwa kwa Kabuga.
Ministri Nyirarukundo Ignaciane ushinzwe imibereho myiza yabajijwe ibibazo abiburira igisubizo. Ese aba bana usanga barara mu mateme cyangwa nahandi hose mu mijyi bagira imiryango? Niba bayigira kuki birengagiza ubuzima bwabo.
Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu iyo ibajijwe igisubizo cy'abana ikubwirako itariziko hari umwana w'umunyarwanda uba mu muhanda, ariko ngo ubwo bakimenye bazagikemura.
Gukemura ikibazo cy'abana bo mu muhanda ni ukubashoramo inzego z'umutekano zigakubita zigatwara intere mu bigo ngororamuco. Hakwiye umuti mwiza kandi urambye wo gukemura ikibazo cy'abana bo mu muhanda.
Ingengo y'imali ikoreshwa nko kuzahura imibereho yabatishoboye kuki hatarebwa ikibazo cy'abana bo mu muhanda? Niba Leta yumva ko ruriya rubyiruko ari Rwanda rwejo nirukure ibuzimu irushyire ibumuntu.
Kimenyi Claude