Umutungo intandaro y’urwangano mu miryango
Uzamushaka Providence ashobora gufungwa natishyura amafaranga yariye agurisha imitungo ya Ntawumenyumunsi Marc iri mu mujyi wa Gisenyi yari yagurishije nk’iye kandi ntaburenganzira ayifiteho.
Uzamushaka Providence yashatse kurya umutungo wa sekuru Ntawumenyumunsi Marc bimunaniye ahimbira ba saza ba nyina ko bakoze jenoside.Kurya atabara nibyo byatumye Uzamushaka Providence yirukanwa mu mutungo yacungaga wa sekuru Ntawumenyumunsi Marc,ariko ikibazo ni Ildephonse Nzabonimpa waguze mu buryo butemewe n,amategeko.Amakuru dukura mu muryango wa zimwe mu nshuti zo kwa Ntawumenyumunsi Marc ni uko abana b’uyu muryango baza mu Rwanda kandi mu iperereza ryakozwe hakaba ntawigeze agira icyo abashinja.
Uzamushaka Providence ni umwuzukuru wa Ntawumenyumunsi akaba yaravutse 1985 kandi uwo yavugaga ko yamubyaye ariwe sekuru yitabye imana 1978 ,bikaba ngo aribyo byatumye Uzamushaka Providence akurwa mu bazungura ba Ntawumenyumunsi kuko ntiyazungura sekuru kandi nyina umubyara ahari.Abanyamategeko twaganiriye bantangarijeko Uzamushaka atazungura Ntawumenyumunsi kuko nyina umubyara akiriho,ko we yahabwa umunani wa nyina atakiriho.Uzamushaka Providence yaje gusigirwa umutungo wa Ntawumenyumunsi nk’umwuzukuru wabo bumva ko ntakibazo. Uzamushaka we ibi ntiyaje kubikozwa kuko yaje kwadukira amasambu ya sekuru Ntawumenyumunsi aragurisha,ariko ubu bimugeze mu ijosi.
Amakuru dukura ahizewe ngo bamwe mu bana ba Ntawumenyumunsi barimwo:Sebatware Jean Pierre,Alphonse Vincaire,Ibyishaka Marie Claire,Uwabigira Jeanne baje kuza mu Rwanda bagaruza umutungo wabo wagurishijwe nutabifitiye uburenganzira ariwe Uzamushaka Providence. Abo mu muryango wa Ntawumenyumunsi bagannye inzego z’ubuyobozi bahera mu rwego rw’Abunzi ,maze Uzamushaka aratsindwa. Abaguze umutungo wa Ntawumenyumunsi basabyeko batakwamburwa aho baguze kuko bashutswe na Uzamushaka kuko ngo yababwiraga ko bamuhaye uburenganzira bwo kugurisha akaboherereza amafaranga kongeraho ko yaberekaga uburyo ari mu bazungura ba Ntawumenyumunsi.
Abaguze amasambu ya Ntawumenyumunsi barimo:Mukamana Marie Therese ubarizwa mu mudugudu wa Gahana akagali ka Terimbere umurenge wa Nyundo akarere ka Rubavu yanditse asabako yahabwa kuzishyura abo kwa Ntawumenyumunsi ,ariko ntiyamburwe aho yaguze kuko ahamaranye iminsi.Mukamana abivuga kuko yasanze yaraguze nutabifitiye uburenganzira,bityo agasanga yakwishyura ba nyiri amasambu atahambuwe.
