Murukiko Dr Ngiruwonsanga Pascal aburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo yagize ati”kumbaza urupfu rw’umwana nareraga nukunshuhurira”
bibazo bigwirira abagabo.Umuryango nyarwanda urimo ibice bibili.Harimo igice cyumvako Dr Ngiruwonsanga Pascal atakwica umwana amaze imyaka ine arera,amuha ubuzima bwejo hazaza.Igice kindi cyo cyavugiraga mu matamatama cyemeza ko Dr Ngiruwonsanga Pascal yishe umwana yareraga.Uko byari byifashe murukiko rwibanza rwa Nyarugenge rukorera Nyamirambo.Ubwo ubushinjacyaha bwagezaga Dr Ngiruwonsanga Pascal imbere y’urukiko kugirengo yisobanure ku cyaha akekwaho.Inteko iburanisha yahaye ijambo Umushinjacyaha,nawe yereka inteko iburanisha ko Dr Ngiruwonsanga Pascal akekwaho kwica umwana yareraga.Yakomeje yerekanako abahanga bapimye bakerekanako munsi y’ugutwi urutoki rwakozeho.Inteko iburanisha yahaye ijambo Dr Ngiruwonsanga Pascal kugirengo yisobanure ku cyaha akekwaho.Dr Ngiruwonsanga Pascal yagize ati”Jyewe maze imyaka ine mbanye neza n’umugore wanjye ,twashakanye afite abana babili,kongeraho ko nyuma twabyaranye n’undi.Abana umugore yazanye mbarera nk’abanjye ntabwo nakwihekura.
Inteko iburanisha yabajije Dr Ngiruwonsanga Pascal uko byatangiye kugirengo amenyeko uwo mwana Nyakwigendera ari mukaga?Dr Ngiruwonsanga Pascal yeretse inteko iburanisha uko uwo munsi wagenze,kugeza ubwo yavuye iwe, murugo akagaruka akajya kujugunya imyanda aho ijugunywa agasanga umwana ari mu mugozi(igitambaro cyamanitswe na mushiki we aho akoreshereza imisatsi). Umushinjacyaha yasabye ijambo avugako agendeye ku mafoto ko ariyo mpamvu bakeka Dr Ngiruwonsanga Pascal,ko yaba yarakoze icyaha.Dr Ngiruwonsanga Pascal yeretse inteko iburanisha ko ubwe ariwe wagiye kuzana Inzego zitandukanye z’ubugenzacyaha ,aho kumva ibyago yagize zigahita zimwambika amapingu.Umwunganizi wa Dr Ngiruwonsanga Pascal yeretse inteko iburanisha ko niharebwa amafoto agasuzumwa neza uwo yunganira yarekurwa agakurikiranwa ari hanze,kuko umwishingizi yatanze ingwate.
Iki cyaha gihamye Dr Ngiruwonsanga Pascal yafungwa imyaka itanu.Uko byari byifashe k’urukiko iburana rirangiye.Itsinda ryari ryaherekeje Uwimana Jean Bosco se wa Nyakwigendera bo bashinjaga icyaha usanga basimbuye ubushinjacyaha.Uruhande rwa nyina wa Nyakwigendera bo mugahinda kenshi bategereje umwanzuro w’urukiko,kongeraho basanga umukwe wabo atakwihekura.Amakuru dukura mubizerwa bo munzego z’iperereza ,bagira bati”iperereza riracyakomeza kugirengo harebwe neza icyatumye Nyakwigendera abura ubuzima.Abahanga muby’ubuzima bemezako abana bakunda kureba flim bajya bigana ibizikorerwamo,ko nazo usanga ziba intandaro y’imfu zitunguranye.Ibindi bikekwa hanze aha niby’uko Dr Ngiruwonsanga Pascal ari mubakoze igikorwa cyo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi Perezida Paul Kagame,abagizi ba nabi bakamwicira umwana yareraga kugirengo atazamurwa mu ntera.Ubusesenguzi buzakorwa nyuma y’umwanzuro w’isomwa ry’urubanza k ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo kuri Dr Ngiruwonsanga Pascal.Intambara y’amagambo yo irakomeje tukazayishyira hanze urubanza rumaze gusomwa.Umuryango wa Nyakwigendera mukomeze kwihangana.
Murenzi Louis