Akarengane: Mukakamanzi Therese Uwamariya aratabaza Perezida wa Repubulika Paul Kagame kumurenganura ku mutungo we watwawe ku nyandiko mpimbano
Uwo mutungo uri mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Kanyinya akagari ka Taba umudugudu wa Nyarusange. umuryango wa Nsengimana Prosper niho wari utuye mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu1994.none uwaje akodesha nyuma yo kubura n’ubwishyu bw’ubukode byarangiye awegukanye ariwe nyiri umutungo.
Uwo mutungo ugizwe n’amazu abiri yubatswe mu isambu ingana na Hegitali imwe irenga yegereye umuhanda wa kaburimbo Kigali_Musanze.
Mu Kwakira 2004 Ndagijimana Ethienne w’umwarimu yaje aturutse I Karongi mu yahoze yari Kibuye ubu ni mu ntara y’ Uburengerazuba.
Nk’uko abamuzi babivuga, aza ashaka icumbi aho muri Kanyinya, ahasanga Ntacyabukura Protegene murumuna wa Nsengimana Prosper nawe wari utuye muri uwo mudugudu.
Muri icyo gihe bari barimukiye mu majyepfo mu yahoze ari Prefegitura ya Gikongoro ubu ni Akarere ka Nyamagabe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ari naho bakomoka.
Ubwo bagirana amasezerano y’ubukode mu nzu yari agiye kubamo kandi anarindishwa n’iyo nzu isigaye hamwe n’iyo sambu, nk’uko amasezerano ikinyamakuru ingenzi nyayo gifitiye kopi y’amasezerano abivuga.
Ndagijimana Ethienne yagiye muri iyo mitungo aratuza ntiyigera yishyura na macye, mu mwaka wakurikiyeho wa 2005 Nsengimana Prosper yitabye Imana.
Nyuma Mukakamanzi Therese Uwamariya umugore w’isezerano yaje kureba iby’umutungo wabo,Ndagijimana Ethienne yabuze ubwishyu bw’ubukode yari yariyemeje bungana n’ibhumbi bitanu ku kwezi (5,000 frw), ahubwo atangira kujya amukwepa.
Ubwo Mukakamanzi yaregeye abunzi bo mu kagari ka Taba mu murenge wa Kanyinya kayoborwaga na Madamu Mutesi Patricia ubu akaba ari Gitifu w’Akagali ka Nyamweru aho muri Kanyinya ho mu Karere ka Nyarugenge.
Ubwo Ndagijimana mu bunzi aho kuburana kubura ubwishyu bw’ubukode bw’icumbi yazanye inyandiko ivuga ko yaguze iyo nzu yabagamo na nyakwigendera Nsengimana amafaranga ibihumbi magana atandatu (600,000 frw).
Ubwo abunzi banzura ko Ndagijimana Ethienne afite ukuri akaba atsinda Uwamariya Therese Mukakamanzi! Ndetse yegurirwa n’indi nzu ya 2 n’iyo sambu irenga hegitari!
Uwamariya Therese Mukakamanzi agira ati:
“Nyirabayazana yo gutsindwa kwanjye ni indi nzu twari twaraguze n’ababyeyi ba Mutesi Patricie nawe akaba yaraje kuyigarurira arayivugurura ayibamo aza no kuyigurisha.
nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 aho bamaze kumva ko Nsengimana umugabo wanjye yari amaze kwitaba Imana, nayo urubanza rwayo rwaburijwemo nyibura ntyo.
Uyu muyobozi nawe yambereye inzitizi kuko yakomeje kunyima kopi z’urubanza ngo mbe najurira, yazimpaye igihe cyararenze aho ngereye mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge banzura ko ibyo abunzi bakoze bigumaho.
Ubwo nakomeje mu rwisumbuye rwa Nyarugenge ubushinjacyaha bupimisha iriya nyandiko muri Rwanda Forencic Laboratory (RFL) ubu yahindutse Rwanda Forensic Institute (RFI) basanze iyo nyandiko itari umwimerere Ndagijimana asabirwa igihano ariko ntibyakurikizwa, nyuma urukiko ruvuga ko hagumyeho imyanzuro y’abunzi.
None ubu ndatakambira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko yandenganura nkahabwa ubutabera busesuye nkakurirwaho inzitizi zimbuza kuburana umutungo wanjye.’’
Harerimana Jean Chrisostome umuturage utuye muri ako kagari ka Taba akaba ari nawe wari perezida w’abunzi muri Taba muri icyo gihe ati:
“Twe ntabushobozi cyangwa ubumenyi twari dufite bwo kumenya ko inyandiko tweretswe ari impimbano, twabikoze mu nzira zisanzwe ahubwo we aba afite uburenganzira bwo gukomereza mu rukiko nk’utari yishimiye imyanzuro y’abunzi
Gusa birababaje kuba avuga ko yagize inzitizi mu nzira zo gukomeza kujurira ku gihe kigenwa n’amategeko.’’
Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango wa Nsengimana bo mu mudugudu wa Nyarusange baganiriye n’umunyamakuru ntibashatse ko amazina yabo aza hano ku bw’umutekano wabo bagira bati:
“ubwo bugure tutazi nk’abaturanyi b’uyu muryango wa Nsegimana Prosper ko ari harimo uburiganya uyu Ndagijimana yagiye akoresha ahantu hose kugirango yigarurire uyu mutungo.
Turasaba ko rwose inzego zose zibifitiye ububasha zahagurukira iki kibazo zigakora n’iperereza hano muri Kanyinya uyu muryango ukarenganurwa.
By Nsengumuremyi Ephrem