Undi nawe waguze isambu ya Ntawumenyumunsi kandi ayigurishijwe na Providence ni Mbarushimana Emmanuel nawe yemeye ko yaguye mu mutego ,ariko asaba ko atahamburwa akazishyura.Ikibazo cyaje kuzana agatereranzambe mu muryango wa Ntawumenyumunsi kugera no ku nzego zitashyigikiye ikinyoma ni igura ni igurishwa hagati ya Nzabonimpa Ildephonse waguze na Uzamushaka Providence isambu ku bihumbi Magana ane by’u Rwanda(4.000.00 frw).Aha rero hazanywe ikibazo ni uko abashinwa bashakaga aho bazashyira icyicaro cyabo cyo kubikamo ibikoresho byo kubaka umuhanda.N’ubwo Nzabonimpa yahaguze ibihumbi Magana ane by’u Rwanda umushinwa yahishyuye asaga miliyoni eshanu z’u Rwanda(5.000.000 frw)aha rero niho hazanye ikibazo gikomeye kuko umuryango wa Ntawumenyumunsi warutangiye kwambura Uzamushaka inshingano zo gucunga umutungo wabo uwegurira undi wo mu muryango witwa Haguminama Jules.
Amakuru ava mu nshuti za Nzabonimpa hamwe na Uzamushaka ashimangirako babonye bibaye ikibazo batazahabwa ayo mafaranga yishyuwe n’umushinwa batangira guhimba ko abo bana ba Ntawumenyumunsi bakoze jenoside. Aha rero hari andi makuru agera ku kinyamakuru ingenzinyayo com ashimangirako abo bashinjwaga ko bakoze jenoside baje gusaba ibimenyetso Uzamushaka na Nzabonimpa utabigaragaramo cyane ntibabitanga. Iyariye yonyine ihora ishonje kuko Uzamushaka nyuma yo kurya isambu ya Ntawumenyumunsi yafashe n’inzu yari mu mujyi wa Gisenyi ayigurisha ntawabimuhereye uburenganzira.Ikindi cyaje gushegesha Uzamushaka naho nyirarume Sebatware Jean Pierre yamureze akamutsinda kuko atashakaga ko yitwa mwene Ntawumenyumunsi na Nyirabashyitsi.
Aha rero kuba umuhesha w’inkiko ariho yishyuza Uzamushaka amafaranga ntaho azayakura yaranirukanywe muri uwo mutungo byamubereye ikibazo gikomeye.Uzamushaka ubu yaba yugarijwe n’ibibazo by’imanza kuko hari urwo yatsinzwemo ashaka kuba umwana wa Ntawumenyumunsi na Nyirabashyitsi ,kongeraho urubanza yatsinzwemo rw’inzu ya Ntawumenyumunsi yagurishije kandi ayo yayigurishije yarayariye ngo arayamara.Twahamagaye Nzabonimpa Ildephose kuri telephone ye igendanwa ariyo 0784656112 tumubaza ku bibazo afitanye na Uzamushaka Providance?Nzabonimpa ajya kunsubiza yagize ati jyewe naguze isambu na Uzamushaka kandi abifitiye uburenganzira.Isambu wayiguze amafaranga angahe ko twumva ko wayiguze ibihumbi Magana ane by’u Rwanda?Nzabonimpa jyewe isambu nayiguze miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana ane by’amanyarwanda.
Jyewe ntakibazon mfitanye na Uzamushaka kuko nambuwe amafaranga n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rugerero. Uravuga ko umuyobozi w’umurenge yakwambuye amafaranga yatanzwe n’Abashinwa ubikurahe kandi bivugwako amafaranga yahawe ba nyiri isambu aribo ban aba Ntawumenyumunsi?Nzabonimpa naraguze kandi ngura na Uzamushaka haba ahe hataba ahe ntabwo bindeba icyo nzi ni uko naguze.
Twabajije Nzabonimpa impamvu avugwaho kwigomeka k’ubuyobozi ikindi agakwirakwiza ibihuha?Nzabonimpa jyewe sinkwirakwiza ibihuha nzagera no kwa Perezida wa Repubulika naho umuyobozi we w’umurenge wa Rugerero sinzamwubaha.Nanavuganye na Uzamushaka mubaza ku bibazo afitanye n’umuryango we?Uzamushaka yansubije ko we yamburwa uburenganzira kandi ko afite umuvugizi ntacyo yapfa gutangaza.
Ephrem Nsengumuremyi