Twirinde sida n’indwara y’icyorezo itarabonerwa umuti n’urukingo.

Abahanga mu by'ubuzima batangaza ko indwara ya Sida ari kirimbuzi,ari icyorezo ko nta rukingo,ariko ko hari umuti ugabanya ubukana.

Dr. Sabin NSANZIMANA umuyobozi wa RBC[photo archives]

Niki gitera iyi ndwara ya sida?Inararibonye mu buvuzi bwatangajwe muri 1987 ko sida iterwa na mikorobe nto cyane ,ko nta muntu n'umwe ushobora kuyibona n'ijisho, kuko kugira ngo ubone iyo virus ibyuma byitwa mikorosokopi.

Aba baganga bakomeje batangaza ko iyo mikorobe yinjiye mu mubili ishobora guhita itera indwara.

Ikindi ngo hari mikorobe nyinshi zitandukanye.Ni ubwo ngo izo mikorobe zitagikanganye,ariko ntakwirara ngo hakorwe imibonano idakingiye.Uwanduye sida ikaba yaratangiye kumuca intege atangira kugira uturwara tworoheje nka giripe,ibicurane bidakira.

Uko iminsi igenda ishira uwanduye agakoko gatera sida atarafata imiti atangira kugira izindi ndwara zikaze.

Urugero:indwara y'umwijima cyangwa iseru.Aha hakaba ariho herekanirwa ko mikorobe itera sida ari mbi cyane.Sida yamaze kumenyekana ko ari indwara mbi ,kandi ikaze,ikaba ariyo mpamvu abayanduye itaragaragaza ibimenyetso bayanduza abandi,cyangwa abafata imiti bakagira imibili itagaragaza uburwayi nabo bayanduza abo bakoranye imibonano idakingiye.

Mikorobe ya sida ni virus mbi cyane kuko yandura mu buryo bwihuse.Abantu bakora imibonano mpuzabitsina bakangurirwa ko sida idapimishwa ijisho.Sida n'icyorezo kuko ntikira.

Ikigo gishinzwe guhangana n'indwara z'ibyorezo na sida cyataje ko mu banyarwanda harimo abatagitinya sida,ahubwo usanga batinya gutwita bityo bigaha icyuho sida igakwirakwira.

Igice kinini kigizwe n'abakobwa cyangwa abagore batagira abagabo baganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com bagitangarije ko kubyara bitera ikibazo ko utabasha kwitunga wenyine ngo utunge uwo wabyara,bityo ngo bahisemo gufata umwanzuro wo kwifungisha tugakoreraho.

Umunyamakuru yababajije niba badatinya sida?Bose bavugiye rimwe bati"sida mbi ni inzara naho iriya uyifatira imiti iminsi ikicuma.

Abashinzwe guhugura abagore n'abagabo bakora uburaya nimwe muhanzwe amaso.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *