Ruhago nyarwanda mu ikipe ya Rayon sports Komite nyobozi y’inzibacyuho yikorejwe umutwaro .
N’iki cyateye ikipe ya Rayon sports gukundwa na benshi?n’iki cyateye ikipe ya Rayon sports kugwa mu mutego w’ibibazo?uko umuntu abyumva abivuga mu nzira ze yifuje,uko umuntu abiteguye nibyo avuga ku ikipe ya Rayon sports.Uruhururikane rw’ibibazo byugarije ikipe ya Rayon sports hariho ababishakira inkomoko,ariko byose byagiye bigira intandaro.1982 n’ibwo mu ikipe ya Rayon sports havutsemo ikibazo ubwo yariguze abakinnyi Muvala Valens na Tindo Bulongo bikarangira batwaye na Kiyovu sports yari mubiganza bya Habimana Boneventure Alias Muvima.Icyo gihe Habimana Boneventure yari umunyamabanga mukuru wa MRND, nk’uko twavuga Bazivamo Christopher w’iki gihe.1985 n’ibwo Gatera Calpophole na Ramutsa Marcel basabye ubuyobozi bwa OCIR cafe bakemera ikipe ya Rayon sports iva i Nyanza yimukira muri Kigali.Urugendo rwari rwarabaye inzitane yabaye nkirangiye.Imyaka 30 ikipe ya Rayon sports iriho gute?kuva 1995 ubwo hongeraga gukinwa umupira w’amaguru mu Rwanda hamaze guhagarikwa jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Umwaka 1997 n’ibwo ikipe ya Rayon sports yatwaye shampiyona abakunzi bayo bongera kubyina murera.1998 hongeye kuba ibyiza by’ibyishimo mu ikipe ya Rayon sports kuko yaritwaye igikombe cya CECAFA.Ibi byishimo byo mu ikipe ya Rayon sports ntibyatinze kuko muri Gashyantare 1998 umutoza Raul Shungu yarirukanywe hatangira kuvukamo ibibazo.Shampiyona 1998/1999 mu ikipe ya Rayon sports habayemo ikibazo cy’uko umutoza Rudasingwa Longin n’umukinnyi Muhamud Mose berekeje mu ikipe y’APR fc muburyo bwishe itegeko rigenga abakinnyi n’abatoza kuko bari bagifite amasezerano.Iyirukanwa ry’umutoza Raul Shungu ryateje icyuho mu mupira w’amaguru mu Rwanda.Shampiyona 2001/2002 n’ibwo Raul Shungu nk’umucunguzi wa Rayon sports yagarutse mu Rwanda.Abareyo bibuka ko Rayon sports yatsinze APR fc imikino yombi ya Shampiyona,ariko agahebuzo uwa nyuma,aho APR fc yarifite amanota 60 n’aho Rayon sports ifite 58.Shampiyona 2002/2003 yabereye mbi ikipe ya Rayon sports,kuko abakinnyi nka Witakenge Janot APR fc yamutwaye agitite amasezerano.Umukinnyi Makoyi Hamuduni nawe n’uko.Amon Mudeyi yaragiye.Shampiyona 2003/2004 umutoza Raul Shungu yubatse ikipe yirukanirwa Byumba amaze gutsinda Zebres fc yari imaze igihe ihagaze neza.Kayiranga Baptiste yatwaye shampiyona 2004.Icyaje gutera ikibazo naho 2005 Rayon sports yari yatwaye igikombe cy’Amahoro habura imikino itatu ngo shampiyona irangire irusha APR fc amanota 7 ikamburwa ikayamburwa abakinnyi nka Uwajeneza Robert Kolo akagumuka ,kugeza n’aho umutoza Kayiranga bamuteye umwanda.Kuba APR fc yarahise itwara umukinnyi Kalisa Mao agifite amasezerano ya Rayon sports.Abakunzi ba Rayon sports barimo Karemera Alias Ruhotora bahise bareka umupira w’amaguru kugeza n’ubu.Shampiyona 2009/2010 umucunguzi wa Rayon sports Raul Shungu yagarutse mu rw’imisozi igihumbi.Ubwo Rayon sports yatsindaga APR fc igitego cya Muhayimana Theoneste .Inkuru mbi yumvikanye ivugako Perezida wa Rayon sports Munyabagisha Valens yirukanye umutoza Raul Shungu.Ikipe yerekejwe mu karere ka Nyanza inatwara shampiyona 2012/2013.Ntawuzibagirwa Nzamwita Vincent De Gaulle ateza akavuyo bakirukana umukinnyi Hamiss Cedric.Icyuho cyabaye akarande kuko Gacinya chance Denys yubatse Rayon sports agakura abakinnyi.mu ikipe y’APR fc.Ibyishimo byageze ku kigero igihe Rayon sports ijya mu matsinda.Shampiyona 2018/2019 ubwo igice cya mbere cya shampiyona cyarangiye APR fc irusha Rayon sports amanota 14 bikarangira murera ibyinwe.Shampiyona 2019/2020 APR fc yashenye Rayon sports k’umugaragaro iyitwara
Manzi Thiery
Niyonzima sefu Olivier
Mutsinzi Ange Jimmy
Bukuru Christopher
Manisimwe Djabil.Kuba APR fc igenda itwara abakinnyi Rayon sports nabyo biyisubiza inyuma.Icyegeranyo cyabaye ubwo abakinnyi Bugingo Hakim na Hadgi Iraguha baguzwe n’ikipe y’APR fc shampiyona itararangira bakanatsindisha k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025.Ingorane rero zindi zagaragaye 2025/2026 nizatejwe n’abakomisiyoneri.Kugirengo Rayon sports ikomere n’uko yava muri RGB ikaba iy’ubucuruzi umukinnyi akajya asinya imyaka igera kur’ine.Kuba abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bagenda bawureka byerekana ko Ferwafa nayo nta musaruro ifite.Rayon sports isabwa byinshi birenze ubushobozi ,kuko ntigira ubwisanzure buhagije.
Kimenyi Claude


Umutoza Kassa gusimburwa na Kayiranga Baptiste muri Police FC