Fundi Jean aratabaza Perezida Kagame kubera yabamburwa isambu ye

Ingoma zose nta n’imwe yarenganuye Fundi Jean. Iyo hamaganwa ruswa ,hatamaganwa akarengane ni nko kuvomera mu gitobotse.

 Akarengane gakomeje kuvuza ubuhuha ,ariko kagenda gashakira ruswa inzira. Inkuru yacu iravuga ku karengane gakorerwa umugabo Fundi Jean ubarizwa mu mudugudu Umurava mu kagali ka Ruhango mu murenge wa Gisozi  ,akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Intandaro yako karengane gakorerwa Fundi karava ku isambu ya se umubyara Simon Nzabamwita iherereye  hahandi haruguru twavuze. Kagame1

                                 Perezida Kagame ahora yamagana uwurenganya umunyarwanda

Nzabamwita yashatse umugore witwaga Mukankima Marigarita babyarana bana batatu aribo: Fundi Jean, Makuza Leveriyani na Mukaruziga Kansilida. Ikibazo cyaje kuba insobe aho Nzabamwita amariye kwitaba imana. Nzabamwita yaje kwirukana Mukankima kubera ko yabyaye umwana utaruwe. Amakuru dukura mu baturanyi babo ngo Mukankima yaje kujya gushaka ahandi  ahabyara abana bane aribo: Mutumwinka  Speciose mwene Ramadhan Nassor,Augustin Mukera we akaba se wamubyaye atazwi na Paul Rutayisire we akaba se umubyara yaritwaga Ngwije Dismas kuko ho Mukankima yarahabaye nk’umugore uri murugo rwe, undi mwana wa Mukankima yitwa Francois Bizimungu se wamubyaye yitwaga Gakire fidele. Nkuko tubikesha Fundi ngo aba bene nyina bavukiye mu karere ka Nyanza.Fundi aragira ati: Iteka iyo umukuru w’igihugu yasuye abaturage ahantu hatandukanye njyayo bakanyima ijambo  kugirango ndenganurwe.  Fundi yagannye inkiko aratsinda,ariko ikibazo yabangamiwe n’inzego z’ibanze zo mu murenge wa Gisozi kugeza na n’ubu ntarahabwa umutungo wa se Nzabamwita.ku ngoma                                                Fundi arasaba kurenganurwa agahabwa isambu ya se

Ikibazo cyaje kubera ingorabahizi Fundi n’uwahoze ari Gitifu w’umurenge wa Gisozi Murekatete Patricie wakoze ikosa ryo kumunyaga isambu ye akayigabanyamo gatatu. Fundi we ati: Isambu yanjye nayinyazwe na Gitifu Murekatete kuko mbere ntabwo bari bahatuye none ubu bayituyemo. Abo bana ba Mukankima yabyaye ahandi baje gutsindwa byemezwa ko bava mu mutungo wa  Nzabamwita ,ariko kugeza na n’ubu banze kuwuvamo. Inzego za Leta zirirwa zamagana ruswa,ariko ntizamagana inzira ya ruswa. Fundi yararenganye kuko yatsindiye isambu ya se Nzabamwita none yarayibuze. E se azayihabwa n’umukuru w’igihugu nasura akarere ka Gasabo?

ese Fundi azarenganurwa n’urwego rw’Umuvunyi?Ninde uzarenanura Fundi mu karengane kamwugarije? Ibi rero byerekana ko Fundi yarenganije kuko yatangiye kuburana isambu ya se Nzabamwita  kuva 1981 kandi aho hose byerekanaga akarengane  yakorerwaga. Inkiko zose zishingiye ku iperereza zahaga  ubutabera Fundi akabwimwa n’inzego z’ibanze kugeza ubu.

 

Nsengumuremyi Ephrem

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *