Ruhago nyarwanda:Ikipe ya Rayon sports imwe muzabaye ubukombe ikarangwa no kugira abakunzi benshi .
Ubwo mu Rwanda hatangizwaga gukina Umupira w’amaguru i Nyanza naho ntihasigzye.Ubwo Rudahigwa Leon Charles yatangizaga gukina Umupira w’amaguru mu Rwanda 1928 yiga mu ishuri ry’Indatwa mu mujyi wa Astrida nk’umwana w’Umwami VYuhi Musinga.Amateka yakomereje i Nyanza ubwo Umwami Mutara III Rudahigwa Leon Charles yashingaga ikipe yise Amaregura.Igihe u Rwanda rwabaga Repubulika icyari Nyanza cyiswe Komine Nyabisindu umupadiri wayoboraga ishuri ryitiriwe Yezu Kiristu niwe wazanye izina Rayon sports.Igikundiro cyatangiye ubwo dore ko Nyanza yarimo inzego zitandukanye za Leta , abanyarwanda n’abanyamahanga batangira gukunda Rayon sports.Intsinzi ya Rayon sports nayo yasakaye muri za Perefegitire zose z’u Rwanda.Amakuru n’amateka n’ubuhangange bya Rayon sports byavuye ku bakinnyi bamwe na bamwe nka Murekezi Raphael Alias Fatikaramu,Rushero,Murenzi Kassim.Rayon sports yaje kugira abakinnyi rurangiranwa nka Semukanya wacengaga neza cyane.Umukinnyi nka Gatari,Nyirurugo n’abandi.

Kuva 1976 kugeza n’ubu ntawuraba Rutahizamu nka Ben Ndiki kitala wakiniye Rayon sports wayihesheje ishema kugeza naho ariyo kipe ya mbere yasohokeye u Rwanda 1982.ibigwi bya Rayon sports byongeye kuzamura ibendeda ry’u Rwanda 1998 ubwo icyura igikombe cya CECAFA igikuye mu mahanga.Ibigwi byubaka ubudahangarwa bwa Rayon sports yabwubakiye mu matsinda ya CAF .

ibigwi bya Rayon sports bibonekera muri Stade Amahoro Ferwafa ikesa umudende ko mu Rwanda hari abakunzi b’umupira w’amaguru.Abareyo bahuje imbaraga zishaka kwisubiza ibyubahiro.Umureyo wese arakangurirwa gutanga umusanzu.
Murekezi Louis