IBINYETSO BYÔÇÖUKO DEGOUL FERWAFA YAMUNANIYE
Inkuru ikomeje kuba kimomo ko uyobora Ferwafa ariwe Degoul yamunaniye ,kubera amakosa y’umurengera amaze gukora.
Imvugo zidasobanutse zo kwishongora ku bayobora amakipe ,kugirana amakimbirane na Rayon sport ;aha yavuze ko azayumvisha ngo kuko yimuye umukino wayo na APR FC igatesha agaciro ibyo yifuje ikabyanga.
Inkuru zikomeje kuvugwa ngo ni uko Degoul amaze kwerekana ko atazashobora Ferwafa. Degoul aravugwaho kugira abanyamakuru atonesha akabaha ibyo bamutangariza byo kumutaka.
Ubu ikndi kitezwe na benshi nikigendanye no kuzakinisha shampiyona amakipe ari mumatsinda. Amwe mu makipe ubu afite ikibazo cy’amikoro mu gihe bariho bibonera abaterankunga akanga ko binjiza ibicuruzwa byabo muri stade ngo bimenyekane.Kuba umukino wahuje Rayon sport na APR Fc yaravugaga ko Polisi itabasha kurinda umutekano,kandi umukino wazihuje mu gikombe cy’Amahoro ntacyo yabivuzeho .
Abasesengura bakanamenya inyungu z’umupira w’amaguru mu Rwanda batangaje ko ,ngo kwari uguhombya Rayon kuko ariyo yari kwishyuza naho mu mukino wo mu cy’Amahoro ntakibazo kuko Ferwafa ifataho menshi. Ikindi kimenyetso cyuko yananiwe naho ahana ikipe imwe indi akayireka.
Umukinnyi Tuyisenge Jaqwes wa PoliCE Fc yakubise umwana witwa Munyemana ariko kugeza nubu ntagihano yigeze ahabwa. Amakipe ntagira za Junior kandi yavugaga ko mu kwezi kumwe afashe Ferwafa azahita ayishyiraho none byahe ko nizo yasanze zahise zizimira.Ahandi hari umutego kuri iyi manda ya Degoul ni aho hataraba igikorwa cyo gushyiraho igikombe cyo kwibuka abakinnyi ,abakunzi b’umupira w’amaguru bishwe muri jenoside yakorerwe abatutsi mu 1994.
Niba Ferwafa ari ihuriro ry’iby’ishimo kuki ryahinduka iry’ibibazo bityo bigatuma abantu babona indi sura ishobora guca abakunzi ba Ruhago ku kibuga. Degoul niwe uyoboye Ferwafa Minisiteri ya siporo n’umuco ikamuhuza n’ikipe bagiranye ibibazo. Inzira eshatu ;
Kwisubiraho ,kweguzwa no kwiyeguza. Umufaransa Richard watozaga ingimbi z’u Rwanda ubu yisubiriye iwabo.Amakuru ava muri Ferwafa kandi yizewe atangwa na bamwe mu bakozi bayo ubwo twaganiraga,ariko bakadusabako amazina yabo twayagira ibanga, badutangarije ko harimo umwuka utari mwiza kubera ko Degoul ashaka kwangaja bundi bushya abasanzwe akabirukana.
Aba bakozi batangiriye ku makuru y’umufaransa Richard wari umaze imyaka ine atoza abana bato none akaba yaruriye indege asubira iwabo. Nkuko twabitangarijwe ngo Degoul yabwiye Richard ko agomba kwandika kugirango abashe gukomeza akazi ,ariko ntiyigeze amasubiza,bityo aza kubwirwa na Mulindahabi ko batakimukeneye. Ahandi ruzingiye ni kwa Kalisa Jules utegereje umwanya muri Ferwafa hamwe na mugenzi we Nsabimana Boniface ngo kuko aribo babaye ikiraro Degoul yambukiyeho yinjira muri Ferwafa .
Niba rero iyi nkubiri yo kwirukana abakozi ikomeje kuba yose habe hanitegurwa ko hazakurikiraho imanza.
Kalisa jean de Dieu