Ishyaka Green party rirashimira Leta ko ishyira mu bikorwa ibyifuzo by’amashyaka
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryagarwgaje ko ryishimiye intambwe leta y'u Rwanda yateye mu gushyira mu bikorwa ibyifuzo by'amashyaka ya politike yemewe mu Rwanda.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2022 mu kiganiro n’itangazamakuru ubwobishimiye ishyirwa mubikorwa by'ibyifuzo by'amashyaka yemewe mu gihugu bakemeza ko bose intego arimwe yo guteza imbere igihugu n'abagitiye.
Dr, Frank Habineza umuyobozi w'ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, akaba n'umuvugizi w'ihuriro ry'imitwe ya politike mu Rwanda avuga ko bishimiye kwemerwa kw'ibyifuzo by'izamurwa ry'imishahara y'abarimu, abakora mu nzego z'umutekano, ariko bakanifuza ishyirwaho ry'iteka rigena umushahara fatizo.
Yagize ati" Muri gahunda y'uburezi twaharaniye ko habaho kwita ku mibereho ya mwarimu, cyane cyane hakongezwa umushahara wabo, leta yarabyemeye ibanza yongeraho 10% ariko tubabwira ko ari make ntacyo aje gukemura ahubwo bishobotse yaba 100% . Nkashimira leta y'u Rwanda ko yabashije kuzamura imishahara ya mwarimu ukagera kuri 80%.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yagezaga ku Nteko Ishingamategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’uburezi bw’ibanze muri gahunda ya NST1, yatangaje ko Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana, yemeje izamurwa ry’imishara y’abarimu bo mu mashuri abanza, n’ayisumbuye mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo n’ubushobozi bwo kunoza umurimo wabo.
Abarimu bafite impamyabushobozi ya A2 bongerewe 88% by’umushara basanzwe bahabwa, abafite impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) n’icyiciro cya kabiri (A0) bazongererwaho 40% by’umushara.
Ubusanzwe umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) yatangiriraga ku mushahara w’ibihumbi 57Frw ku kwezi, urangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) agahabwa ibihumbi 90Frw , mu gihe urangije kaminuza (A0) ahabwa ibihumbi 120Frw.
MUKANYANDWI Marie Louise