Indwara z’Umutima zihitana abantu 59% mu Rwanda: Uko Rubavu iri guhangana n’iki kibazo kubufatanye na RBC.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko indwara z’umutima ari zo ziza ku isonga mu guhitana abantu mu Rwanda, aho zihitana 47.7% mu mavuriro na 59.3% mu miryango. Ibi byagarutsweho mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara z’umutima wabereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu ku wa 28 Nzeri 2025, ufite insanganyamatsiko igira iti “Bungabunga ubuzima bw’umutima wawe /Don’t Miss a Beat.”
Murwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara z’umutima Abaturage, abayobozi ndetse n’inzego z’ubuzima bakoranye siporo rusange, bapimwa indwara zitandura zirimo iz’umutima, umuvuduko w’amaraso na diyabete, banahabwa inyigisho ku buzima bwiza hagamijwe gukumira izo ndwara.
Mu cyumweru cyahariwe ubukangurambaga hagati ya Nzeri 22-27, 2025, mu Karere ka Rubavu hapimwe abaturage 1,169. Muri bo, 88 bangana na 7.5% basanganywe indwara z’umutima, 481 bangana na 40% basanganywe umuvuduko ukabije w’amaraso, naho 55 bangana na 5% basanganywe isukari iri hejuru mu maraso. Abandi 545 bangana na 50% nta kibazo basanganywe.

Dr. Ntaganda Evariste, Umuyobozi w’ishami ry’indwara z’umutima muri RBC yagize ati: “Indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso ziganje mu bantu kandi rimwe na rimwe zikaba zinabambura ubuzima batabizi. Ni yo mpamvu tubashishikariza kwipimisha bakamenya uko bahagaze, kuko indwara z’umutima zituma abantu bajya kwa muganga cyane ndetse zikanabica cyane ugereranyije n’izindi.”
Dr.Evariste yakomeje agira ati: “Akenshi zigaragaza ibimenyetso ari uko wamaze kugira ibibazo by’izindi ngingo; nk’umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora kuba uwugendana utabizi kugeza igihe ubwonko, umutima cyangwa impyiko zibayeho ikibazo.”
Dr. Ntaganda yasabye urubyiruko n’abakuze kurya indyo yuzuye, gukora imyitozo ngororamubiri no kugabanya umunyu, isukari n’amavuta, kuko umubyibuho ukabije ari wo nkomoko y’indwara zitandura.
Nyirahabimana Liberata, w’imyaka 40, utuye mu Mudugudu w’Isangano, Akagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu, avuga ko yagize uburwayi bw’umuvuduko ukabije w’amaraso kuva mu 2019 ariko ntiyubahiriza inama z’abaganga, bituma mu 2022 uburwayi bwe burushaho gukomera, anakeka ko yarozwe.
Ati: “Natangiye kumva umubiri wanjye ucika intege, nkumva mu mutwe ndashya cyane bigera n’igihe umusatsi uvaho mu gihorihori, nkajya ngira ngo ni uburozi. Abaganga bambwiye ko ari indwara y’umutima ariko nkomeza kutiyitaho nashoboraga no gupfa, nyuma naje kumvira inama z’abaganga natangiye gukora imyitozo, kugabanya amavuta, isukari n’umunyu ubu mpagaze neza nta kibazo mfite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, yashimangiye ko gahunda ya siporo rusange yashyizweho mu mirenge yose igamije gukumira indwara zitandura.
Ati: “Twashyizeho gahunda ya siporo rusange ya buri cyumweru cya gatatu cy’ukwezi ikitabirwa nk’ingamba yo gukumira ko abaturage bakomeza kwandura indwara zitandura, kandi abitabiriye siporo bafatwa ibipimo bakamenya uko bahagaze; abasanze barwaye bagashishikarizwa gutangira imiti hakiri kare.”
Yongeraho ko ubu buryo bumaze gutanga umusaruro ugaragara kuko abaturage benshi barushaho gusobanukirwa ububi bw’indwara zitandura bakarushaho no kuzirinda.
Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya indwara z’umutima watangijwe mu 2000 n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umuryango w’Umutima (WHF) ku bufatanye na OMS. Uyu munsi ufasha mu gukangurira abantu kwirinda indwara z’umutima, gukora siporo, kurya indyo yuzuye no kwivuza hakiri kare. Mu Rwanda, ibi bikorwa bifasha gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kugabanya indwara zitandura (NCDs) nk’uko biteganywa mu igenamigambi ry’Igihugu.
Uyu mwaka, ubukangurambaga bwatangiye ku ya 21 bukaba buzarangira ku ya 29 Nzeri 2025, bukaba bwarakoreshejweho inama, ibiganiro kuri radio na televiziyo, no gushyira banner mu bice bitandukanye bya Rubavu no ku cyicaro cya RBC i Kigali.

Ibirori byo kwizihiza World Heart Day 2025 byabereye Rubavu byabaye umwanya wo kwibutsa Abanyarwanda ko indwara z’umutima ziri mu zihitana benshi ariko zikaba zishobora kwirindwa. Siporo rusange, ubukangurambaga, no kwisuzumisha hakiri kare ni zimwe mu nzira z’ingenzi zifasha abaturage kurinda ubuzima bwabo.
Dr. Ntaganda asoza agira ati: “Indwara z’umutima zigomba kwirindwa hakiri kare. buri wese akwiye kwirinda umubyibuho ukabije, kugabanya umunyu, isukari n’amavuta, gukora imyitozo no kwipimisha hakiri kare. buri gihe ni ingenzi.”
Imibare ya RBC igaragaza ko mu Rwanda abantu 16.8% bari hagati y’imyaka 18 na 69 barwaye umuvuduko ukabije w’amaraso, naho indwara z’umutima zikaba ari zo zihitana benshi mu mavuriro (47.7% by’impfu) no mu miryango (59.3%). Ku rwego mpuzamahanga, OMS ivuga ko indwara zitandura zishe abantu barenga 70% ku isi hose, indwara z’umutima zikaza imbere.
By Hadjara NSHIMIYIMANA