Kamonyi: Abamotari bakanguriwe kuba abifuzwa birinda amakosa, kandi bakagira ibibaranga byuzuye

Kuri uyu wa gatatu taliki 30/10/2019 mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge  habereye Intego Rusange yahuje abamotari bibumbiye muri koperative yitwa COCTAMOKA harebwa ibimaze kugerwaho n’ibyanozwa ngo umunyamuryango akomeze atere imbere.

abanyamuryango ba koperative COCTAMOKA bari bitabiriye Inteko Rusange[photo Mutesa]

Bamwe mu bamotari baganiriye n’ingenzinyayo.com bavuga ko bagiye bafatirwa mu makosa maze bagacibwa amafaranga menshi atandukanye nayo koperative iteganya.

 Niyonshuti akorera ku Ruyenzi avuga ko iyo ufashwe n’ushinze imyitwarire (security) hari icyangombwa ubura aguca ayo ashaka utayamuha moto yawe akayijyana ati “ hari ibibazo bya abantu bashinzwe discipline baca amafaranga 30000 frw kw’ikosa ukwiye kwishyuraho ibihumbi 3000 frw gusa ,hari uwo bafashe nta byangombwa afite bamuca ibihumbi 100000 frw aho kugira ngo bamutwarire moto aremera arabitanga.”

 

Dusingizimana, nawe avuga ko yari atwaye moto ahetse umugenzi maze ushinzwe discipline akamufata ubundi akamuca amafaranga y’ikirenga ati “nari ntwaye umugenzi ateruye intama ikiri ntoya ariko ntungurwa no kubona banciye ibihumbi 10000 frw.”

Umuyobozi wa koperative coctamoka Ndayishimiye Israel, avuga ko ayo makosa yakunze kugaragara ariko haricyo bakoze kugira ngo akosorwe yagize “ibyo bibazo byagiye bikunda kugaragara, cyane aho umunyamuryango wacu iyo yafatwaga n’ushinzwe imyitwarire wo mu yindi koperative wasangaga aciwe amafaranga y’umurengera.”

Ndayishimiye Israel umuyobozi wa koperative COCTAMOKA[photo edited]

Akomeza avuga ko bari gukora ubukangurambaga kugira ngo abanyamuryango bo muri koperative ayobora bagire ibyangombwa byuzuye.

Ati “turi gukora ubukangurambaga kuburyo abanyamuryango bacu bagira ibyangombwa byuzuye kuburyo ntaho bakongera guhurira n’ibyo bihano, ikindi turi gukora ubuvugizi kuburyo amande y’amakosa aguma ari amwe hatabaye kubangamira umumotari koperative yaba aturamo iyo ariyo yose.”

Abamotari bibukijwe ko bagomba kugira ibyangombwa byuzuye.

 

Félix, ashinzwe imyitwarire y’abamotari ku rwego rw'igihugu yabwiye abitabiriye iy’Inteko Rusange ko bazakomeza gukorana n’umumotari wifuzwa

Ati “ntibikwiye ko umumotari afatwa hari ibyo abura maze agacibwa amafaranga biturutse ku mpamvu zitarizo, umumotari wifuzwa n’ugenda neza mu muhanda, akageza umugenzi aho agiye,

Akomeza avuga ko abamotari bifuzwa mugutwara abagenzi ari abujujwe ibisabwa ati “nta muntu ukwiye gutwara umugenzi adafite ikarita ya koperaative, adatanga umusanzu wa Koperative, perimi ndetse n’ubwishingizi;

Abamotari bibukijwe gahunda ya gerayo amaharo hirindwa amakosa yo mu muhanda.

uhagarariye Police mu karere ka Kamonyi yicaye iburyo, ushinzwe imyitwarire y'abamotari ku rwego rw'igihugu yicaye ibumoso

Uhagarariye police mu karere ka Kamonyi Innocent kagiraneza, yabwiye abamotari ko gahunda ya police ari gerayo amahoro, ati “mwubahirize amategeko yo mu muhanda, harimo kugira ibyangombwa byuzuye, kugenda ku nkombe yegereyo I buryo ndetse no kwirinda gutwara mwasinze.”

Asoza yabwiye abamotari bari bitariye inteko Rusange ko kugira ibyangombwa ari biteganywa n’akazi bakora ari ngombwa mu rwego rwo kunoza serivisi zo gutwara abagenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *