Kalisa Adolphe yagize Mudaheranwa Youssuf ikiraro kibangambira ikipe ya Rayon sports.

Induru zongeye kuba nyinshi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.Izi nduru zivuza ubuhuha mu go ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu zitejwe n’uko Kalisa Adolphe ahinduye ingengabihe ya shampiyona yifashishije Mudaheranwa Youssuf.Ubu amakuru avugwa mu mupira w’amaguru nay’uko umukino wari guhuza ikipe y’APR fc yari kuzakirwa niya Rayon sports tariki 19/Ukwakira 2024 wasubitswe kubera inyungu zo gushyigikira APR fc.Uko hanzaha bivugwa nyuma y’uko mu ikipe y’APR fc hagaragayemo ishyamba ritegurako igomba gutakaza imikino igera Kur’ine bakabona gukuraho komite nyobozi yayo.Nibwo umunyamabanga wa Ferwafa Kalisa Adolphe yafashe umwanzuro wo gusubika umukino w’ikirarane wari kuzahuza APR fc na Rayon sports.Uko bihagaze ku makuru dukura ahizewe.

Mudaheranwa Youssuf (photo archives)

Kalisa Adolphe ngo yahamagaye Mudaheranwa Youssuf ukuriye itegurwa rya shampiyona.Akimuhamagara yamubwiyeko byavuye hejuru ko umukino ikipe ya Rayon sports yari kuzakiramo APR fc ugomba gusubikwa.Uko twakomeje tubitangarizwa ngo Mudaheranwa Youssuf yabanje kwanga,yemezako icyo kirarane kigomba gukinwa.

Kalisa Adolphe (photo archives)

Kalisa yikojeje hirya gato akora kuri telephone,aza ahereza Mudaheranwa nawe avugana n’uwo muntu.Mudaheranwa ntazi n’uwo bavuganye,ariko ababikurikiranye badutangarijeko ,uwo wamuhaye ubutumwa ari Munyantwali Alphonse Perezida wa Ferwafa.Ibi ntagitangaza kirimo kuko Kalisa uko yagabiwe Ferwafa birazwi n’amakosa amaze gukoramo arazwi.2017 igihe ikipe y’APR fc yasezereraga Rwatubyaye Abdoul ku ngoma ya Kalisa nabwo havutse Impaka ndende,icyo gihe Kalisa Adolphe yavuzeko Rwatubyaye Abdoul agifite amasezerano y’ikipe y’APR fc, ariko Nyakwigendera Gen Musemakweli yemezako umukinnyi akinira Rayon sports.Kuba Kalisa akoresha Ferwafa amakosa ntihagire ugira icyo ahakana byerekana ko umupira w’amaguru mu Rwanda udashobora gutera imbere.Kuba Mudaheranwa Youssuf ajya mu itangazamakuru gukora ubufatanyacyaha na Kalisa yerekana ko ingengabihe igomba guhinduka we yumva ikipe ye iraganahe? abakunzi b’ikipe ya Rayon sports nabo biyemeje kuzayishyigikira,ariko ko batazongera kujya bitabira imikino ya Ferwafa.Ibi byibukije igihe Nzamwita Vincent De Gaule yangaga ko ikipe y’APR fc ikina niya Rayon sports,aho yabeshyeko polisi y’igihugu itabasha kurinda umutekano muri stade Regional Nyamirambo.Kalisa Adophe n’umwanzi wa Rayon sports,kuko yanzeko ikina umukino wa gicuti niya Mukura vs yerekana abakinnyi bayo kuri stade Huye.Ibi bibazo byugarije umupira w’amaguru mu Rwanda ninde uzabikemura?utabikemura ninde?
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *