Sebatware yiyamye Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamirambo
imitungo ya Sebatware ibakozeho
Bamwe mu banyarwanda ntabwo barumva impamvu Sebatware anyagwa imwe mu mitungo ye. Nkuko byari biteganyijwe uyu munsi taliki ya 2/10/2015 urubanza RCA 0084/15/TGI/NYGE I&M Bank Ltd iburanamo na Sebatware Andre, Rwamulima Alphonse n'umuhesha w'inkiko Kagame K. Alexis rwakomeje kuburanishwa.
Twibutseko muri urwo rubanza I&M Bank Limited yasabye gusubirishamo urubanza RCA 0119/15/TGI/NYGE ingingo nshya Muri urwo rubanza Sebatware Andre akaba yarasabaga gutesha agaciro cyamunara yo kuwa 17/06/2013, aho umuhesha w'inkiko w’umwuga Kagame Alexis yateje umutungo we utimukanwa uri muri Parcelle nimero 51 Vol IIFolio Boulvard de la Revolution uri mu kagaki ka Kiyovu,umurenge wa Nyarugenge ,Akarere ka Nyarugenge Umujyi wa Kigali.
Minisitiri w'ubutabera Busingye Jonhson
Iyo cyamunara ikaba yari yakuweho mu rubanza RCA 0119/14/TGi/NYGE rwasubirishijwemo ingingo nshya. Aha niho hakomeza kubamo ikibazo gituma buri wese yibaza niba Sebatware azarenganurwa cyangwa atazarenganurwa. Nk'uko amategeko abiteganya hari ibyagombaga gusuzumwa ku birebana n'ibimenyetso bishingirwaho mu gusubirishamo urubanza ingingo nshya byatanzwe na I& M Bank Limited niba byubahirije ibivugwa mu ngingo ya 187 y'itegeko nimero 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'imbonezamubano ,iz'ubucuruzi , n'iz'umurimo hamwe n'iz'ubutegetsi.
Mu rukiko abahagarariye Sebatware Andre basabye ibyo bimenyetso by'umwimerere bishingirwaho I& M Bank iza gutanga ikimenyetso cya Real Property Valuers Annual Practicing Certificate cyari photocopie.
Igitangaje n’uko I & M Bank Ltd irega imaze gusabwa gutanga umwimerere w’icyo kimenyetso cya Real Property Valuers Annual Practing Certificate I & Bank yazanye icyo yita ikimenyetso cy’umwimerere gitandukanye na Photocopie yari yatanze mbere
Aha rero niho abari mu rukiko batangiye kurebana bagira bati:Ese burya ya cyamunara yakozwe mu manyanga nkaya? Ubu se koko bamwe mu bahesha b'inkiko bavuga ko ari ab'umwuga baraganisha he u Rwanda?
Abandi bati:Niba ntakibyihishe inyuma kuki urukiko mbere yo kwinjira mu mizi y’urubanza rutubahirije ibivugwa mu ngingo ya 191 y'itegeko nimero 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'imbonezamubano,iz'ubucuruzi, iz'umurimo n'iz'ubutegetsi.Abanyamategeko bari mu rukiko nabo bagize bati:Urukiko rwari kubanza kwemeza niba ikirego gisubirishamo ingingo nshya cyemewe cyangwa kitemewe.
Abanyamategeko bakomeje batuganirira bagira bati: kuko bitakozwe byerekanye ko urukiko rutahaye agaciro ibyasabwe n'ababuranyi.Uko byakomeje bivugwa ngo iyo hatubahirijwe icyo impande zombi zivuga kandi rumwe rugaragaza ibyangombwa by'ibihimbano , urukiko ntabwo rwari gukomeza urubanza mu mizi yarwo, rwirengagije nkana ibyo ababuranyi barusaba ngo rufate icyemezo ko ingingo nshya zemewe cyangwa zitemewe.
Birababaje kandi binateye agahinda aho Leta y'u Rwanda ihanira bamwe inyandiko mpimbano abandi ntibahanwe bakanazikoresha bahuguza imitungo ya Sebatware.
Urukiko rwirengagije ibyo rwasabwe kandi bikurikije amategeko ruhitamo kuyica rukomeza buranisha ry'urubanza mu mizi.
Mbere y’uko iburanisha mumizi ritangira abahagarariye Sebatware bandikiye I& M Bank bayisaba kwemeza niba ikimenyetso cy’inyandiko ya Real Property Annual Practicing Certificate izagikoresha mu iburanisha mu mizi y'urubanza.Aha nk'uko twabyumviye mu rukiko bivugwa n'abanyamategeko ngo abahagarariye Sebatware bagiraga ngo mu gihe bemeye kuzagikoresha bazakiregere nk'inyandiko mpimbano nk’uko bisobanurwa mu ngingo ya 46-47 z'itegeko nimero 15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n'itangwa ryabyo.
Aho ruzingiye ni aha hakurikira'''I& M Bank Limeted yemeye imbere y'urukiko ko izagikoresha.Ubwo abahagarariye Sebatware nabo bahise bavuga ko bazakiregera nk'inyandiko mpimbano. Uk kunigana ijambo abahagarariye Sebatware byateye abari mu rukiko kwibaza byinshi. Urukiko rwavuzeko ruzafata icyemezo tariki 25/09/2015 nyuma ya saa sita
Impungenge zarakomeje kugeza ubwo urukiko rwongeye kuvuga ko inzitizi nta shingiro zifite urubanza mu mizi rukazakomeza rushyirwa tariki ya 02/10/2015, nabwo mu buryo butanyuze abari mu cyumba cy'iburanisha.Iyo uburiye hamwe ujya ahandi ninabyo byatumye abahagarariye Sebatware tariki ya 30/09/2015 bajuririra urukiko rukuru ngo ho barebe ko barenganurwa.
Tariki ya 02/10/2015 nanone mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo mu cyumba cy'iburanisha hari abaje kumva urubanza, Sebatware abamuhagarariye baje kwereka urukiko ko icyemezo rwafashe cyo kutemera inzitizi ko cyajuririwe baboneraho gusaba ko iburanisha guhagarara.
Abakurikiranye iburanisha ry'uwo munsi badutangarije ko urukiko rukuru ruzafata icyemezo kuri ubwo bujurire kuko bitumvikana ukuntu urubanza rwakomeza kuburanishwa habonekamo ibimenyetso bikemangwa ko ari ibihimbano.Aha rero urukiko rwaje kwiherera kugirango rufate icyemezo kuri icyo kibazo kugirango impaka zishire. Nyuma rwafasheurubanza na none rwirengagije icyo abahagarariye Sebatware basaba rufata icyemezo cyo gukomeza urubanza. Uko guhuzagurika kwagaragaye uwo munsi kwasekeje ababuranyi ndetse n'abaturage bari baje kumva urubanza.
Ibyo bitangaza byabaye nyuma y'isaha imwe gusa kuko inteko yaburanishaga yaje ifata icyemezo cyo kuburanisha itesha agaciro ubusabe bw'abahagarariye Sebatware. Uretse n'Abavoka bunganira Sebatware n'abaturage bari mu rukiko bemeje ko inteko iburanisha nta butabera bayitegaho kuko ibikorwa byo kubogama mu iburanisha batura hasi ubusabe bw’abahagarariye Sebatware ryari rikabije kwigaragaza.
Uruhande rwa Sebatware rwagize ruti: Twe turabona urukiko rubogamiye ku ruhande ruhanganye na Sebatware aribo I& M Bank Limeted yaguze mu cyamunara yakozwe hadakurikijwe amategeko igakoreshwa n'umuhesha w'inkiko witwa Kagame K. Alexis akoreshejwe na Rwamulima Alphonse uhagarariye Succession Karumeye uvugako Sebatware yabononeye umutungo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Abanyamategeko bati: Hashingiwe ku ngingo ya 99 y'itegeko nimero 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 yerekeye imiburanishirize y'imanza z'imbonezamubano iz'ubucuruzi iz'umurimo n'iz'ubutegetsi.Uruhande rwa Sebatware rwiyamye iyo nteko y'iburanisha yari iyobowe na Uwera Immaculee wari na perezida wayo ndetse akanaba Perezida w'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge na Ndisanze Innocent hamwe na Gatoni Nehemie bari abacamanza .Ibi bikazatangwa mu buryo bw'ubwihane ikazatangwa mu nyandiko mu gihe giteganywa n'itegeko.
Inkomoko y’ibi byose ni urubanza rwaciwe n'urukiko Rwisumbuye RCA 0119/14/TGNYGE rutesha agaciro cyamunara yakozwe ku itariki 17/06/2013 hagurishwa inzu ya Sebatware Andre iri muri Parcelle nimero 51 Vol VII Folio III Boulevard de la Revolution,iri mu kagali ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge ,akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali.
Ubu amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi ni uko umucamanza waruciye abakoze amadega yo guteza cyamunara yaje kuburirwa irengero na n'ubu ntawuzi iyo abarizwa.Icyaje gutungurana bigatuma hanibazwa byinshi ni uko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge arirwo rwaburanishije urwo rubanza rugatesha agaciro cyamura ,nyuma rukivuguruza ndetse n'umucamanza warucuye agahambirizwa amaguru adakora hasi bikaza guha I& M Bank gutanga ikirego bikaba hari tariki 21/04/2015 isaba gusubirishamo urubanza mu ngingo nshya.
Aha urwo rubanza rwanditswe kuri RCA 0084/15/TGNYGE nk'uko bigaragazwa na EFS#963488 cyatangiweho mu rukiko,bavuga ko ingingo nshya zigizwe gusa n’itangazo ryatanzwe mu MVAHO NSHYA n’inyandiko ya Real Property Valuers.Ibi kandi byaje bavuga ko iha Karemera Romoald ububasha bwo gukora Expertise yo guhera ku itariki 01/01/2012 kugeza ku itariki ya 31/12/2012 ,aha niho abaturage bibaza impamvu Expertise yamaze umwaka wose icyo yari igamije niba nta buriganya bwarimo.Ibintu byaje gukomera kuko mu nama ntegura rubanza haje kumvikana ko ababuranira Sebatware basaba urukiko ko mbere y'ibiranisha riba I& M Bank ibanza kugaragaza "IMVAHO NSHYA" yatangarijwemo cyamunara ndetse na Real Property Valuers Annual Practicing Certificate bavugaga ko yahaga Karemera uburenganzira bwo gukora Expertise.Aha rero ababurana na Sebatware bizaniye fotokopi gusa nta cy’umwimereri bigeza bazana.
Ku itariki ya 11/09/2015 ababuranira Sebatware Andre bagaragarije urukiko ko kuba mu cyemezo nimero 003/N.L/2013, Perezida w'urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge yari yategetse ko cyamunara izaba ku itariki 27/05/2013 I& Ltd yo yerekana itangazo riri mu Mvaho nshya ryerekana ko cyamunara y'iriya nzu izaba ku itariki 17/06/2013, rinyuranye n'ibyategetswe n'urukiko ritagomba gufatwa nk'ikimenyetso gishya.Abanyamategeko bo bagize bati: Urukiko aho gukurikiza ibyo amategeko ategenya rwahise rufata icyemezo cy'uko kuri biriya bimenyetso byaregeshejwe ingingo kizafatirwa hamwe n'icy'urubanza .Nk'uko abanyamategeko bakomeje babidutangariza ngo rwasubirishijwemo ingingo nshya rumaze kuburanishwa mu mizi.Abanyamategeko bati: Twe tubona hari ibyirengagijwe kuko rwemeje iburanisha rizakomeza tariki ya 18/09/2015 ,kandi hari ibitahawe agaciro .
Iyo umuburanyi yimwe uburenganzira kandi n'ibyo asabye ntibihabwe agaciro cyane nk'iyo harimo impapuro zikekwako ari impimbano asabako haboneka umwimereri aba yimwe ubutabera.
Kimenyi Claude