Rurindo: Ababyeyi barishimira ko “Mureke dusome” hari aho yavanye abana babo n’aho ibagejeje mu gusoma no kwandika

Umushinga "Mureke dusome" ufatanyije na Minisiteri y'uburezi, bateza imbere gusoma neza ururimi rw'ikinyarwanda Ku banyeshuri biga mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu, ariko bagafashiriza abo bana  mw'ihuriro.

Iryo huriro riba ririmo abana bato, ababyeyi babo ndetse n'abakangurambaga bashinzwe gufasha abo bana mu gikorwa cyo gusoma no kwandika.

Bamwe mu bana twasanze bari mu mahuriro atoza abana gusoma ikinyarwanda yashinzwe n'umushinga wa "Mureke dusome" , nk'umwe mu bafatanya bikorwa ba Minisiteri y'uburezi hagamijwe kubafasha kuzakura bazi gusoma no kwandika.

Ibitabo bifasha abana gusoma

Ni igikorwa gikorerwa mu Rwanda hose, muri buri mudugudu wubatsemo ishuri ribanza rya Leta cyangwa rifashwa na Leta, aho usanga ababyeyi Ku bufatanye n'abakorerabushake ba "Mureke dusome", bafatanya mu kunganira abana gusoma neza ikinyarwanda, hatirengagijwe ko bakiga mu mashuri asanzwe.

Nabahire Christine, ni umwe mu babyeyi bafite abana mw'ihuriro rya "Mureke dusome", avuga ko gahunda ya "Mureke dusome" yagize uruhare rukomeye Ku myigire y'abana babo.

Yagize ati:" Iri huriro ritangira kuza umwana wanjye  ntiyari azi gusoma ururimi rw'ikinyarwanda, ndetse n'isomo ryaramutsindaga aho yabonaga 5/10, ariko aho yaziye mw'ihuriro ryo gusoma aba uwa 2, ndetse akanasoma igitabo cy'umwaka wa gatatu kandi atarageramo, akakirangiza nko mu minsi itatu, anabasha gusubiza neza ibibazo biri muri icyo gitabo."

Undi mubyeyi  nawe avuga ko abana atari abo gufata ngo baterere abarimu gusa, ko n'ababyeyi bagomba kubigira mo uruhare. Umwana yagera mu rugo avuye kw'ishuri ukareba ibyo yize, ukabimusubirisha mo.

Cyurinyana Beatrice uhagarariye amahuriro yo gusoma, avuga ko iyi gahunda ya "Mureke dusome" yazanye impinduka mu bana kuko isa nkiyakanguye ubwonko bwabo.

Yagize ati:" Bisa n'ibyakanguye ubwonko bw'abana, iyo umwana urimo umutoza gusoma no gukunda gusoma, bituma akunda gusoma bityo na wawundi utabizi akihata kugirango amenye gusoma neza, ajye asoma inkuru za bya bitabo tubatiza. Bigatuma bashishikarira kwiga neza ikinyarwanda, kugirango bajye batira na twa dutabo basome, ibi byafashije abana gutsinda neza mu mashuri."

Maniragaba Olivier ashinzwe ibikorwa  muri "Mureke dusome", avuga ko ibigo by'amashuri abanza bakorana bigaragaza ko iyi gahunda igira uruhare runini mu myigire y'abana.

Ati:" Hari umusaruro cyane, nk'uko abafatanyabikorwa bo mu bigo by'amashuri babivuga ko abana baza muri "Mureke dusome" usanga bashabutse, ikindi usanga ababyeyi batangiye gukangukira kumva ko kwiga k'umwana bitagomba kurangirira kw'ishuri gusa, ko ahubwo no mu rugo bya bitabo yatiye bya "Mureke dusome" usanga ababyeyi bicarana na wa mwana, bagasubiramo ibyo yize basoma bya bitabo."

Mukakanani umugenzuzi w'uburezi mu Murenge

Mukakanani Marie José  umugenzuzi w'uburezi mu Murenge wa Masoro, AKarere ka Rurindo. Avuga ko mbere hari icyuho kuko babonaga nta bufasha buri hagati y'abana n'ababyeyi mu myigire yabo, bitandukanye n'ubu kuko ubona ko byaragabanutse ababyeyi bamaze kumenya inshingano zabo, tukaba tubona ko ari umusaruro wa "Mureke dusome".

Yagize ati:"Kuri twebwe twabonye ari ikintu cyari gikenewe, ntabwo twari twarigeze dutekereza uburyo bwabaho, gusa twabonaga hari icyuho cy'imikoranire hagati y'ikigo cy'amashuri n'ababyeyi cyane cyane mu guhuza abana. Iyo bahabwaga imikoro, rimwe na rimwe baratahaga ntibayikore, cyane ko gusoma byakorerwaga mw'ishuri, umwana yataha akajya mu turimo two mu rugo ntabone n'umwanya wo gusubira mu byo yize ku ishuri."

Uretse kubatoza gusoma neza ikinyarwanda, aya mahuriro anabafasha kwizigama, aho buri mwana atanga igiceri cy'ijana buri cyumweru abifashijwe mo n'ababyeyi, ayo mafaranga akamufasha kutabura ibikoresho by'ishuri bikunze kuba impamvu yo guta amashuri kw'abana batayarangije.

Abana baba bitabiriye ihuriro rya Mureke dusome

Christine umubyeyi ufite umwana mw'ihuriro rya Mureke dusome avuga ko Mureke dusome yagize uruhare Ku myigire y'abana babo

Beatrice uhagarariye amahuriro yo gusoma, avuga ko Mureke dusome avuga ko yakanguye ubwonko bw'abana.

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI 

Ingenzinyayo.com 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *