Rayon sport umukinnyi wayo Mutuyimana Evariste yitabye imana
Urupfu rutunguranye rwa Mutuyimana Evariste rwamenyekanye muri iki gitondo.Abakinnyi b’umupira w’amaguru abakunzi ba sport bose akarusho ikipe ya Rayon sport bababajwe n’urwo rupfu rutunguranye rwa Mutuyimana Evariste.
Inkuru y’akababaro ko umuzamu wa Rayon Sports Evariste Mutiyimana yitabye Imana muri iki gitondo azize uburwayi,butaramenyekana hatangiye kuganirizwa abo babanaga nawe kugirango ukuri kumenyekane.Iyi nkuru yinca mugongo mu ikipe ya Rayon sport yamenyekanye hamaze gucya kuko abafana bayo bari bazindukiye ku kibuga cya Mumena nk’uko bisanzwe bajya kureba imyitozo.Bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon sport bayihora hafi bari ku kibuga cyo ku Mumena bacyumva iyo nkuru mbi yinca mugongo batangiye bagira bati:Mutuyimana Imana imwakire ;abandi nabo bati:Mutuyimana yagiraga uburwayi butungurana bukamutura hasi,ngo ni igihe bari i Dar Es Salaam yararwaye bikomeye indege yari igiye gufata ikirere isubitswa k’ubutaka.Icyo gihe ngo yaje kwitabwaho arakira.
Mutuyimana Evariste yavutse 1990.Mutuyimana yakinnye mu makipe atandukanye ,harimo police fc,ajya Kiyovu sport akomereza mu gihugu cya Kenya mu ikipe yitwa Sofapaka ariyo byavuyemo agaruka mu Rwanda mu ikipe ya Rayon sport.Mutuyimana yabaye umwe mu bazamu bigize guhamagarwa mu ikipe y’igihugu mbere yuko yerekeza muri Kenya.Ikipe ya Rayon sport yageze ku kibuga aho ikorera imyitozo isabwa gukora byoroheje bategereje ibiva mubuyobozi bukuru bw’ikipe.Abakunzi ba Rayon sport bati”Tariki ya cumi na kabili nzeli 2017 itubereye mbi kuko tubuze umukinnyi wacu.
Irambona Massudi Djuma nawe wari ku myitozo ku kibuga cya Mumena yagize icyo avuga ku nuru mbi y’urupfu rwa Mutyimana Evariste ,aho yagize ati imana imwakire ikindi yari umuntu utuje twarabanye ntakibazo yagiranaga n’uwo ariwe wese. Mutuyimana yabaga wenyine mu nzu ngo nk’uko nabandi bakinnyi bakunda kwibana. Imana imwakire mubayo .
Nsabimana Francois