Imvugo niyo ngiro.Umunyi wa Kigali , Umurenge wa Kigali, Akagali ka Nyabugogo , Umudugudu w’Agatare irondo ry’umwuga ryubakiye ubwiherero abaturage batishoboye Mujawayezu Claudine na Clementine Umuhoza.
Ikitegererezo cy’imiyoborere myiza kigaragazwa n’ibikorwa byiza ubuyobozi bukorera abaturage.Tariki 13 Kamena 2025 nibwo mu mudugudu w’Agatare, Akagali ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali hakozwe Umuganda ushimishije cyane.Umuturage k’uwundi, umuyobozi wo murwego rw’Umudugudu w’Agatare kugeza ku bayobozi b’Irondo ry’umwuga n’abarikora bishimiye ko abaturage aribo Mujawayezu Claudine na mugenzi we Umuhoza Clementine bubakiwe ubwiherero.


Irondo ry’umwuga rikorera mu kagali ka Nyabugogo ryeretse abaturage,ko nyuma y’akazi gakomeye ko kubungabunga umutekano wabo n’ibyabo bakora Umuganda wo kubaka u Rwanda.Abakera bati amaboko y’abana b’u Rwanda niyo azarwubaka.
Uyobora Umudugudu w’Agatare yashimye irondo ry’umwuga ryakoze igikorwa cyiza cyo kubakira abaturage ayobora ubwiherero ,bityo bikabarinda umwanda.Iyo umuntu atagira ubwiherero akwirakwiza umwanda hose benshi bikabaviramo uburwayi,cyane nko ku bana baba bakinira hafi yaho.Mujawayezu Claudine wubakiwe ubwiherero yagize ati”ndashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu,ndashimira irondo ry’umwuga rinyubakiye ubwiherero,kuko ntabwo nagiraga.Claudine yagize ati”nahoraga mfite ubwoba ko nzagwamo cyangwa umwana wanjye ,ariko irondo ry’umwuga rirakoze kunyubakira ubwiherero.Umuhoza Clementine ati”jyewe nd’umwana w’impfubyi ndera ba rumuna banjye nta beiherero twagiraga.Ndashimira ubuyobozi bwantekerejeho bukanyubakira ubwiherero.

Ndatanga ubutumwa bazanshimirire ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu.
Ubu bwiherero bwubatswe batanze isura nziza ku irondo ry’umwuga,kuko benshi bafatwaga nk’aho arabo gufata abazunguzayi gusa.

Umuturage wo mu mudugudu w’Agatare yagize ati”Twishimiyeko irondo ry’umwuga ryubakiye ubwiherero abaturanyi bacu,cyane ko isazi zajyaga zitumuka zivuyeyo,ariko n’ubu urabonako byabaye byiza.
Ubwanditsi