Umujyi wa Kigali: Abaturage bo mu mudugudu wa Ruhango, Akagali ka Ruliba, na Gitifu wako Uwamwezi Delphine ishyamba si ryeru.
Umuyobozi n’umuyoborwa iyo bahuje iterambere ry’umutirage rigerwaho muburyo bwihuse,iyo badafatanije umuyobozi ntakore inshingano ze zizamura umuturage ahora abaturage bo mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali, Akagali ka Ruliba, Umudugudu wa Ruhango hagati yabo na Gitifu wabo Uwamwezi Delphine ishyamba si ryeru.Intandaro irava ku kibazo cy’uko yabafungiye amazu nta nteguza,nta n’icyo ababwiye cyaba cyangiritse.Umuturage wo mu mudugudu wa Ruhango, Akagali ka Ruliba aganira n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo, tuganira bagize bati”twatunguwe no kubona Gitifu w’Akagali ka Ruliba Uwamwezi Delphine yarazindutse afata ingufuri araza arafunga,icyo gihe afunga nta n’ubwo yigeze yandikaho impamvu ahafunze.Undi nawe yatangarije ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ko hafungiwe abantu batandatu,ariko uwitwa Francois ntiyigeze afungirwa.Aya mazu yafunzwe arahantu hitwa Meraneza hejuru k’umusozi wa mont Kigali.

Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru Ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Akagali ka Ruliba mubereye umunyamabanganshingwabikorwa kabarizwa mu murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali haravugwamo amakuru y’uko mwaba mwarafunze amazu atandatu muri arindwi imwe ntimuyifunge.Ubu abaturage batuye Umudugudu wa Ruhango ntibazi icyatumye ubafungira?byaba byaratewe n’iki kugirengo ubafungire, cyaneko bo bavugako bategereye umuhanda wa kabulimbo?
Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru, nk’uko nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru igukekwaho uhawe umwanya wo kugira icyo uyivugaho.

Twarinze dukora inkuru Umuyobozi w’Akagali ka Ruliba Uwamwezi Delphine yanze kugira icyo atangaza.Inzego zireberera abaturage nibo bahanzwe amaso.
Ubwanditsi