Gakenke: Ubuyobozi buri gukora ubukangurambaga mu guca pulasitike n’amasashe

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buratangaza ko bwashyize ingufu nyinshi mu kurwanya palasitike n’amasashe, hakorwa ubukangurambaga;ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta , yo kurwanya amashashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitike mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa inshuro imwe gusa[ingenzinyayo]

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,  Niyonsenga  Aimee Francois, avuga ko hamwe n’inzego zitandukanye zigize akarere bari gukora ubukanguramba mu baturage kuburyo bizeye ko bizatanga umusaruro.

Yagize ati “Umurogo mugari Leta y’u Rwanda yafashe wo guca ikoreshwa ry’ibikoresho bikoze muri pulasitike natwe nk’akarere ka Gakenke twawugize uwacu mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije, tukaba dushishikariza , abaturage kwirinda kunyanyagiza ibikoresho bya pulasitike ahubwo bikarundwa ahantu hamwe hagamije ko  bibyazamo umusaruro aho kwangiza ibidukikije”.

Niyonsenga akomeza avuka ngo n’ubwo akarere nta bushobozi  karagira  bwo kubyaza pulasitike undi musaruro ariko izibonetse zirundwa  hamwe nyuma abafite inganda zizitunganya bakaza kazirangura.

Ibikoresho bivugwa ni nk'uducupa tubika amazi n'imitobe, imiheha yo kunywesha.

Harimo n'ibindi bikoresho byo kumeza, nk'amasahani, ibikombe ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye bikozwe muri pulasitike.

ibikombe n'imiheha bikozwe muri pulasitike byangiza ibidukikije[photo ingenzinyao]

Abaturage bo muri aka Karere bavuga ko bitoroshye guhita bareka gukoresha pulasitike ariko bazagenda babigabanya kugeza babishoboye nkuko byagenze ku mashashi.

Muhirwa  ni umuturage wo mu Murenge wa Nemba, avuga ko nyuma yaho amenyeye ibibi bya  pulasitike  n’amasashe,ari kugerageza guhindura ibikoresho nk’ibikombe amasahane n’ibindi bintu byo gupfunyikamo.

Yagize “Mbere nari nzi ko ibikoresho bya pulasitike ntacyo byantwara, kuko nta makuru  nari mfite kuri yo; gusa ubu nyuma y’aho badusobanuriye ibibi bituruka kuri pulasitike ndi kuyitwararikaho kuko ni yo mbonye nyishyira ku ruhande mu rwego rwo kwirinda ko yakwinjira mu butaka ikangiza umutungo kamere w’ubutaka”.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije na cyo kivuga ko iki ari icyemezo cyo guca pulasitike mu rwego rw’igihugu kandi ko uzabirengaho azafatirwa ibihano bikaze ubwo itegeko riri gutegurwa rizaba rimaze kwemezwa.

Munyazikwiye Faustin ni  umuyobozi  wungirije w'ikigo cy'igihugu cyita ku bidukikije REMA, we yibutsa ko ibi bikoresho byiyambazwa inshuro imwe bigira ingaruka zikomeye ku bidukikije.

 Kuko ibinyabuzima byo mu mazi ngo biri ku isonga y'ibibangamirwa n'ibi bikoresho ;kuko ibyinshi bijugunywa mu mazi nyuma yo gukoreshwa, akaba asanga hakwiye ko imyumvire ihinduka.

Yagize ati “Abantu bashobora gukoresha ibirahure byasukurwa, n'undi akaza akabikoresha, Nk'abantu igihumbi bakoresheje imiheha, nyuma bakayijugunya, none se mutekereza ko ijya hehe?Nta handi usibye gutwarwa n’amazi mu gihe cy’imvura imwe ikajya mu butaka indi ikaruhukira mu migezi aho ijya kwangiza ibinyabuzima bwo mu mazi”.

Umushinga w’itegeko wo guca burundu ibikoreho bya pulasitike bikoreshwa rimwe uri gushyirwamo imbaraga kuko byagaragaye ko bigira ingaruka mbi kubidukikije; Munyazikwiye akomeza avuga ko nta gihe ntarengwa cyari cyagenwa uzatangira gushyirwa mu bikorwa gusa  itegeko ryo riri mu nyigo.

 

Akarere ka Gakenke ni kamwe mudukunze kugaragaramo ibikoresho bikozwe muri pulasitike birutse ahanini ku bagenzi bakoresha umuhanda uca muri aka karere bagenda babijunya ku nzira, gusa ubuyobozi bw’aka Karere buri mukangurambaga kugira ngo iki gikorwa gicike burundu.

 

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *