Ruhago nyarwanda: Imikorere ya Ferwafa yubakiye ku kinyoma yatumye abafana b’ikipe ya Kiyovu batakijya kuri Stade.
Kubuza ubwisanzure ikipe ya Kiyovu sports n’iyo nzira yo guca Abafana ku kibuga.Kiyovu sports uwayikunze ntazayireka kuko n’uko yisanze mu mupira w’amaguru mu Rwanda.Ferwafa iyo ibona ikipe nka Kiyovu sports ikina nta bafana bahari ntibonako umupira w’amaguru mu Rwanda warangiye.Kuki Ferwafa idashakira umuti uhamye ugarura Abafana ku bibuga.Kubaka amasitade atazagira umusaruro bimaze iki?Abakuze ntibakireba umupira w’amaguru mu Rwanda,abato bo birebera iyo mubazungu.Ikibazo gikomeye.Hakwiye ivugururwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda ikipe igatwara igikombe yagikoreye.
Ubwiza bw’umukino cyangwa ikipe iwukina bugaragazwa n’abafana baje kureba TV ikina.Umupira w’amaguru mu Rwanda umaze imyaka myinshi ,kuko kuva 1931 utangiye gukinirwa muri Astrida ni kera wakabaye warazamuye urwego . Inkuru yacu iri mu ikipe ya Kiyovu sports.Umwana uvuka ubu afana Kiyovu sports ntiwamubwira indi kipe.Umuntu ukuze we biba birenze kuko urukundo yakunze Kiyovu sports ntiwamuhindura.Kiyovu sports yabaye inyabigwi,igira igitinyiro giherekezwa n’urukundo,rwarangwaga no kubona umukino yakinnye yaba uwo yakiriye cyangwa yagiye gukina mu ntara ubona icyatsi n’umweru.Kuki rero abafana b’ikipe ya Kiyovu sports bagiye bareka kuyireba bikaba bigeze aho usanga na Stade ya Nyamirambo (Pele stadium)harimo abafana mbarwa.Kuki bamwe mubafana b’ikipe ya Kiyovu sports bayiretse?uko ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyagiye kiganira na buri mufana wa Kiyovu sports.

Kuri 40 ah’usanga abageze ku kigero cy’imyaka 55 kugeza 70 .Umwe k’uwundi agira ati”Twarebye Kiyovu sports turayikunda twarayiherekeje ,ariko imikorere mibi ya Ferwafa yubakiye ku kinyoma yatumye duhagarika kureba umupira w’amaguru mu Rwanda,na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yatanze inama ko twakwirebera uwo hanze y’igihugu,kuko mu Rwanda byananiranye.

Ese byaba biterwa n’amikoro ? Abafana ntabwo ar’amikoro ikibazo cyabaye rusange cyane ko na Rwanda Premier league ishinzwe shampiyona yemeye ko abakunzi b’umupira w’amaguru bagabanutse.Undi muyovu ati”ibihe byazonze abayovu ni shampiyona 2021/2022 aho Ferwafa yirengagije uko umupira w’amaguru ukinwa tukabura igikombe cya shampiyona.Ntawakwibagirwa uko umukino wahuje Kiyovu sports na Espior i Rusizi uko warangiye?ubuse ninde wakwibagirwa shampiyona y’u Rwanda 2022/2023 uko twabuze igikombe?ubuse ko byagaragaye ko abayobozi b’ikipe y’APR fc barimo Major Jean Paul, Major Erneste bayobowe na Mupenzi Eto ko baturogeraga abakinnyi bagafatwa bagafungwa n’ubugenzacyaha bwa gisirikare kugeza murukiko Ferwafa yakoze iki?ibi byaduciye ku kibuga bituma tuba twihejeho gatoyae,umunsi umupira w’amaguru mu Rwanda uzakinwa muburyo bw’amategeko tuzongera tuyifane.

Kuki Ferwafa yirengagije amakosa yakorewe Kiyovu sports?APR fc yari kwamburwa ibikombe bya shampiyona yatwaye.Uko imyaka igenda yicuma abafana baracika ku bibuga by’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera amakosa awurimo.Umukino wabaye tariki 4/2/2026 ugahuza APR fc na Gasogi United werekanye ko abanyarwanda bamaze kwanga umupira w’amaguru.Ferwafa yicungira umushahara wa buri kwezi gusa.Umwanzuro wo kubaka ihame ry’umupira w’amaguru mu Rwanda warabuze ikipe zimwe zigahora mu nzira y’inzitane.Ninde ufite igisubizo?ninde udafite igisubizo?abo bireba nimwe muhanzwe amaso.
Kalisa Jean de Dieu.

