Kuki iy’ubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ritavugwaho rumwe mu Rwanda?

CLADHO yo ivugwa ite?nayo yaba yirebera inyungu zayo,aho kureba abo ishinzwe. Sosiyete sivili yo ihagaze ite?itangazmakuru ryo rihagaze gute?

Busingye minisitiri w'ubutabera[photo archieves]

Isesengura rishingiye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu,hari igihe usanga ririmo ibice byinshi buri wese akurikije uko abyumva.Imiryango ivuga ko ishinzwe kurengera uburenganzira bwa mu ntu ikorera mu Rwanda usanga inengwa cyane ,kuko hari abavuga ko idakora inshingano zayo nk’uko zanditse mu mahame ngenderwaho.

Duhere kuri CLADHO kuko ariyo ikomatanya imiryango irengera uburenganzira bwa muntu ,itegmiye kuri Leta,ariko kugeza ubu ubushakashatsi bukorwa n’ubwakozwe bwerekana itagikorera ubuvugizi abo ishinzwe.Sosiyete sivili yo yarazimye kuko aho kureberera rubanda ikereka Leta aho bitagenda yararuciye irarumira. Sosiyete Sivili isigaye ihabwa inkunga na RGB bityo za nshingano ntizibahirize. Sosiyete sivili niyo yabhabwa inkunga na RGB ntiyakabaye itareba rubanda rwarenganye.

Urugero”umuturage w’umukene ushyirwa mu cyiciro cya gatatu cyangwa icya kane cy’ubudehe ,kandi biboneka ko ari ntako yifashe. Abaturage bamburwa imitungo yabo hagiye gukorerwa ibikorwa runaka ntibahabwe ingurane,abakorerwa urugomo. Urugero’’ umugore akavuga ko yahohotewe umugabo agafungwa nta nkete yakozwe ,

hagashira imyaka runaka atarafungurwa. Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi babuze imitungo yabo kuko  bari bakiri abana  ababareraga bakabagurishiriza imitungo. Abitwa abazunguzayi bafatwa bagafungwa bakanakubitwa binyuranije n’itegeko. Ipiganwa rikorwa mu bigo bya Leta isoko ryatanzwe bagatsinda bakimwa isoko.

Itangazamakuru naryo ritererana rubanda cyane nk’iyo umuturage yahohotewe n’umutegetsi wo mu rwego kuva ku murenge kugera kuri za Minisiteri.Itangazamakuru rikwiye gukora inshingano zo kuvugira rubanda cyane abajyanwa mu nkiko batagira kirengera.Minisitri w’ubutabera Johnston Busingye yigeze kuvuga ko Leta y’u Rwandaikomeje kwiha intego mu kubahiriza ibipimo ngenderwaho  mpuzamahanga by’uburenganzira bwa muntu,yanerekanye ko Leta ikorana n’abafatanyabikorwa bayo.

Aha rero rubanda rwumvise icyo kiganiro batangaje ko  ibyo bivugwa,ariko gushyira mu bikorwa aribyo byaheze mu kirere.Umwe ati” nonese bikorwa ryari mu gihe hari abahesha b’inkiko b’umwuga bacuze imanza mpimbano bazitiriye Gacaca bakigabiza imitungo  bakayigurisha,kandi nta rubanz arwabaye. Aha niho hagarukwa kuri CLADHO,Sosiyete sivili n’itangazamakuru ko batereranye rubanda . Ikiganiro Ministri w’ubutabera Busingye yigeze gutangira mu Nteko Ishinga Amategeko hategurwaga kwizihiza ku  inshuro ya 70 ishyirwaho ry’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu butangiye.

Muri icyo  kiganiro yagejeje kubari  baje kwizihiza  umunsi yagize ati “uyu ni umunsi twisuzuma tukagaruka kurugendo tumaze gukora mw’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu”Aha  niho Minisitiri kandi yagarutse kuri zaporo zikunze gutangazwa ku Rwanda muguhonyora uburenganzira bwa muntu. Aha niho hakorwa isesengura ku Rwanda  kubirebana n’uburenganzira bwa muntu. Kuki bavuga ko uburenganzira bwa muntu buhonyorwa?ese wowe ubuhonyora witeganyiriza iki? Ministri Busingye yakomeje agira“Turashishikariza abafatanyabikorwa bose bakora za raporo zitari zo,

kujya bazidusangiza kugira ngo dukomeze gukorera hamwe tugire ibyo tuzivugaho, cyangwa se bemere gukomeza gukora uko ibintu bimeze, ibi bigamije kuvanaho bimwe mu bintu bikorwa bitari mu mucyo, byagiye bikorwa muri za raporo zakozwe.” Aha niho Ministri Busingye yahereye anenga imiryango mpuzamahanga ivuga ko mu Rwanda uburenganzira buhonyorwa ,kandi budahonyorwa.

Yakomeje agira ati “Nishimiye kubabwira ko leta y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bayo benshi bemeranyije gukorana, gusa niba bamwe bumva ko gukorera mu bwihisho bakorera ab’i Genève aribyo bituma bumva batunganiwe, bakomeza kubikora nta kibazo, gusa tuzabifata ko biri mu burenganzira bwa bake.”

Akomeza avuga ko Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa, kugira ngo baharanire icyazana cyose uburenganzira bwa muntu

 ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS)’.

yagaragaje ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu bijyanye n’amabwiriza n’ibipimo mpuzamahanga by’uburenganzira bwa muntu, uburenganzira bw’itangazamakuru, kubahiriza amategeko, uburenganzira muri politike, umutekano n’amahoro byose bikorwa neza mu Rwanda, nubwo hakiri byinshi ngo byo gukora.

Ku ruhando mpuzamahanga, Minisitiri Busingye yavuze ko ibipimo mpuzamahanga bigaragaza ko u Rwanda rumeze neza mu bijyanye n’umutekano ndetse no kugira ituze, no kuba ari ahantu heza ho kujya hagakorerwa n’inama n’ibindi bikorwa. Abitwikira imyanya bafite bagahohotera abandi nibo bakomeje kuba ikibazo. Aha hatanzwe ingero zaho umuyobozi runaka nko mu karere ahamagara uwo akuriye ngo andika wegure byavuye hejuru. Abakurikirana basanga uburenganzira bwa mu ntu buba buhonyowe. Abanyantenge nkeya nibarenganurwe kuko usanga bahohoterwa birenze urugero.

Murenzi Louis

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *