Umutoza Seninga Innocent azicuza amanota yahaye ikipe ya Marines fc itozwa n’umutoza Rwasamanzi Yves .

Umupira w’amaguru mu Rwanda ubamo ibibazo byinshi kurenza ibyishimo.Inkuru yacu iri ku ikipe ya Sunrise fc ibarizwa mu karere ka Nyagatare mu ntara y’iburazirazuba.Amakuru yasakaye nay’uko Seninga Innocent watozaga ikipe ya Sunrise fc yamaze guhagarikwa kubera gutsindwa n’ikipe ya Marines fc.Mbere y’uko tubereka uko Seninga Innocent yaguye mu mutego reka tubereke uko yabaye umutoza ufatwa akaboko agahabwa amakipe kandi yose akayasiga mu kangaratete.Seninga kuva yatangira gutoza ikipe hafi yazose arazizengurutse.Abasesengura bagira bati “kuki Seninga Innocent ahabwa gutoza amakipe ntagire umusaruro atanga ,ariko bwacya agahabwa indi?Seninga Innocent kuberako aba mu ishyirahamwe ry’abatoza biyise Otan niyo mpamvu atabura akazi.Amakuru agera ku kinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo com arahamyako mu ishyirahamwe ry’abatoza riyobowe na Rwasamanzi Yves biyemeje ko ikipe atoza ya Marines fc igomba guhabwa amanota ntimanuke mu cyiciro cya kabili.Bamwe mu batoza twaganiriye ariko bakangako dutangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,tuganira bagize bati”Ubu twategetswe kuzaha ikipe ya Marines fc amanota kugirengo itamanuka mucyiciro cya kabili.Ibi rero bikaba bihomba kubahirizwa ku ngufu . Ishyirahamwe ry’abatoza riyobowe na Rwasamanzi Yves rikaba rikomeje kunengwa kubera imikorere mibi iriranga.Iryo shyirahamwe ry’abatoza rimaze kuzambya umupira w’amaguru mu Rwanda.Umutoza yirukanwa mu ikipe ya Musanze fc bwacya ukamwumva mu ikipe ya Sunrise fc.Umutoza yirukanwa mu ikipe ya Rwamagana fc bwacya ukamwumva muyindi nayo yo mu karere.Isesengura ryerekanako abo batoza babaye igisasu mu mupira w’amaguru kuko badashobora kubura ikipe batoza.Ukibaza ukuntu abatoza nka Kishi ,Kayiranga Baptiste nabandi babura ikipe batoza kandi bafite ubuhanga n’ubumenyi .Amakuru ava ahizewe ngo hahandi hitwa hejuru bategetse ubuyobozi bu ikipe ya Sunrise fc kugarura umutoza Seninga Innocent mu kazi.

Seninga Innocent yongeye kwerekwa ko adashoboye gutoza (photo archives)

Andi makuru nayo ava mubizerwa ba Sunrise fc bakaba badakeneye gukomeza gukorana n’umutoza Seninga Innocent.Ubwo rero bamwe mubayobora amakipe ari mumaboko y’Uturere bakomeje kwinubira imikorere mibi y’ishyirahamwe ry’abatoza riyobowe na Rwasamanzi Yves kubera kubarundaho abo bashaka bazajya batanga amanota,biravugwako umwaka utaha bazajya bishakira abatoza b’abanyamahanga.Seninga rero kugeza ubu nawe ntatuje cyane ko yahaye Marines fc amanota yumva birangira uko bisanzwe bikarangira bimabanye bibi.Amakuru azunguruka mu makipe amwe namwe nuko hari abandi batoza bagiye kuzirukanwa kubera gutanga amanota.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *