Bamwe mubiyita abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bayigabyemo ibitero byirukana Skol bakinjiza Bralirwa .

Urujya n’uruza rw’ibibazo bihora bivugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda benshi mubawuzi bawukurikirana bemezako biva ku mbaraga nkeya Ferwafa ibifite.Dore uko bimwe mubibazo bigenda bizambya umupira w’amaguru mu Rwanda,kongeraho ikipe ya Rayon sports.1985 ubwo muri Ferwafa habaga icyakozwe cyiswe coup d’etat yakuyeho Perezida wayo Nyakwigendera Ngango Felecien.Impaka zatejwe zasize Komite nyobozi ya Ferwafa ivuyeho ,kandi Komite ya Nyakwigendera Ngango itararangiza Manda.Ikinamico ry’amatora ryashyizeho Ndagijimana w’ikipe ya Kiyovu sports.Ako kavuyo kali muri Ferwafa y’icyo gihe kageze mu ikipe ya Rayon sports ,igice cyarimo Nyakwigendera Murekezi Raphael Alias Fatikaramu na Nyakwigendera Murenzi Kassim ntibashakaga ko Rayon sports ijya kuba i Kigali.Imbaraga za Nyakwigendera Gatera Calpophore na Nyakwigendera Ramutsa Marcel n’abandi bakunzi b’ikipe ya Rayon sports bafatanije n’ubuyobozi bwa Rwandex yaje muri Kigali.Ubwo 1987 hatorwaga ubuyobozi bushya bwa Ferwafa umupira w’amaguru mu Rwanda wabaye nkaho ufashe umurongo.Mu ikipe ya Rayon sports hongeye kugaragara ibibazo 1990 muri Gashyantare igiye muri Congo Brazzaville mu marushanwa y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo.Ibibazo byabaga byoroheje bigakemuka.Imyaka 30 ishize ikipe ya Rayon sports bamwe mubakunzi bayo ariyo basabisha igeno ry’ubucuruzi kuri buri Afande uyoboye ikipe y’APR fc.Aha niho tugiye kuberaka uko bamwe mubiyita abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bagiye bakegera Afande umwe nawe tuzabereka ubutaha ,ko Bralirwa ibahaye ifaranga bakwirukana umufatanyabikorwa witwa Skol .Abandi bashatse guhuza ikibazo kiri hagati y’Ububiligi n’u Rwanda.Uko byakozwe rero hariho itsinda riba murwego rukuru rw’ikipe ya Rayon sports rwagabye igitero kigamije gusenya Skol nk’umufatanyabikorwa uhoraho ku ikipe ya Rayon sports.Ubwo iryo tsinda ryazanaga Frozza gukorana na Rayon sports baciye inyuma babwira Skol ko amasezerano yishwe.Intandaro niyuko iryo tsinda ryakoze ayo makosa kugirengo Skol yivumbure,bityo bihe icyuho cyo kwinjiza Bralirwa.Urwego rw’ikirenga ruyobowe na Muvunyi Paul,Dr Rwagacondo Claude narwo kugeza ubu ishyamba ryaragurumanye.Kuba amakipe arimo ibibazo n’uko Ferwafa nayo idahari.

Amakuru atugeraho arahamyako ubu Skol na Rayon sports bumvikanye uko bagomba gukorana.Ikibazo gisigaye gishingiye kubatifuza ko Rayon sports yatwara igikombe cya shampiyona.Impande zombi ntarwabashije kunoneka ngo rugire icyo rutangaza.Turacyakurikirana uko abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bari bayigabyemo ibitero byirukana Skol.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *