Shampiyona yÔÇÖ u Rwanda umunsi wa kabili
APR FC yanze gusiga mucyeba,naho umutoza Seninga yahaye Mashami isomo rya Ruhago.
Shampiyona nkuru y’Igihugu yakomeje ku munsi wayo wa kabili aho amakipe yose uko cumin na tandatu yakinnye,ubwo ikaba ari imikino umunani yakinywe . Amwe yakiraga andi ,nayandi yayasuye. Mu makipe yakiriye 4 yaratsinze 2 aranganya, andi 2 aratsindwa.
Byari byifashe bite mu bibuga?
Umunsi wa kabili watangiye kuwa Gatanu Le 21/10/2016 kuri Stade Regionali ya Kigali aho ikipe ya AS Kigali nyuma yo gutakaza umukino wa mbere itsinzwe na Sunrise yakiriye Marines FC aho uyu mukino ikipe y’Umujyi wa Kigali n’umutoza wayo Nshimiyimana Eric imbere y’abafana babo bakoze ibyo basabwaga batsinda Marines FC bihanukiriye ibitego 3 kuri 0. Umutoza Eric utotswa igitutu nk’abandi batoza atahana intsinzi ye ya mbere.
Eric Nshimiyimana utoza AS kigali
Umunsi wa kabiri wa Shampiyona wakomeje kuwa Gatandatu aho amakipe 6 yakinnye,Sunrise yari yasuye mucyeba wayo Kirehe FC i Kirehe ari nako , Police FC yakiriye Bugesera FC Kicukiro naho Rayon Sport yambutse ishyamba rya Nyungwe iri kwa Espoir kuri Stade Kamarampaka.
Iyi mikino yose yo kuri uyu munsi yari ifite icyo ivuga kuko amwe mu makipe yifuzaga kubona itsinzi ayandi ashaka amanota yo kongera. Duhereye ku makipe ya Sunrise na Kirehe, ni amakipe yo mu Ntara imwe yose yari yaratsinze umukino wa mbere icyashakwaga kwari ukubona ninde ukomeye iburasirazuba, aho uwo mukino wafatwaga nka (Derby) mu bafana b’intara imwe ariko byarangiye Sunrise FC ku munota wa nyuma w’umukino icecekesheje amagana y’abafana ba Kirehe FC ku ntsinzi y’igitego kimwe cyabahesheje amanota y’uwo munsi wa Kabiri.
Seninga utoza Police Fc
Umukino wa Police FC yakira Bugesera FC niwo mukino rukumbi wabaye mu Mujyi wa Kigali ni ukuvuga ko witabiriwe n’abafana benshi bakunda imikino bituma Police FC ibona abafana dore ko Bugesera yo abafana batingingwa. Uyu mukino waruvuziki? Cyari ikizame cya kabili ku mutoza Seninga utoza Police FC gutsindwa akisobanura ndetse bikaba byamutakariza icyizere nyuma yo gutsndwa na Rayon Sports ibitego 3 umukino ubanza bigafatwa nk’ibisanzwe ariko ku kibuga cyabo, imbere y’abafana babo ndetse n’abayobozi ba ekipe nta gisobanuro yari kubona atanga.
Umutoza Mashami Vicent utoza Bugesera FC we yari yibitseho intsinzi y’ibitego 3 yakuye ku ikipe y’i Kigali ariyo Kiyovu FC icyo yashakaga kwari ukwigaragaza nk’umutoza uzi amakipe y’i Kigali wayatoje (APR) agataha i Bugesera agatuza imbere yabamuhaye akazi.
Mashami utoza Bugesera Fc
Nk’abatoza bangana mu myaka no mu mwuga kwari ugihigana mu buhanga aho Seninga Innocent wa Police mu mukino utoroshye yahakuye amanota 3 atsinze ibitego 2 kuri 1 aba abonye uruvugiro.
Nubwo uwo mukino wakinwaga, ariko abafana ba Rayon Sport iganza andi makipe ku bafana bari kuri Radiyo bakurikirana ibibera i Rusisi aho ikipe yabo yakinaga na Espoir ku mukino wabanje gushidikanywaho kuri bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sport banga kujyayo kubera impamvu bise kudahembwa ibirarane, ndetse ni ikibazo kimvune mu bakinnyi cyavugwaga. Uwo mukino warabaye amakipe yombi aranganya ubusa ku bundi Espoir FC iba ibonye inota rya kabili dore ko itaratsinda cyangwa ngo itsindwe, iranganya,
Umunsi wa kabili Shampiyona yarakomeje ,Gicumbi FC yakira APR FC i Kigali Regional, Musanze yakira Pepinieri i Nyakinama, naho Kiyovu FC yakira Amagaju FC ku Mumena. Niki abafana bari biteze kuri iyi mikino?
Umukino watekererezwaga cyane mu matwi ya benshi ni ukuntu ikipe ebyiri zihanganye muri Shampiyona ari nazo akenshi ziba zihabwa amahirwe yo gutwara igikombe, arizo APR FC na Rayon Sport iyo imwe itakaje umukino mu cyeba aba ahungukiye kuri byo rero kunganya kwa Rayon Sports I Rusisi yari amahirwe akomeye kuri APR FC yo guca kuri mucyeba banganyaga amanota batandukanywa n’ibitego.
Niki bashingiragaho? APR FC ni ekipe ikomeye ku mpande zose haba mu bakinnyi ndetse no k’ubukungu, ikigeretseho ikinira ku kibuga cyabo n’imbere y’abafana babo. Gicumbi ni ekipe yatererenywe n’Akarere iharanira kutamanuka kubera kutagira amikoro, ikinisha abakinnyi baciriritse abo izindi kipe zitashimye kugura.
Nyuma aho APR itsindiye bigoranye Amagaju ku mupira w’umuterakano igitego 1 cyatsinzwe na Muhdjiri ikarushwa ibitego na mucyeba wari watsinze 3 ikipe ikomeye nka Police hibazwaga ko noneho umutoza Rwasamanzi Yves na (squad) ye ariho bagiye kwiyerekanira bagatsinda ibitego bibahesha kuyobora urutonde rwa Shampiyona.
Ni cyagaragaye! Banganyije umukino, APR FC yatsinze igitego cya mbere gitstinzwe na Muhadjir kuri Penarite itarasobanutse, naho Gicumbi itsinda igitego gisobanutse bagabana amanota. Abafana batashye bibaza aho ikibazo APR FC ifite kiva ni umutoza? Cyangwa niwa mupira wo mu Bwongereza ikipe ya nyuma ishobora gutsinda iya mbere? Nta gisubizo babonye.
Indi mikino yabaye uwo munsi Kiyovu yatsinze Amagaju 3 kuri 2 naho Musanze FC itsinda Pepinieri 2 kuri 1.
Dore uko Shampiyona ku munsi wa kabili yarangiye
James Gakwandi